Politike

RC-Musanze: Ben na Pedro bahaye urw’amenyo Ubuyobozi bw’akarere burebera ikibazo cy’abana biga bicaye hasi

Muri iki gitondo cyo kuwa 18/09/2026, abanyamakuru Ben Abayisenga na Pedro ( izina rindi rye twakomeje kuribura) bongeye kumvikana mu kiganiro ”umuti Ukwiye -Kunenga no gushima”,  maze kuri iyi ncuro bibasira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bamaze kubushinja kutagira icyo bwitaho igihe bategura imishinga ya rutura baratira igihugu cyose ariko bakananirwa gukemura ikibazo cy’abana kuri ubu biga bicaye hasi buri buri.

Byose byatangiye ubwo ambasaderi w’iyi Radiyo witwa Gerard w’ i Kamubuga ( umurenge wa Kamubuga, akarere ka Gakenke ) yahabwaga ijambo maze agahita atabariza abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Gs Kamubuga kubera ibibazo yiboneye we ubwe kuri iki kigo ubwo yari yahisemo kujya kugisura dore ko ahafite umwana.

Yagize ati;”Hano turaho nta  kibazo ariko nagira ngo mbagezeho ikibazo nabonye ku ishuri rya GS Kamubuga riherereye muri uyu murenge wacu mpafite umwana,  ubwo mperuka kumusura, nasanze kubera ubwinshi bw’abana bakiriye uyu mwaka, hari abana bicara hasi kubera kubura intebe, ni ikibazo kibakomereye ishuri nta bushobozi rifite bwo kugura izi ntebe mwabakorera ubuvugizi, hakaboneka ubufasha bwihuse.”

Aha niho umunyamakuru Ben na Pedro bahereye ibfatira mu gahanga Ubuyobozi bw’iki kigo ariko cyane cyane ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke,  baboneraho no gusaba Meya wa Gakenke ikintu gikoemeye.

Ben yagize ati; ” Ibi byaba byarabayeho se koko abana bakicara hasi, kandi akarere gahora kaza mu twa mbere, abarimu ko bahembwa buri kwezi ko nubu bahembwe,  aba barimu bo kuri iki kigo bananinwe kwicarira iki kibazo ngo kibe cyakemuka buri wese ashyizeho ake, directeur se ni gute atatumije inama y’ababyeyi ikitaraganya ngo higwe kuri iki kibazo ? Buriya Meya Vestine cyngwa Visi Meya Aime babuze icyo bakora ngo hakemurwe iki kibazo,  niba iki kiganiro kirangiye aba bombi batagize icyo bavuga kuri iki kibazo, biri buntangaze.”

Ben yiyamye ambasaderi uhora acinya inkoro warengeye Gitifu Sada, hagira ambasaderi wikura mu kiganiro kubera uburakari

Impaka kuri ibi byabaye mu murenge wa Kamubuga kuri ubu uyoborwa na Gitifu Sada zakomeje kuba urudaca maze umwe mu b’amabasaderi usanzwe azwi mu bintu byo gucinya inkoro ( izina ryihorewe) atangira kuvuga arengera Gitifu amugira umwere mubyabaye.

Yagize ati: ‘‘ Ibyabaye birababaje ariko nkubwire Ben, ndakeka aya makuru Gitifu wacu Sada ntabwo ayazi kuko urebye ukuntu yita ku bibazo by’abaturage be, iki ntabwo yabura icyo agikoraho, ndakubwirisha ukuri, Gitifu Sada ibi by’uko abana bicara hasi ntabyo azi.”

Aha nonone niho abanyamakuru Ben na Pedro bahereye bimuviraho inda imwe, bamushinja kubogama kuri iki kibazo. Ben yagize ati:” Buriya nuko mwirirwana, naho ubundi ibyo uvuga sibyo kuko nta kintu kiba mu murenge Gitifu atakizi kuko n’iyo umwana yirukanywe ku ishuri arabimenyeshwa.”

Pedro we yongeyeho agaira ati:” Bibaye byarabayeho kandi  akaba atabizi yagahise yegura , agaharira abagashoboye.’

Iby’iyi nkuru byakomeje kubabaza benshi mu bakurikiye iki kiganiro kugeza naho umwe mu b’amabasaderi wahamagaye byitezwe ko agiye gutanga igitekerezo nyuma aza kuza  guhakanira umunyamakuru,  ko kubera ibyo yumvise,  ako gahomamunwa,  ahisemo kuruca akarumira.

Yagize ati:” Nari nzanywe no gushima no kunenga ariko amakuru duhawe arahagije ntacyo nakongeraho, ese iwacu mu mago ko harunze intebe, ikigo iyo kiza kigadutira ariko abana ntibicare hasi, wasanga harabuze n’itafari ngo babe basutamaho, birababaje.

Ntabwo imiterere ya gahunda ya mu gitondo y’umunyamakuru wa Virunga Today yatumye ashobora kurangiza iki kiganiro ngo abe yumvise niba ibyifuzo bya Ben byaba byashubijwe, Meya cyangwa Visi Meya bakaba batse ijambo muri iki kiganiro ngo basobanure ku byabaye,  ariko ikizwi nuko ibi bintu by’uko abana  babura intebe bakicara ku ngiga z’ibiti cyangwa ku bisInde bigeretse ku mabuye, byaherukaga uvugwa nko mu myaka 30 40 ishize, kuba abana babura izo ngiga z’ibiti cyangwa ibyo bisinde bakicara hasi buri buri  BYO cyaba ari ikibazo gikomeye.

Si ubwa mbere kandi abanyamakuru ba Rc Musanze bibasira Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke ku kuba batita ku bikorwa remezo by’amashuri kuko nko mu nkuru iheruka twabagejejeho ikibazo cy’amashuri asaza kugeza naho ibisenge by’ibyumba by’amashuri byangirika abanyeshuri bikaba ngombwa ko bimurwa cyangwa imvura ikabashyiriraho mu bihe nk’ibi by’imvura y’umuhindo turimo.

Inkuru bifitanye isano:

Umuti ukwiye: Igenamigambi ry’akarere ka Gakenke ryanenzwe kubaka ibyumba by’amashuri bishya hari ibitabarika bishaje bikeneye nibura isakaro

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *