Politike

Ruhengeri-Kinoni: Yubile yakagombye kuba yaritabiriwe n’amazina aremereye yizihijwe mu gisa n’ubwiru

Iby’imyiteguro ya Yubile y’imyaka 75 Paruwase Gatolika ya Kinoni imaze ishinzwe  Virunga Today yari yabikomojeho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 kandi umunyamakuru wayo nawe wabatirijwe muri iyi Paruwase imaze ibinyacumi ishinzwe yizeraga kuzitabira ibirori byo kwizihiza iyi Yubile bita iya Diyama.

Ndetse aha niho uyu munyamakuru yahereye yizera ko akarere kazafatanya na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri hagatunganywa umuhanda werekeza kuri iyi paruwase utari umeze neza mu rwego rwo kwitegura ibi birori.

Icyatunguye uyu munyamakuru nuko kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/09/2026, ubwo yari ahamagaye umuyobozi w’inzego z’ibanze muri kariya gace ka Kinoni ngo amwake service undi yamushubije ko ataboneka kubera bari mu birori bya Yubile ya Paruwase Gatolika ya Kinoni, ibirori byari byitabiriwe na Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Byari byitabiriwe n’abakristu mbarwa kandi umushyitsi mukuru ya Visi Meya hari kandi na Gitifu wa Rugarama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *