Musanze: Ishuri ribanza rya Bukane ryahawe igikombe cy’ishimwe, Virunga Today ikomeza igenzura ku isubizwa ry’amafranga Umuyobozi w’ikigo yibye ababyeyi
Iby’uko iri shuri ryahawe igikombe cy’ishimwe byamenyekanye ubwo uwiyise Awilo yashyiraga ubutumwa ku rubuga MIA agira ati: ”EP Bukane yahawe igikombe kabisa mu nama imbere ya ministre w’ingabo , noneho wa munyamakuru wa Virunga Today yongere akomeee…!!!’‘.
Mu kumusubiza uyu munyamakuru mu gisa n’umujinya yagize ati:”Ngize ngo ni Minister wamushimiye naho ubundi abo bandi ni abamushyigikira mu mafuti ye kandi icyo njye nifuza ni ikintu kimwe gusa! Gusubiza amafranga yjbye naho ibindi byo ntibindeba, ntibabizi nko kumushimira kuko na za Kirehe ntizashimwe gake! Wanyumvise!”
Ibyo kuba iki kigo cyarahawe iki gikombe byaje kwemezwa n’abandi banayamakuru baba kuri uru rubuga, bari bitabiriye gahunda y’akarere ka Musanze y’imurikabikorwa ry’ibyakozwe muri ka karere mu myaka itanu ishize, igikorwa cyitabiriwe na Ministre w’ingabo, akaba n’imboni y’akarere ka Musanze, nk’uko byakomeje kwmezwa n’aba banyamakuru.
Abari kuri uru rubuga bakomeje guterana amagambo kubera kutavuga rumwe kuri iki gikombe cyahawe iki kigo, ikigo umuyobozi wacyo akaba yarakomeje gutungwa agatoki na Virunga Today kubera imiyoborere yo yemeza ko inyuranya n’amabwiriza aba yatanzwe na Ministere y’uburezi kandi ko amanota meza abanyeshuri ba Bukane babona mu bizamini bya Leta atamuha uburengenzira bwo kuvuyanga amabwiriza igihugu cyose kigenderaho mu bijyanye n’uburezi.
Aha ndetse niho uyu munyamakuru yahereye abwira abo bahurira ku rubuga ko akomeje gusaba uyu muyobozi kugira icyo akora ku bibazo yateje ku kigo, bitaba ibyo akazakomeza guharanira ko abo yahohoteye bahabwa ubutabera, ibintu yabagaragarije mu butumwa bwanditse yoherereje uyu muyobozi.
Muri ubwo butumwa umunyamakuru wa Virunga yagize:”Mwiriwe Directeur, nk’uko muri Virunga Today twabisezeranije abakunzi bacu, turifuza kumenya niba mwarateganyije uburyo bunoze bwo gusubiza ababyeyi amafranga mwabatse binyuranije n’amabwiriza yari yatanzwe. Muri ayo mafranga harimo ayo kwiyandikisha ay’inyubako ndetse n’aya coaching. Biramutse byarabayeho ababyeyi bakaba barasubijwe uburenganzira, mwabitumenyesha ngo dushobore gukora inkuru igaragaza ibyakozwe hagamije gukemura ibibazo byavutse mu kwishyura amafranga y’ishuri yo mu ntangiriro z’ uyu mwaka w’amashuri! Murakoze cyane”.
Bamwe mu babyeyi bagarutse kureba Virunga Today bayibwira ko hari amasezerano Directeur wa Bukane arimo kubasinyisha ku ngufu wakwanga kuyasinya ugasubirana umwana wawe.
Aya ni amwe mu makuru Virunga Today yahawe muri cya gikorwa cy’igenzura yemereye ababyeyi kugira ngo hagaragare abayobozi b’ibigo bishoye mu bujura bwo kwaka amafranga atemewe bataherewe uruhushya na ministere y’uburezi.
Amakuru y’ibanze Virunga Today ifite ku bijyanye n’ikigo cya Bukane nuko kimwe na mugenzi we wa Gahondogo, nyuma yo gutungwa agatoki yahisemo guha ibisobanuro bidafatika ababyeyi maze agaragagaza ko amafranga yose yishyujwe ntaho anyuranya n’amabwiriza ya ministere kuko ayo yatse ajyanye n’ibikoresho nkenerwa mu kwiga, ibi bikoresho ministere ngo ikaba itarigeze ibuza ko byakwa ababyeyi.
Aha niho umunyamakuru wa Virunga Today yahereye abaza aba babyeyi niba noneho amafranga yo kwiyandikisha, ay’inyubako n’aya coaching yarakuweho n’icyo yaba yaravunjwemo kugira ngo bihwaniremo, abandi babura igisubiz0. Ibi bivuze ko uyu muyobozi adashaka gusubiza aya mafranga kandi ko nta cyaha yishinja muri ibyo byose yakoze.
Ababyei kandi bongeye kugeza no ku munyamakuru ikibazo gsihya uyu muyobozi yateje;” Gusinyisha buri mubyeyi w’umwana wiga kuva mu wa gatanu inyandiko yerekeranye no coaching.
Uyu mubyeyi yagize ati:” Wari uzi ko uyu directeur yazanye n’akandi gashya, buri mubyeyi w’umwana wiga kuva mu wa gatanu ari kumuhamagaza mu biro bye, akamusinyisha amasezerano, akiyemerera ko ku bushake bwe ashyize umwana muri coaching kandi ko azamuha ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo ashobore kwiga ariya masomo yo gusubiramo, niko bimeze, uwanze kuyasinya asubizwa umwana we.”
Virunga Today iracyashakisha ukuri kw’ibyavuzwe n’uyu mubyeyi ari nako ikomeza gusaba ko uyu muyobozi gusubiza ababyeyi amafranga yakiriye nk’uko mwabibonye muri iriya message.
NESA mu gatebo kamwe na FDA Rwanda
Ikibazo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakomeje kurenga ku mabwiriza yatanzwe na ministeri y’uburezi, bakananiza ababyeyi gikomeje kuvugwa hirya no hino nyamara hari ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri mu Rwanda: NESA. Iki kigo gifite inshingano zo kugenzura uko amashuri akora, kureba niba yubahiriza ireme ry’ubuerzi n’amategeko agenga uburezi.
Bamwe mubaganiriye na Virunga Today bemeza ko kubijyanye n’inshingano zo kugenzura amategeko agenga uburezi bisa naho iki kigo nta musaruro kigaragaza, ndetse hakaba hari n’abataratinye kugereranya imikorere yacyo n’iy’ikigo FDA Rwanda gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti.
Aba bemeje ibi babwiye Virunga Today ko ibyabaye kuri FDA Rwanda, hagakorwa ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, imyaka igashira indi igataha, iki kigo ntikirabukwe abanayarwanda bagakomeza kugaburirwa uburozi, ari nabyo byabaye cyangwa bigikomeza kuba mu burezi, hakaba hariho amategeko n’amabawiriza ngenderwaho mu bijyanye n’uburezi ariko kugeza ubu bikaba byarananiranye kuyubahiriza, abayarengaho bakaba nta bihano bafatirwa.
Ndetse aba bemeza ibi, bahuza iyi mikorere n’ikibazo kirimo kuvugwa ubu mu burezi, ikibazo cyo gukopeza abanyeshuri, bakumvikanisha ko iyaba iki kigo gikora akazi kacyo neza, abi byo gukopeza ntibiba byarabayeho mu mwaka wa mbere, ngo bisubirwemo mu mwaka wa kabiri, abafite ubugenzuzi mu nshingano batarabitahura.
Ni kimwe n’iby’aba bayobozi b’ibigo bahabwa amabwiriza ngenderwaho ariko ku mugaragaro bakayarengaho, bakongeza amafranga y’ishuri cyangwa bagakumira abana mu bigo byabo woshye ibyo bigo ari iby’ababyeyi babo.
Nkubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru cyo kuwa 14 kugeza kuwa 20 Nzeli 2026, bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera bakomeje guhamagara kuri Radiyo 10, bayitakambira ngo ibakorere ubuvugizi kubera abana babo bimwe imyanya mu bigo binyuranye birimo ikigo cya Cyapa na Mucaca, ibi bigo ngo bikaba byaranze bana babo byitwaje ko ngo nta manota ahagije bafite kandi nyamara ayo bafite yari ahagije nk’uko bigaragara mu mabwiriza ya ministeri y’uburezi.
Muri ibi byose ariko icyo abaganiriye na Virunga Today bahurizaho, ni icyifuzo cy’uko umukwabu uheruka gukorwa hahigwa inzoga z’inkorano zirimo n’ibyuma ari nawo wari ukwiye gukorwa no mu rwego rw’uburezi, abakomeje kugararagara mu bikorwa byo kuvangira uru rwego rw’ingenzi mu iterambere ry’igihugu bakigizwa inyuma, urumamfu rukavanwa mu ngano.
Hagati aho Virunga Today yo ikomeje iperereza ku bikorwa by’ubujura byagaragaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, benshi mu babyeyi bakaba bakomeje gushima iki gikorwa, Virunga Today ikaba ikomeje gusaba inkunga ya buri wese muri iki gikorwa, inkunga yoroshye gutanga: Kuyitungira agatoki ( mu gikari nk’uko bikunze kuvugwa muri iki gihe), tugahabwa amakuru yose yahavugwa ubwo bujura kandi nk’uko twabyiyemeje tuzashyirwa ari uko amafranga yibwe ababyeyi bayasubijwe bubi na bwiza.
