Politike

Me Phelomene vs Mme Marcelinne: Me Phelomene yateje cyamunara umutungo wa Nyirabakunzi ngo haboneke amafranga yakoreshejwe mu gikorwa cy’igabanya, igikorwa cyasabiwe guteshwa agaciro mu rw’ibanze

Ibintu bikomeje kuba bibi hagati ya Me Nambajimana Phelomene umuheshawinkiko w’umwuga na Madame Nyirabakunzi Marcelinne nyuma yaho uyu wa nyuma afashe icyemezo cyo kwitabaza ubutabera ngo buburizemo igikorwa cy’igabana cyakozwe n’uyu muheshawinkiko,we yemeza ko cyakozwe hatisunzwe itegeko.

Amakuru mashya kuri ubu bushyamirane ni ay’uko kuri uyu wa kane taliki ya 21/05/2026, Me Nambajimana yashyikirije Madame Nyirabakunzi raporo yerekana uko amafranga yavuye muri cyamunara y’ubutaka bwe yakoreshejwe.

Iyi cyamunara ubwayo ikaba yari igamije gushaka amafranga yakoreshejwe mu gikorwa cy’igabana ryari rihagarariwe na Me Nambajimana, iri gabana akaba ari naryo ryasabiwe guteshwa agaciro mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Abaheshabinkiko mu bikorwa byo kuvuyanga amategeko igihugu kigenderaho

Nk’uko mugenzi we Me Nyirandayambaje Mediatrice yabigenje mu nkuru twabagejejeho yo mu murenge wa Kagogo, aho uyu muheshawinkiko atitaye ku byo amategeko ateganya igihe habaye itambamira ry’igikorwa cy’igabana, Me Nambajimana nawe niko yabigenje akirenzeho we yakoze ku buryo aburizamo ibyo kukijuririra mu nkiko.

Koko rero nk’uko byemezwa na Nyirabakunzi, igabana ryahagarariwe na Me Nambajimana ryakozwe kuwa 18/10/2026 maze kubera ko atashimiye uburyo ryakozwemo, Nyirabakunzi ahita atanga ikirego kiritesha agaciro, ikirego cyakirwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ruhita rushyiraho n’italiki y’iburanisha yo kuwa 22/04/2026.

Kuri iyi taliki ariko Me Nambajimana wari witabiriye iburanisha yaje gusaba urukiko ko yahabwa uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo kunganirwa, iburanisha rigasubikwa.

Ibyo urukiko rwaje kubyemera maze bahabwa indi taliki yo kuburanisha ya 11/05/2026 ari naho umucamanza yaburanishije uru rubanza maze agatanga italiki ya 22/05/2026 yo kurusoma nyuma yo kurupfundikira.

Igitangaje muri ibi byose ni ukuntu uyu muheshawinkiko nk’uko twabivuze haruguru yahisemo gukomeza guha agaciro igikorwa cy’igabana kitavuzweho rumwe kugeza naho gisabirwa guteshwa agaciro mu nkiko, maze agatangira kwishyuza ikiguzi cy’igikorwa yufashishije cyamunara y’umutungo w’uwagaragaje inenge y’igikorwa cye.

Nyirabakunzi ntagishoboye gutesha agaciro cyamunara yamunyaze n’aho atuye


Musanze-Shingiro: Undi muheshawinkiko ashinjwe uburiganya arangiza urubanza, Ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’abaheshabinkiko ryongera gusabwa kugira icyo bukora ku myitwarire mibi y’abanyamuryango baryo

Musanze-Urubanza Marcelline aregamo Me Phelomene: Me yahakanye ibyo aregwa, Marceline asaba urukiko kuziyizira kureba ukuri kw’ibyo avuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *