Muhabura: Ya nkongi y’umuriro yahagaritswe, RDB isabwa gukaza ingamba zo kurinda no kubungabunga icyanya cyinjiriza igihugu agera kuri miliyari 362 ku mwaka
Iby’uko iyi nkongi y’umuriro yahagaritswe byemejwe n’abaturage batuye mu centre ya Nyagahanga bagiranye ikiganiro n’ n’umunyamakuru wa Virunga ku mugooroba wo ku cyumweru taliki ya 16/08/2026, ibi biza kandi kwemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Burera, mu kiganiro nawe yagiranye na Karibu Media kuri uyu wa mbere taliki ya 17/08/2026.
Nk’uko twakomeje kubibawira mu nkuru zacu kandi, iyi nkongi yadutse kuwa 14/08/2026 mu ishyamba rya Pariki y’ibirunga riherereye ku kirunga cya Muhabura, ni mu murenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gahama. Kuva icyo gihe hatangiye ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi, ibikorwa byitabiriwe n’abaturage baturiye iyi pariki ndetse n’abagize inzego z’umutekano harimo abasirikare, abapolisi, abacungagereza n’andi matsinda anyuranye akorera muri kariya gace yari yambariye guhangana n’iyi nkongi y’umuriro yari ibanagamiye bikomeye iri shyamba rifite akamaro kanini igihugu harimo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo
Ni igikorwa kitari cyoroshye na gato kubera ahantu iyi nkongi yahereye mu butumburuke bwo hejuru ku kirunga, aho imiterere yaho itakoroherezeza ibikorwa by’ubutabazi no kuba hari mu bihe by’izuba rikabije birangwa n’ubushyuhe buri hejuru n’umuyaga mwinshi wakomezaga kwenyegeza uyu muririo.
Nyuma y’iki gikorwa cy’ubutwari cyagaragajwe cyo kurizimya, hari abakomeje kwibaza uko byagenze ngo iri shyamba ryaherukagamo inkongi mu mwaka wa 2009 ryongere ryibasirwe kandi ko muri icyo gihe , harashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda kubungabunga iri shyamba, ndetse n’abaturiye iri shymba bakaba barakomeje gukngurirwa kugira uruhare mu bikorwa byo kuririnda no kuribungabunga nyamara bikarangira byemejwe ko ibikorwa byo kwagika imitiba y’inzuki muri iri shyamba rwagati aribyo nyirabayazana y’iyi nkongi yangije ahangana na hegitari 12.
Ni abavumvu baritwitse ku burangare bw’aba garde
Rugikubuta, ku kibazo cyo kumenya intandaro y’iyi nkongi inzego zirimo iz’akarere ka Burera ndetse ni iza RDB zakomeje kwemeza ko hataramenyekana nyirabayazana y’iyi nkongi ndetse na nyuma yaho iyi nkongi ijimirijwe abarimo Umuyobozi w’akarere ka Burera bari batarahamya ku mugaragaro ko abavumvu ari bakongeje iri shyamba. Koko rero aganira n’umunyamakuru wa Karibu Media ku kibazo cyo kumenya intandaro y’uyu muririo yagize ati: ‘‘Mayor Soline yagize ati: “Kugeza ubu bikekwa ko ari abavumvu baritwitse, bagiye guhakura ubuki mu urutare kuko abagiye kuhazimya basanzeyo urwego rwabafashaga kuririra urwo rutare.’‘
Ku rundi ruhande ariko abarimo umunyamakuru wa Karibu media, mu nkuru yakoze umuririo ucyaduka, yagaragaje ko nk’uko byagenze ku ncuro zabanjirije iyi, ibikorwa by’abavumvu aribyo byabaye nyirabayaza y’iyi nkongi.
Ibi byaje kwemezwa n’abaturage bo muri Centre ya Nyagahinga baganiriye n’umunyamakuru wa Virunga bemeje ko nta gitangaje kuba iri shyamba ryashya kuko ibikorwa byo kurivogera bitigeze bihagarara nubwo abarinzi ba pariki bivugwa ko bahora barikanuye.
Umwe muribo yagize ati:’ Kuba iriya nkongi y’umuriro yakwaduka muri iri shyamba byatewe nuko impeshyi yarimbanyije, iriya hejuru ibyatsi byarumye kubera izuba, buriya bariya basanzwe bajya guhakura, ifumba yarabacitse, umuriro uhita utongora ibyo kuwuzimya birabananira, naho ubundi ntawe uyobewe ko iri shymaba ryagikwamo imitiba y’inzuki, none se ubu buki bugurishwa hano bibwira ko buva he ?’
‘Iby’uko iri shyamba ryatwitswe n’amafumba y’aborozi b’inzuki byanemejwe kandi n’abaganiriye n’umunyamakuru wa Karibu Media, muri aba baganiriye nawe hakaba harimo ndetse n’abari basanzwe babarizwa mu bikorwa byo kuribungabunga.
SAMVURA Jacques, ni umwe muri aba baturage kuri mikro y’umunyamakuru ati: ” Njyewe ndi umuturage ubarizwa muri koperative ‘Green volcanoes’ yita ku bidukikije, dukora Isuku muri Pariki y’ibirunga kandi duherekeza na ba mukerarugendo, ibyabaye byadutunguye kuko ntitwari tuzi ko hari imitiba y’inzuki bahisha mu ishyamba.
BAZANSANGA J. Dedieu utuye mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Gisizi, akaba abarizwa muri kopoperative ibungabunga ibidukikije yitwa ‘COAPOGA’ nawe yahamirije umunyamakuru wa Karibu Media ko ko abavumvu aribo batwitse iri shyamba.
Yagize i: “Uko twabibonye, ishyamba ryokejwe n’abavumvu kuko tuzimya abaturiye hariya wumvaga bavuga ko nta muntu ugera hariya uretse abitwikira ijoro bakajya gushakayo ubuki.
Zimwe mu mpuguke mu bijyanye no kubugabunga ibidukikije kuri iki kibazo cy’inkongi y’umuriro yadutse muri pariki y’ibirunga nazo zagize icyo zikivugaho zemeza ko hashobora kuba hakiri icyuho mu kubungabunga Pariki
Bagiize bati: Mu Rwanda, ibikorwa byo kurinda no kubungabunga pariki bikubiyemo gucunga umutekano w’inyamaswa, kurwanya ibikorwa bitemewe nk’ubushimusi, gukurikirana ibinyabuzima bibamo, gusana ibidukikije byangiritse, no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga kandi ibi bikorwa Abarinzi ba pariki (rangers) n’imiryango yita ku rusobe rw’ibinyabuzima ni bo babigira inshingano za buri munsi.
Bongeyeho ko ibyababaye umuntu yabishyira ku burangare bw’aba bagarde babivuga miri aya magambo : Ntibyumvikana rero ukuntu hari abakomeje kuvogera ishyamba kugera naho bagikamo imitiba y’inzuki kandi abarinzi bakagombye kuba bahora bagenda mu bice bitandukanye bya pariki bagenzura ko nta bashimusi cyangwa ibikorwa byangiza pariki bikorerwamo kabone niyo haba ari ahantu bigoranye kugera, ikindi kandi abashinzwe kurinda pariki bakagombye gushakisha buri gihe mu baturiye pariki amakuru ku bikorwa bibangamira inyamaswa, bikaba igice cy’igenzura.
Virunga Today iributsa RDB ko hari igice cy’ingenzi cy’abakagombye kuba abafatanyabikorwa bayo batarabona kuri revenue sharing.
Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yarimo yungurana ibitekerezo n’abaturiye pariki y’ibirunga ku ntandaro y’uyu muriro harimo n’abataratinye kugaragaraza ko ubuzima butari bwiza abahoze batuye mu nkengero za pariki ( abasugajwe inyuma n’amateka) mu mvugo yo hambere) babayemo aribwo butuma bakomeje kwigabiza pariki, akaba ari nabo baba bafata iya mbere muri ibi bikorwa byo kujya gushakira amaramuko muri pariki.
