Politike

Burera-Icyorezo: Muri uyu mwaka wonyine, ibigo nderabuzima 5 bimaze kwibwa mudasobwa

Ubujura bwibasira imashini, computer, bukomeje kuvugwa hirya no hino mu Ntara y’amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Burera aho kuri ubu mu gihe kitageze ku mwaka, ibigo nderabuzima bigera kuri bitanu bimaze kwibwa izi mashini bivugwa ko imwe iba ifite agaciro k’arenga miliyoni mu manyarwanda.

Ubujura ku kagambane ahari k’abakozi b’ibitaro

Amakuru y’ubu bujura yakomeje kugera ku kinyamakuru Virunga Today, agaragaza ko ubu bujura bwibasiye akarere ka Burera bwabereye muri uyu mwaka wonyine ku bigo nderabuzima bya Kinyababa,Rusasa, Gitovu, Kinoni ndetse na Rugarama iheruka kuberaho ubu bujura mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane.

Abahaye amakuru Virunga Today bayibwiye ko ubu bujura urebye bukorwa mu buryo bumwe, abajura bangiza grillage y’amadirishya cyangwa y’inzugi y’ahari izi mashini, bakamena ibirahure, hakaboneka umwanya uhagije banyuramo bagera kuri izi mashini.

Ibi bivuze ko aba bajura babona umwanya uhagije wo gukora ibi bikorwa biruhije birimo gukata izi grillage, byumvikana ko iri kata rijyana no gutera urusaku rwumvikana mu mbago z’ikigo nderabuzima.

Ibi kandi bikorwa hari abakozi, abazamu baba baraye ku bitaro, ndetse rimwe na rimwe hari n’urujya n’uruza rw’abagana ibitaro biganjemo abarwayi n’abarwaza.

Iki nicyo gituma benshi mu baganiriye na Virunga Today kuri iki kibazo barashyize amakosa ku burinzi buba bwashyizwe ku bigo, dore ko ngo ibi byagiye biba, aba bakozi bisinziriye, hakibazwa impamvu n’abo baba bahisemo gukata igitotsi, badasasa hafi y’ibi byumba birimo imashini z’agaciro.

Umuturage wo mu murenge wa Gitovu ahaheruka kubera ubujura ntashyira amakenga umukozi wari waraye izamu igihe habaga ubujura.

Yagize ati:” Bahabwa akazi ko gucunga umutekano w’ikigo mu gihe cy’ijoro, akaba ari nabyo bahemberwa, ariko bikarangira ikigo bagicucuye ibikoresho by’ingenzi kandi aho bibitse ariho bakagombye gushyira umutima,ariho bakagombye gukambika ijoro ryose, ndizera ko iri iperereza rizagaragaza uruhare uyu muzamu yagize mu iyibwa ry’izi mashini zari zidufitiye akamaro kanini.

Hari abandi ariko babona akaboko karere k’abakozi b’ibigo muri ubu bujura bakemeza ko habaho akagambane k’aba bakozi n’abazamu.

Umwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rugarama wari waje gusura umuvandimwe wari urwariye kuri iki kigo nderabuzima umunsi hamenyekana ubujura bwahabereye yasobanuye aka kagambane muri aya magambo:

“Ntabwo byumvikana ko ubujura bwaba mu ijoro, hanyuma mu ma saa yine z’amanywa akaba ariho hamenyekana iby’ubu bujura,njye ndakeka akagambane hagati y’abakozi b’ikigo nderabuzima n’uwaraye izamu, icyatumye iby’ubu bujura bitinda kumenyekana.

Tubabwire ko mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare mu bujura bwabereye ku kigo nderabuzima cya Kinyababa, urukiko rw’ibanze rwa Gahunga ruheruka kuburanisha itsinda ryari rigizwe n’umuzamu, umukozi w’ikigo nderabuzima ndetse n’umukozi ushinzwe gukora isuku, aba bose bakaba barakekwagaho ubufatanyacyaha mu kwiba izi mashini z’ikigo nderabuzima cya Kinyababa.

Tubabwire kandi ko uretse ibi bigo byo mu karere ka Burera byibasiwe n’ubu bujura, ubu bujura bwanavuzwe ku kigo nderabuzima cya Karwasa mu karere ka Musanze ndetse no mu bitaro bya Kinihira byo mu karere ka Rulindo, aha ho amafoto yagaragajwe na camera, akaba yaratumye umujura atabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *