Politike

Amatora mu nzego z’imitegekere yegerejwe abaturage: Bane muri batanu bayobora uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru ntibagaragara kuri liste y’agateganyo y’abahatanira kuzajya mu nama njyanama z’uturere

Nk’uko byari biteganijwe kuri gahunda y’amatora yo mu nzego z’imitegekere yegerejwe abaturage ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuri uyu wa mbere taliki ya 26/10/2026 , iyi Komisiyo yasohoye urutonde rw’abakandida bemejwe by’agateganyo mu matora y’abagize inama njyanama z’uturere 2026.

Kimwe mu byagaragaye kuri uru rutonde bikanatungurana, ni uko kuri uru ronde hatagaragaraho amazina ya bane muri batanu  bari basanzwe bayobora uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru aribo: Bwana Nsengimana Claudien uyobora Akarere ka Musanze, Madame Mukamana Solina, uyobora aka Burera, Bwana Nzabonimpa Emmanuel uyobora Gicumbi, ndetse na Madame Mukanyirigira Judith uyobora akarere ka Rulindo. Meya rukumbi ugaragara kuri uru tonde akaba ari Mukamana Vestine uyobora akarere ka Gakenke. Ibi bivuze ko turiya turere muri manda itaha tuzaba dufite abayobozi bashya.

Ibi bigenze gutyo mu gihe aba Meya uko ari batatu bari bafite uburenganzira bwo kwiyamamariza indi manda kuko bari barangaije imwe muri 2 bemererwa n’itegeko.

Tubabwire ko ku bijyanye na ba Vice mayor bo muri utu turere, mu turere twa Burera, Musanze na Gicumbi bombi bagaragara ku rutonde naho mu Turere twa Rulindo na Gakenke habonekaho umwe kuri buri karere.

Biteganijwe ko kuva kuwa 14 kugeza kuwa 24,  mu rwego rw’akarere hazaba amatora azahitamo abajyanama banyuranye aho kuwa 14/11/2026 hazatorwa abajyanama baturuka muri  komite zihariye, kuwa 17/11/2026 hatorwe abajyanama b’abagore naho kuwa 21/11/2026 hatorwe abajyanama rusange.  Amatora ya Komite Nyobozi y’akarere na biro yayo, yo azaba kuwa 24/11/2026.

Kanda mu bururu ubone urwo rutonde

Urutonde_rw_agateganyo_rw_abakandida_mu_nama_njyanama_z_Uturere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *