Politike

Inyandiko yiyemeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa mu birori: Knc na Mutabaruka bahaye urw’amenyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango

Nyuma y’aho hakomeje kugragara inyandiko ifite ibirango by’akarere ka Ruhango, igomba kuzuzwa n’uwo wese  wifuza gutegura ibirori muri aka karere, akiyemeza kubahiriza amabwiriza yiswe ay’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa bizakoreshwa muri ibyo birori, benshi bakomeje gutangazwa n’ibikubiye muri iyi nyandiko.

Koko rero aba bagaragaza ko ibisabwa muri iriya nyandiko  harimo ugukabya gukabije kugeza naho ibiribwa n’ibinyobwa bizakoreshwa mu birori nk’ibyo kubatirisha abana bisabirwa  gutegurirwa mu mahoteli, moteli cyangwa muri restaurents zisanzwe zifite ibyangombwa byo gukora byatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Hasi mwakwiyumvira icyo abanyamakuru KNC na Mutabaruka bo kuru R1 na TV1 bavuga kuri iyi nyandiko-masezerano, bemeza ko igaragaza ubwirasi no gushaka guhohotera  umuturage usanzwe ajya kubatirisha umwana  iyo kure kuri paruwase akoresheje amaguru, hanyuma agasabwa gukoresha mu birori inzoga zipfundikiye n’ibiryo by’akataraboneka byose byateguriwe muri za Hotel  na Restaurents ‘igitangaza.

Inkuru bifitanye isano:

Ubuzima: Hagaragaye inyandiko izajya ishyirwaho umukono n’uwateguye ibirori, akiyemeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa azakoresha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *