Burera-Dosiye y’ikopeza ry’abanyeshuri: Barindwi muri 24 bakekwaho icyaha urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma baburana bafunzwe
Ni umwanzuro wasomwe none kuwa 27/10/2026 n’urukiko rwibanze rwa Kirambo, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku barimu 24 bo mu karere ka Burera bakurikiranyweho icyaha cyo Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Iki cyaha ubushinjacyaha bwemeza ko cyakorewe kuri Centre y’ibizamini ya TSS Bungwe ( APAPEDUC), hakorwa ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2025-2026 ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye ubwo aba barimu bafashaga abanyeshuri gusubiza bimwe mu bibazo byari bigize iki kizamini.
Abakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bafite iminsi 5 yo kujurira uhereye ku munsi wafatiweho icyemezo cy’urukiko.