Umwe muri aba baturage yagize ati: ” Aba baturanyi bacu nubwo twakomeje gukangurirwa kwita kuri pariki, tugahagarika ibikorwa byo kuyangiza no kuyivogera ariko bo ntabwo byaboroheye kubera ubuzima bubi babayemo, nakubwirisha ukuri, nanubu, uretse byo kujya gushaka ubuki mu ishyamba bakora, ntibanatinya kujya guhigamo amafumberi n’utundi tunyamaswa ndetse no kujya gushakamo inkwi, nabo ntiwabarenganye, ntako babayeho.’‘
Iby’iyi mibereho mibi aba baahoze baturiye pariki babayemo. Virunga Today ntiyasibye kuyikomozaho igaragaza ko aba bimuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga, muri iki gihe benshi muri bo batunzwe no gusabiriza kwiba no guceba kandi bakagombye kuba aba mbere mu bitabwaho na gahunda ya revenue sharing, gahunda igamije guha abaturiye pariki inyungu zivuye mu bukerarugendo bukorerwa muri iyi pariki , kugira ngo nabo bumve ko kurinda pariki bibagirira akamaro.
Aba baturage bakagombye kugenerwa gahunda zihariye kubera ubuzima babayemo, baheruka kubwira umunyamakuru wa Virunga Today ko basanga baribagiranye mu mishinga igenerwa abatuye pariki,imirimo irimo iyo kurinda pariki no guherekeza ba mukerarugendo bakaba barayihejwemo ndetse bakaba nta bufasha ababishinzwe babaha ngo babe bakwibumbira mu mashyirahamwe akora imishinga yahabwa inkunga za revenue sahring.
Aha niho bahereye bemeza ko hari bamwe mu bavandimwe babo bishora mu bikorwa byo kwangiza pariki harimo no gushakamo umuhigo, ibintu byafashe intera mu ntangiriro z’uyu mwaka kuko hari imitego itabarika yatahuwe muri iyi pariki, ibikorwa byari bizwi ko byagabanije ubukana muri iyi pariki.
Virunga Today kandi ikomeje guhabwa amakuru ko n’inyungu abayobotse amakoperative abungabunga ishyamba ry’ibirunga ahabwa inkunga muri revenue sharing bakagombye gukuramo nazo ari ntazo, kuko amafranga RDB itanga yikubwirwa n’abayobozi b’amakopretaive, abanyamuryango bagakomeza kugarizwa n’ubukene.
kuri ubu ibinyamakuru Virunga Today na Karibu Media bikaba bikomeje gukora iperererza kuri ibi bivugwa n’aba banyamuryango b’aya makoperative.
Tubabwire ko ku bijyanye n’ingamba zigiye gufatwa nyuma y’ibi byabaye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabwiye umunyamakuru wa Karibu Media ko hafashwe ingamba zo gukomeza gukangurira abaturage begereye pariki kwirinda kujya guhakura mu ishyamba; Kwirinda guhigamo no gutema ibiti by’ishyamba, hagamijwe kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kandi abaturage ubwabo bakaririnda kuko ribafitiye akamaro.
Abakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace bo bakaba babona nta gishya kiri mubyo Meya yavuze, ko ahubwo RDB yari ikwiye gukaza ingamba zo kurinda no kubungabunga pariki, abashinzwe ibi bikorwa bagakungurirwa kuzuza neza inshingano zabo kandi n’igikorwa cyo gukangurira abaturage ubufatanye mu kuyibungabunga kikarushaho gutunganywa neza, uburenganzira n’amahirwe kuri revenue sharing bikagera kuri benshi.
Imibare ya RDB igaragaza ko Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwinjije hafi miliyoni 685 z’amadolari ( ni hafi miliyari 1000 mu manyarwanda) mu bikorwa by’bukerarugendo, kandi ko Pariki y’ibirunga yonyine yinjije agera kuri miliyoni 248 ( miliyari 362 z’amanyarwanda), ni ukuvuga 36 % by’ayiinjijwe yose n’ubukerarugendo.



Nyuma y’imyaka 19, pariki y’ibirunga yongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, yangiza hegitari zigeze kuri 12.




inkuru bifitanye isano:
