Politike

Musanze: Ishuri Shalom New Vision School ryongeye guha amahirwe ababyeyi yo kureresha mu kigo gikomeje kuza mu bya mbere bitsindisha neza mu Karere

Iri ni ishuri rimaze kuba kimenyabose mu mujyi wa Musanze kubera imyanya myiza ryakomeje kuzamo mu mitsindishirize y’abana kuva mu myaka 4 ishize akaba ari nako byagenze muri uyu mwaka w’amashuri 2025-2026 urangiye.

Koko rero ibyavuye mu kizamini byatanzwe na NESA uyu mwaka, byagaragaje ko mu bana 46 bakoze:
– 4 muri bo bagize hagati ya 90-96
-30 babona hagati ya 80-89
-12 bagira hagati ya 70-79.

Dore impamvu ababyeyi muri uyu mwaka w’amashuri 2026-2027 bakwiye guhitiramo abana babo Shalom new vision.

1. Abana bigishwa n’inzobere mu burezi, hakubahirizwa gahunda yashyizweho na ministere y’uburezi uko yakabaye.

4. Ikigo giherereye ahantu heza mu gice cya mbere mu bwiza cy’umujyi wa Musanze ( reba  video hasi) . Ni mu mudugudu wa Muhe, Akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza aho bita mu Kizungu, mu masangano y’imihanda myiza ya kaburimbo iherutse kubakwa mu mujyi wa Musanze, mu duce turimo amahoteli azwi nka Faradja na Ikaze.

5. Umuyobozi wacyo ni inararibonye mu bijyanye n’uburezi, yamenyekanye mu bigo bya Wisdom na Regina Pacis, akaba yaragize uruhare mu kumenyekanisha ibi bigo byatangiye kuba kimenyabose ubwo yari ashinzwe amasomo kuri ibi bigo mu bihe bonyuranye;

6. Imyanya irahari ihagije kuko kuri ubu hijujwe ibyumba by’amashuri bishya 5 bizatuma abifuza kugana iki kigo, bakabikora hakiri kare, batazabura imyanya.

6. Amafranga y’ishuri yagennywe hitawe ku nyungu z’abarezi n’ababyeyi nk’uko mubibona kuri Babyeyi 2026-2027.

Ku yandi makuru arebana n’ikigo mwabariza kuri nimero 0788 498 177 y’umuyobozi w’ikigo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *