Politike

Burera: Ubuyobozi bw’akarere bwimye amatwi icyifuzo cy’abaturage basaba ubufasha ngo hasiburwe umuhanda ubafatiye runini, wangijwe na bagenzi babo, baguriye ibikorwa by’ubuhinzi rwagati muri uyu muhanda, barahirira kuzagana Mama urwagasabo na TV1

Abaturage bo mu mudugugudu wa Rukiko, Akagari ka Karangara , umurenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera, bakomeje kurwana inkundura, bahatana, basaba ubuyobozi bw’akarere kabo, ngo bubafashe gusibura, guhanga bundi bushya igikorwaremezo cyari kibafatiye runini none ubu kikaba kitariho: umuhanda wambukiranyaga uyu mudugudu ukabahuza n’indi midugudu baturanye.

Iby’uyu muhanda utakiriho kandi wari usanzwe ufatiye runini abatuye umudugudu wa Rukiko, Virunga Today yabemenye mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari mu kazi muri kariya gace, maze kubera uburemere bw’ki kibazo, umunyamakuru wa Virunga Today agahitamo kukigeza ku buyobozi bw’Akarere ka Burera, ariko bukinumira.

Gusa aba baturage bakomeje kubuza amahwemo umunyamakuru wa Virunga Today, bamwumvisha ko nubwo nabo baticaye yakomeza gushyira igitutu ku karere ka Burera, maze uyu muhanda ugakorerwaho umuganda wo kuwusubiza imbibe zawo bityo ukongera gukoreshwa nka mbere.

Mu kubasubiza yababwiye ko agiye kwitabaza bagenzi be b’abanayamkuru ngo bamufashe mu buvugizi ariko nawe abasaba ikintu cyoroshye: Kwandikira Meya Solina bamugezaho ikibazo cyabo nuko babona cyabonerwa igisubizo cyane ko hari na gahunda ya ” Duhari ku bwanyu”, gahunda imaze kuba kimenyabose ikemurirwamo ibibazo binyuranye byugarije umuturage nk’uko bivugwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.

Umunyamakuru yongeyeho ko iki ari ikibazo cyumvikana, ikibazo cy’umuhanda wasibwe ku mpamvu z’ubujiji no kwigomeka,  mu gihe intero n’inyikirizo ari mwe muri iki gihe mu gihugu cyacyu : guhanga imihanda mishya yorohereza imihahirane hagati y’abatuarge.

Aba baturage bahise bumva inama bagiriwe maze kuwa 14/07/2026, bageza ku biro by’akarere ibaruwa iriho imikono yabo, igararagaza ikibazo n’icyo babona akarere kabafashamo. Gusa ukwezi kose kwararangiye, abanditse ibaruwa batarasubizwa kandi nyamara barifuzaga ko iki gikorwa cyo gusibura uyu muhanda gikorwa mu mpeshyi nta myaka iri mu mirima yabangamira iki gikorwa.

Virunga Today ikiri inyuma y’aba baturage basaba ibintu byoroshye gukora yasomye iyi baruwa uko yakabaye ibagezaho ibiyikubiyemo.

Abanditse iyi baruwa batangira bageza kuri Meya Solina imiterere y’ikibazo bifuza ko abafasha gukemura

Bagira bati: ‘‘Nyakubahwa Meya, Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tubagezaho ikibazo cy’umuhanda uhuza ibice byinshi by’akarere ariko igice cy’uwo duturiye cyo mu mudugdu wa Rukiko , akagari ka Karangara, Umurenge wa Rugarama kikaba cyarahinzwe n’abaturage bongera imirima yabo, hamwe bashyiramo amabuye ahandi bateramo ibiti ngo bazitire imirima yabo ku buryo bibangamira cyane abawugendamo.”

Bakomeje bagaragariza Meya akamaro uyu muhanda wari usanzwe ufitiye abaturage ba Rukiko  muri aya magambo: ” Mu by’ukuri Nyakubahwa Meya uyu muhanda wahinzwe ni ingiralkamaro cyane ku bawuturiye n’abawugendamo kuko wambukiranya kaburimbo Musanze-Cyanika, ufatwa nk’irembo rigeza abaturage kuri service zose, naho haruguru uyu muhanda ukaduhuza n’udusantere twa Kanyirarebe na Gitesanyi tugibwamo cyane kubera ubuhahirane n’imigenderanire isanzwe.”

Aba basinye bemeza ko ikibazo cy’uyu muhanda bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ariko kugeza n’ubu ntacyo buragikoraho.

Bagize bati:” Nyakubahwa Meya, igice cy’umuhanda cyahinzwe cyo muri Rukiko kireshya na kilometereo 1. 2 kandi cyangijwe ubuyobozi bw’umudugudu bureba ntibawgira icyo bukora. Twiyambaje ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge batwima amatwi nyamara ingaruka zituruka ku yangizwa  ry’uyu muhanda zigaragara cyane mu mibereho y’abatuye aka gace k’umugudu wa Rukiko kiswe ” Muri Kongo” kubera ko kadindiye cyane mu iterambere.’

Abanshyize umukono kuri iyi  baruwa  barangiza hari ibyifuzo bageza kuri Meya wabo.

Bati:” Tubagejejeho iki kibazo,  Nyakubahwa Meya ngo mudufashe guhwitura bariya bayobozi kugira ngo bumve ibibazo by’abaturage kandi banategure umuganda wihariye wo gusibura uyu muhanda ushobora no kuba imbarutso yo kuvugurura umuyoboro w’amazi wavaga i Karangara anyuze muri aka gace ukayageza muri Centre ya Rukiko nawo wangijwe n’abahinzi, bigatuma amazi bayafungira haruguru mu mudugudu wa Kabaya.”

Virunga Today yashatse kumenya uko byagendekeye ubuyobozi bw’akarere kugira ngo magingo aya ibaruwa nk’iyi irimo amakuru y’ingenzi ku kibazo kiremereye abaturage  ibe itarasubizwa, ukwezi kuba kwararangiye, maze yoherereza ubutumwa bwanditse kuri Whatsapp Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere mu by’ubukungu ( Meya we kuva hambere yahisemo gushyira umunyamakuru wa Virunga Today muri blacklist) , amubaza niba ntacyo iki kibazo kirakorwaho, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, nta gisubizo turahabwa.

Hagati aho, umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana n’umwe mu bashyize umukono kuri iriya baruwa, amubwira ko nanubu, nta gisubizo arahabwa n’akarere ku kibazo bongeye kumusabaho  ubuvugizi, undi asubiza ko uko byagenda kos,  kubera akamaro uyu muhanda wari ubafitiye, biteguye kwiyambaza izindi nzego zikuriye akarere ndetse no gukomeza gusaba ubuvugizi no mu bindi bitanagazamakuru bisanzwe bizwi mu buvugizi harimo Mama Urwagasabo, Radio1&Tv1 na BTN.

 

Mu Ukwakira 2025, Virunga Today yatakambiwe n’abaturage ba Rukiko ku bw’ikibazo cy’umuhanda wasibwe, abagereza ubutumwa ku buyobozi bw’akarere ka Burera,, ntibyagira icyo bibabwira

 

Uyu munyamakuru yabagiriye inama yo kugeza ikibazo ku Muyobozi w’Akarere, banditse ibaruwa , ukwezi kurangira bategereje igisubizo.
Umunyamakuru wakomeje kugondozwa n’abaturage bamubwira ko kwandikira Meya ntacyo byatanze, yahisemo gupfa kongera kubaza ubuyobozi bw’akarere, habe no gukoma

 

Burera-Rugarama: Abatuye umudugudu wa Rukiko biyemeje guhanga bundi bushya umuhanda wari umaze imyaka n’imyaniko waragizwe igisibanzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *