Politike

Rc Musanze: Inkuru ibabaje y’abaturage ba Butaro/Mubuga bamaze imyaka 7 bategereje ingurane none bakaba birirwa barwana n’inyamaswa z’inkazi, bakaba batazi n’uko bazarokoka imvura y’umuhindo

Ikibazo cy’imiryango 23 yo mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Butaro ho mu karere ka Burera yasigaye idahawe ingurane kandi yarabariwe hamwe n’indi miryango yimuwe ahagomba kwagurirwa Kaminuza ya Butaro ( UGHE: University of Global Health Equity) cyongeye kugaruka mu itangazamakuru.

Koko rero, bisa naho byatunguye abantu benshi ubwo muri iki gitondo, mu kiganiro Umuti Ukwiye kuri Radiyo ya Musanze, humvikanye umuturage wemeje ko abarizwa muri iriya miryango, asaba umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro kubakorera ubuvugizi, kandi nyamara iki kibazo cyarafashe igihe mu itangazamakuru mu gihe cyashize benshi bakaba bari bazi ko cyabonewe umuti.

Bambuwe uburenganzira bwabo, bashumurizwa inyamaswa z’inkazi

Ijwi ry’umuturage wumvaga ananiwe ndetse agaragaza ubwihebe, niryo ryahamagaye kuri RC Musanze muri iki gitondo kuwa 24/08/2026 maze ryakirwa n’umunyamakuru Umurerwa Media, wari uyoboye iki kiganiro, Umuti ukwiye, ikiganiro cyahariwe ku munsi wa mbere wa buri cyumweru kwakira ibibazo by’abaturage bikeneye ubuvugizi.

Ni ibintu byagoye umunyamakuru gusobanukirwa n’ibyo uyu muturage yifuzaga kumugezaho, kuko amakuru yatangaga ntiyari yuzuye bitewe nanone ahari n’ihungabana yatewe n’ikibazo bamaranye hafi imyaka 7.

Kera kabaye ariko nyuma y’ibibazo n’ibisubizo hagati y’umunyamakuru n’uyu muturage, byaje kumenyekana ko uyu muturage ari mu miryango 23 yasigaye itishyuwe ingurane mu mwaka wa 2019 kandi nyamara yari mu miryango yagombaga kwimurwa ahagomba kwagurirwa Kaminuza ya Butaro.

Muri make, wegeranije ibipande bigize iki kiganiro cyahuje umunyamakuru Media n’uyu muturage, havamo ko:Mu mwaka wa 2019 niho abari barabaruwe ngo bazahabwe ingurane ku mitungo yabo bimuwemo hagurwa Kaminuza ya Butaro bazihawe.

Gusa ku mpamvu zitasobanuwe n’abo byarebaga, hari imiryango 23 itarahawe izi ngurane maze kuva icyo gihe itangira kwegera ubuyobozi bw’akarere ka Burera ngo bakemurirwe iki kibazo.

Hagati aho aba baturage babujijwe kugira ikindi kintu bakora ku nzu bari batuyemo none nyuma y’imyaka 7 bategereje ingurane, izi nzu ziri hafi kubasenyukiraho ndetse n’ibihuru kuri ubu byugarije izi nyubako z’abo, bicumbikiye inyamaswa zishobora kubagirira nabi isaha n’isaha nk’uko byemezwa n’uyu muturage.

Izi nzu kandi hari impungenge ko imvura y’umuhindo itazazisiga zihagaze kubera kwangirika bikomeye, mu myaka 7 ishize akaba nta gikorwa cyo kuzisana zose uko zakabaye zagikoreweho.

Uretse ubu burenganzira bw’ibanze bwo kubona icumbi batswe, aba baturage ngo ntibigeze bongera kwibona no mu zindi gahunda zibateza imbere harimo guhabwa amazi n’amashanyarazi, gahunda ya Girinka ndetse nizo kubafasha kongera umusaruro, kubera, birumvikana, aho bari ubu biteganijwe ko bagomba kuhimurwa.

Ibi bikomeje kuba kuri aba baturage mugihe abayobozi mu karere ka Burera bahoza ku rurimi gahunda bise “Duhari ku bwanyu”, hakaba hibazwa niba mu baturage babereyeho aba bo mu kagari ka Mubuga bo batarimo.

Byongeye kandi, birazwi ko mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, abadepite mu nteko ishingamategeko bakoreye ingendo mu gihugu cyose ngo bamenye ibibazo byugarije abaturage, hakaba hibazwa niba izi ntumwa za rubanda zaramenye ibibazo by’aba baturage.

Virunga Today isanzwe ifite ibibazo byo kuvugana n’Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, n’umunyamakuru wayo akaba atarashoboye gukurikirana ikiganiro cyose umuti Ukwiye ngo yumve niba hari icyo ubu buyobozi bwavuze kuri iki kibazo, yahisemo kwitabaza bamwe mu bafashamyumvire babarizwa muri kariya karere, bamuhamiriza ibyavuzwe kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze, bamwizeza n’ubufatanye mu buvugizi kuri iki kibazo.

Hashize imyaka 7 hishyuwe imiryango yari ituye ahaguriwe Kaminuza ya Butaro, ariko hasigara imiryango 23 ikomeje gusabwa gutegereza kandi ibayeho mu buzima bugoranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *