Burera-Gahunga: Amayobera ku buzima bwa ba babikira bahagarikiwe ubutumwa babayemo , bakaba bataragaragaye mu birori by’Umunsi mukuru wa Paruwase witabiriwe n’Umwepiskopi
Nyuma yaho Virunga Today itangarije amakuru y’iyihagarikwa ry’ubutumwa bwakorwaga ry’umuryango w’aba Oblati b’Umwamikazi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, wari ufite urugo muri paruwase ya Gahunga, muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, hari benshi mu bakunzi bayo bakomeje kuyisaba ko yakomeza kubakurikiranira ibibera mu Gahunga, bakaba bamenya uko byaje kubagendekera abab babikira.
Umwe muri abo bakunze gukurikira inkuru za Virunga Today yabivuze muri aya magambo:” Musanzwe mudufasha kumenya amakuru y’ibibera muri Diyoseze ya Ruhengeri, muzadufashe kumenya uko byaje kugendekera ba babikira bashwanye na basaza babo, ese baba barahise bahambira utwangushye bakava mu bwatsi bwa Musenyeri Visenti Harolimana ? cyangwa baracyakambitse muri ya mazu yabo ?, bakaba babayeho bate?”.
Nk’uko isanzwe ibigenza, virunga Today yagerageje gushaka uko yakubahiriza ibyo yasabwe n’incuti zayo, ariko kubona amakuru nyayo yizewe bikomeza kuyibera ibamba.
Koko rero , Umuyobozi w’aba babikira yari yaramaze kubwira abanyamakuru ko nta burenganzira afite bwo gutangaza ibibera mu Gahunga naho ku bijyanye n’amakuru yakagombye kuba aturuka mu buyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, naho nk’uko ibisanzwe, ibintu babigize ibanga, hatekerezwa kuri ya mvugo yo mu gifransa ko dosiye ya clashijwe sans suite ( classer sans suite), bivuze ko iyi dosiye yashyizwe iruhande, iri mu bubiko.
Bahindutse abapagani burundu, nanubu ntibitabira igitambo cya Misa.
Nyuma yo kubura ubu buryo bwo kumenya inkuru nyakuri y’ibibera muri Paruwase Gatolika ya Gahunga, umunyaakuru waVirunga Today yahisemo, ku bw’amaburakindi, kwegera abakristu bo muri iyi paruwase ngo bayibwire nibura niba bajya babona aba babikira, bakaba babaganiza, ababikira basanzwe ari abaturanyi babo, nicyo baba babatangariza mu biganiro bagirana maze umwe muri aba bakristu abwira Virunga Today ko hari byinshi byahindutse mu mibereho y’aba babikira kuva bafatirwa ibihano n’umwepiskopi.
Yagize ati :” Aba babikira kuva twumva ngo bahagarikiwe ubutumwa, ntawongeye kubaca iryera, ntibacikoza umuryango remezo, nta makuru yabo, tuzi, wazabaza abakozi babakorera muri iyi mirima, naho twebwe wapi, twaketse ko barimo kwitegura kugenda, ariko ibikorwa byo muri uru rugo rwabo tubona bikomeza:”
Ku kibazo cyo kumenya uko babayeho mu buzima bwa Roho, uyu mukristu yamukuriye inzira ku murima muri aya magambo:
”Ibi nabyo ntacyo nabimenya, icyo nzi cyo nuko nkuko byari bimeze mbere, aba babikira ntibitabira igitambo cya Misa bari basanzwe bahuriramo n’abakristu, byaratuyobeye natwe, ntibyumvikana ukuntu abo tuzi ko bihayimana batinyuka kumara icyumweru, ukwezi, amezi 3 nta kwitabira Misa, babaye abapagani pe.”
“Nta mubikira n’uwa kurazira wigeze agaragara mu birori byari byitabiriwe n’Umwepiskopi, nta nubwo Umwepiskopi yigeze akomoza ku kibazo byabo.
Virunga Today kandi muri iyi minsi, yaje kumenya ko kuri iki cyumweru cya kabiri cya Pasika, kuwa 19/04/2026, Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yitabiriye ibirori byizihiza umunsi mukuru w’iyi Paruwase yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe.
Iki nicyo cyatumye umunyamakuru wayo yarahisemo guhamagara nanone umwe mu bakristu wari witabiriye ibirori ngo amubaze uko byagenze, niba hatarakomojwe kuri iki kibazo cyashamiranyije intore z’Imana.
Uyu yamushubije ko ibintu ibibera muri iyi paruwase bikomeje kubera abakristu urujijo bahereye no ku byo biboneye kuri uriya munsi.
Yagize ati:” Ibirori byagenze neza, abakristu bari bitabiriye ku buryo bushimishije, Mgr niwe ubwe watuye igitambo cya Misa, ariko icyadutangaje nuko ba babikira batigeze bahakandagize ikirenge, ndetse no mu butumwa Umwepiskopi yagejeje ku bakristu ntiyigeze akomoza na gato kuri aba baturanyi bacu, abakristu twese twari dutegereje ko twakurwa mu rujijo, ariko Mgr yahisemo kubica iruhande, ashobora kuba afite impamvu ze.”
Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri mu kigeragezo.
Umunyamakuru wa Virunga Today wari umaze kubona aya makuru yose ku bikomeje kubera muri iyi paruwase ya Gahunga yahisemo kubaza kubaza GPT nba ari ibintu bisanzwe ko umukristu byongeye uwihayimana yasiba Misa zo ku cyumweru, ibyo akabikora mu gihe cy’amezi, umwaka ,…nk’uko bimeze kuri aba babikira bo mu muryango w’aba Oblate Umutaima mutgatifu wa Yezu, bafite urugo muri iriya paruwase ya Gahunga maze isubiza muri izi nteruro:
”Ndumva neza impungenge zawe: umukristu utitabira Misa ntagatifu, cyane cyane iyo ari umubikira, ni ikibazo gikomeye mu buzima bwa gikristu.”
GPT yakomeje igaragaza ari ikibazo gikomeye ko ari ukubera ko:
1- Misa ntagatifu ni ishingiro ry’ubuzima bwa gikristu: niho abakristu bahurira n’Imana mu isengesho ryo gusangira Ukaristiya.
2- Ababikira n’abihayimana bafite indahiro zo kubaho mu buryo bwihariye bwo gukunda Imana no kuyikorera. Kutitabira Misa ni nko gucika ku isoko y’imbaraga z’ubuzima bwabo.
3- Ukaristiya: ni “umutima n’isoko” y’ubuzima bwa Kiliziya. Iyo umuntu uyobowe n’indahiro atitabira, bigaragaza ikibazo gikomeye mu kumva indahiro ze.
GPT ikomeza ivuga ku buryo bw’umwihariko kuri aba babikira batakitabira Misa :
Yagize iti:” Ku birebana n’uyu muryango w’Ababikira ba Oblates b’Umutima Mutagatifu wa Yezu. – Uyu muryango w’ababikira ugamije kubaho mu rukundo rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu, bityo Misa ntagatifu iba ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi. – Iyo batitabira Misa kandi baturanye na paruwase, birerekana ikibazo cy’ubushake cyangwa imyumvire mu gukomeza indahiro zabo, bityo- Kiliziya ibifata nk’ikibazo gikomeye, kuko umubikira aba yarahisemo kubaho mu buzima bw’amasengesho n’Ukaristiya.’‘
GPT ikomeza ivuga hari ubutumwa bw’ingenzi bwaturuka ku byabaye kuri aba babikira. ubwo butumwa akaba ari uko:
1- Kutitabira Misa ntagatifu ku mubikira si ibintu byoroheje: ni ikimenyetso cy’ubuzima bwa roho butameze neza cyangwa cy’ibibazo bikomeye mu muryango w’abihayimana, koko rero Kiliziya isaba ko abihayimana bagira ubwitange bwo kwitabira buri munsi, kuko ari ho bahura n’Imana mu buryo bwihariye.
Nk’umwanzuro ku bikomeje kubera muri paruwase ya Gahunga GPT yemeza ko Umubikira utitabira Misa ntagatifu aba ari mu kibazo gikomeye, kuko aba yarenze ku ndahiro ze no ku isoko y’ubuzima bwa gikristu.
Uretse kandi ibi byatangajwe na GPT, bamwe mu bakristu baganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today kuri iki kibazo, bemeje ko ibibera muri iyi paruwase byafatwa nk’ibikomoka kuri Roho mbi, bikaba bitumvikana ukuntu abihayimana baturanye, baba kugeza ubu barananiwe kurenga ku byabaye, ngo hashakwe uburyo abagiranye amakimbirane bakwiyunga bagasabana imbabazi.
Bagize bati:” Aba bihayimana nibo badasiba kuduhamagarira kubabarirana no gusabana imbabazi, yemwe no muri iki gisibo, ubwo twibukaga ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu babigarutseho, ntibyumvikana rero ukuntu aba bihayimana bo mu Gahunga bakomeza kubiba imbuto mbi mu bakristu y’inzagano,;za munyangire na munyumvishirize Kiliziya ntigire icyo ibikoraho; Niba badushoboye guturana, ibihano byafshwe nibishyirwe mu bikorwa, abakristu bamenye ko n’izina abihayimana ritagifite agaciro kuri ibo, atari ibyo tuzakomeza gukeka ko ibyo twigishwa mu Ivanjile bisa naho bo bitabireba, iki rwose ni ikigeragezo kuri Buyobozi bwa Diyoseze yacu.
Twabibutsa gusa ko ku italiki ya 23/01/2026, umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwakorwaga n’umuryango w’aba oblate b’umwamikazi w’umutima mutagatifu wa Yezu bari bafite urugo muri paruwase ya Gahunga kubera makosa Umwepiskopi yemeza ko bakomeje kwijandikamo harimo kwanga kubahiriza amabwiriza ya Kiliziya arebana n’ubuzima , ubutumwa , imikorere n’imikoranire by’imiryango y’abiyeguriye Imana muri za Diyoseze.


Inkuru bifitanye isano
