Musanze-Itangira ry’amashuri: Birangiye wa Directeur wa Bukane ikigo agihinduye privé, abana batari bake abasuka hanze
Nk’uko twari twabisezeranije abasomyi ba Virunga Today, umunyamakuru wayo muri iki gitondo cyo kuri uyu 09/09/2026 yabyutse ashaka ukuri ku makuru yaraye atanzwe n’ababyeyi barereshereza ku bigo biri mu murenge wa Musanze. Aya makuru yemezaga ko abayobozi b’ibigo barimo kuzamura minerval uko bishakiye, bakarihisha ababyeyi amafranga adasobanutse ndetse yabujijwe mu mabwiriza yatanzwe na Ministere y’uburezi, igitangaje muri ibyo, akaba yakirwa n’abayobozi b’ibigo ubwabo, nta na recu bahaye uwishyuye, ibi bikagaragaza igikorwa cy’ubujura bukorwa n’aba bayobozi.
Bukane ikigo cy’Adepr, umuyobozi w’ikigo yagihinduye prive, akomeza no kwaka inkunga ababyeyi zo gusana inyubako z’itorero.
Aya ni amakuru umunyamakuru wa Virunga Today byoroheye kubona kuko ubwo yaganaga kuri iki kigo yahuye n’ababyeyi benshi basubiraga imuhira n’abana bari bazanye gutangiza kuri iki kigo, maze bamubwira ukuri kose ku birimo kubera uri iki kigo. Mu byukuri rero birasa naho uyu muyobozi yarangije kugira iki kigo cy’ishuri cya rifashwa na Leta, ishuri ryigenga, anyuze murihumye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwakomeje gufata uyu muyobozi nk’igitangaza ngo kubera umusaruro atanga kandi nawo uboneka hejuru y’ibitambo by’abana abyutsa igicuku nk’uko twakomeje kubigaragaza muri Virunga Today.
Umwe muri aba babyeyi yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today muri aya magambo:”Mpisemo kuba nshubije mu rugo uyu mwana kuko amafranga hano barimo kwaka ateye ubwoba, urebye ku mafarnga twabwiwe yemewe na ministere, abrimo kongeraho arenga ibihumbi mirongo itatu kandi nayo ukayatanga ako kanya wayabura ugasubirana umwana wawe.”
Ku kibazo cy’urutonde rw’ayo mafranga asabwa, uyu mubyeyi yamubwiye ko kwiyandikisha ari ibihumbi icumi kuva muri nusery kugeza muri primaire, ahakaza amafranga yo kubaka cloture ibihumbi 5, ayo kunganira ifunguro rya saa sita ibihumbi 3 na rame y’impapuro y’ibihumbi umunane, udashyizeho ibihumbi 10 bya coaching nabyo uyu muyobozi bisa naho yagize itegeko.
Aya mafranga yose nta gisobanuro yahabwa muri minerval abanyeshuri bakagombye gutanga kuko nko kwiyandisha, ibi bikorwa mu mashuri yigenga, amafranga y’inyubako nayo, umuyobozi wa NESA aheruka kwiyama abayobozi basaba aya mafranga, dore ko hano kuri Bukane bikekwa ko aya mafranga yaba yarasabwe n’itorero rikomeje gushaka uko ryavugurura inyubako zaryo ubu zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, Biriya biumbi 3, byo ngo biza bisanga 992 yemewe ngo akaba agomba kugura imboga.
Undi mubyeyi waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today, we yamubwiye ko ahisemo kujya gushakira umwana we umwanya muri prive iherereye mu wundi mugududu nubwo bizamugora kujya ataha kuko ni kure ugereranije n’ikigo cya Bukane.
Yagize ati :” Njye nahisemo kumujyana kuri iyi prive yo mu Gahondogo kuko mbona amafranga yaho ari make kurusha aya Bukane, umwana utangira muri Nusery arimo kwishyuzwa agera ku biumbi 40, nta yandi mahitamo mfite, reka mujyane kuri iriya prive ya Gahondogo, ndajya njya kumufata ku mugoroba, uriya mudirecteur rwose arakabije.”
Abajura bakwiye gutabwa muri yombi, ahakagaruzwa n’amafranga yibwe ababyeyi
Ikibazo cy’uyu mudirecteur wigize akaraha kajyahe twakigarutseho kenshi mu nkuru za Virunga Today, tugaragaza ukuntu acura abana bufuni na buhoro, akababyutsa amajoro ngo bagiye muri za coaching za saa kumi na…., nyamara bigaragara ko aba ashyize imbere inyungu ze zirimo gusarura akayabao muri izi coaching. Gusa kubera ko ngo uyu muyobozi yakomeje kuza mu bambere batsindisha neza mu karere ( abahanga bagaragaza ko bene uku gutsinda aba ari ukw’igihe gito) , yagiye ahabwa ibikombe binyuranye mu mihigo, maze si ugukabya asya atanzitse none bigeze naho ikigo gifashwa na Leta agihindura ku mugaragaro prive, ubuyobozi bw’akarere burebera.
Icyo Virunga Today isaba, nuko uyu muyobozi yakanirwa urumukwiye. akagezwa iimbere y’ubuatabera, ngo abazwe impamvu akomeje gukora ubu bujura, arenga ku mabwiriza y’urwego rumukwiriye, Mineduc, hanyuma n’ababyeyi bimwe uburenganzira bwo kureresha mu kigo cya Leta bakarenganurwa ariko cyane abakorewe ubu bujura, bagasubizwa amafranga yabo.
Tubabwire ko Virunga Today iribukomeze amaperereza kuri ibi bikorwa by’ubujura burimo gukorwa muri izi ntangirio z’amashuri, aho imaze gutungirwa agatoki hakaba harimo ikigo cya Gs Rwinzovu,mu murenge wa Gataraga ndetse no mu kigo cya Butete mu karere ka Burera tutaretse icya Gahondogo nacyo dukomeje gukoraho iperereza.

Uyu mubyeyi aravuga ko yahisemo kujyana umwana we muri prive kubera guhunga ubujura bwa Directeur wa Bukane
Inkuru bifitanye isano:
