Expo 2026-Intara y’Amajyaruguru: Guverineri Mugabowagahunde Maurice yishimiye ku kuba byinshi mubimurikwa biza bigaragaza ibisubizo ku bibazo biboneka mu ntara
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye urugaga rw’abikorera PSF mu ntara y’amajyaruguru ku kuba byinshi mu bimurikwa mu imurikwagurisha rutegura buri mwaka, biza bigaragaza ibisubizo ku bibazo biboneka mu ntara.
Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabitangaje kuri uyu wagatandatu taliki 22/08/2026, muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze, ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurirakagurisha mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ritegurwa uko umwaka ku bufatanye bwa PSF n’Intara y’amajyaruguru.
Mu ijambo rye afungura iri murika gurisha, Guverneri Mugabowagahunde yabanje gushimira abo bose bitabiriye uyu muhango wo gutangiza imurika gurisha, by’umwihariko ashimira abazanye ibikorwa bitandukanye byo kumurika.
By’umwihariko kandi Guverneri yashimiye PSF ku kuba buri mwaka umubare w’abamurika urushaho kwiyongera n’ibimurikwa birushaho kugera mu ngeri zitandukanye kandi byinshi bikaza bigaragaza ibisubizo biri mu Ntara.
Guverineri yagize ati:” Nk’uko umusangiza w’amagambo yahoze abivuga,turebye bamwe mubamuritse uyu munsi cyangwa abamuritse muri uyu mwaka wa 2026, twabonye ibisubizo ku bibazo dufite by’igwingira, hari abo twabonye bafite amafu, ibyo kurya byiza bishobora kuba igisubizo ku mirire yacu, twabonye za kaminuza ziduha ibisubizo ku bibazo by’ubuhinzi dufite, ibisubizo ku birebana n’ingufu ziduha amashanyarazi n’ibindi. Ibi byose turashima ko bigana no mu cyerekezo kigari ari intara ari n’igihugu dufite muri rusange.”
Aha kandi niho Guverneri yahereye agaragaza akamaro muri rusange ka bene aya mamurikagurisha:
Yagize ati: “Kuri twe rero, ni iby’agaciro gakomeye kuba uyu munsi duhuriye hamwe,dufite intego imwe yo guteza imbere ubucuruzi,ishoramari, guhanga udushya, umusaruro wacu ukarushaho kwiyongera mu bwiza no mu bwinshi ndetse n’imikoranire hagati y’abikorera inzego za Leta n’abafatanyabikorwa , ubwo bufatanye bukarushaho kwiyongera.”
Tubabwire ko ku bijyanye n’ibisubizo byaba bitangwa n’bimurikwa ku bibazo by’abatuye intara y’amajyaruguru, umunyamakuru wa Virunga Today yasuye stands za UR- Caff ya Busogo, maze ashima ubushashatsi burimo gukorwa ku bworozi bw’iminyorogoto ibyara ifumbire ndetse n’ibiryo by’amatungo.
Gusa nanone uyu mushinga uracyari mu rwego rw’ubushakashati, bivuze ko nta ruhare rugaragara uragira mu iterambere ry’abaturage, bikaba bikenewe ko ukomeza guterwa inkunga kugira ngo mu gihe cya vuba uzabe washoboye kugezwa ku bafatanyabikorwa.
Imurikagurigurisha rya 2026 ry’Intara y’amajyaruguru ryatangiye kuwa 19/08/2026, ryitabiriwe n’abikorera bagera kuri 145 harimo abanyamahanga 6 kandi rizasozwa kuwa 02/9/2026.
Kurikira ijambo rya Guverineri Mugabowagahunde
