Musanze-Cyabararika: Hagaragagaye amashusho agaragaza Gitifu washenye inzu y’utishoboye ashyira iterabwoba ku munyamakuru Bizimana wa Isango Star
Inkuru ikomeje kugarukwaho n’ibitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ni iy’igikorwa kigayitse, cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabararika, gaherereye mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, washeneye icumbi ry’utishoboye kandi nyamara ariwe wari wamuhaye uburenganzira bwo kubaka amaze kumusaba kwishyura amafranga ibihumbi ijana akagari kifashihsije mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’umuganura.
Nyamara kugeza magingo aya, ibyo itangazamakuru ritigeze rimenya ngo rinabivuge, ni uko ibi bikorwa bya Gitifu byanajyanye n’ikindi gikorwa cy’urugomo yakoreye umunyamakuru Bizimana Emmnauel wa Isango Star ukorera mu karere ka Musanze, byumvikana ko nawe yari yahurujwe ngo aze gutara iyi nkuru y’isenywa ry’iyi nzu.
Nk’uko mubibona mu mashusho ari hasi, abasekirite byumvikana ko bari bakubutse mu gikorwa cyo gusenya inzu, bumvikana basaba uyu munyamakuru kureka gufata amashusho, ngo abanze yumvikane na Gitifu wari uyoboye igikorwa cyo gusenya.
Umunyamakuru wa Isango Star yumvikana abasubiza ko bamureka kubera we ari mu kazi.
Igikurikiraho nuko humvikana wa munyamakuru abinginga abasaba kumurekera telephone yariho camera, bivuze ko bari batangiye gukoresha ingufu no kumufata mu mashati nyuma yo kubashwishuriza ko adashobora kureka gukora icyamuzanye.
Ku ka video gakurikira kariya ka mbere, ho umunyamakuru yumvikana yinginga aba basekerite, ngo bamurekure aje kureba Gitifu kandi wumva ko ibintu byamukomeranye ubuzima bwe buri mu kaga. Bizimana yumvikana agira ati: ” Nyine ndekura njye kumureba, none se wemerewe kumfatira ibikoresho, aba ba gitifu nibo baboshya, ariko ntimanike camera weho urambuza gukora akazi mani, oya genda, none se ni gitifu ubasabye kuza gufata ibikoresho byanjye.’‘
Iyi video irangira, umunyamakuru agejejwe imbere ya Gitifu ( aka umucunguzi Yezu agejejwe imbere ya Pilato), maze uyu munyamakuru agahita amubaza niba ari we wohereje abasekerite ngo bamwake ibikoresho undi agasubiza asa nutangara ati:” Njyewe, ninde ubivuze?. Icyigaragara nk’ibisa no kwikura mu kimwaro.
Icyo abantu bakomeje kwibaza ni aho akarere ka Musanze kerekeza, mu gihe itangazamakuru rikomeje kugaragaza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abaturage, ubuyobozi bukinumira ntihagire igikorwa ngo abarengana barenganurwe, none ikirenzeho, n’aba banyamakuru bari basanzwe bavugira abaturage hakaba hatangiye ibikorwa byo kubahohotera ku manywa y’ihangu, ibyafatwa nka gahunda yateguwe yo kubahohotera hagamijwe kubaca intege ngo bahagarike ibikorwa byo kuvugira abarengana.
Icyokora nanone si ubwa mbere mu ntara y’amajyaruguru havugwa ibikorwa byo guhohotera abanyamakuru kuko igikorwa nk’iki cyagaragaye mu karere ka Burera ubwo mu murenge wa gahunga, uwari Gitifu icyo gihe yashatse kubangamira umurimo w’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais w’imvaho nshya wataraga inkuru ku mwanda ukabije wari wugarije uyu murenge.
Ikindi gikorwa ni icyagaragaye ku bitaro bya Ruhengeri, ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yashatse gukurikirana ihohoterwa rikorewa abagemurira abarwayi, bikarangira agejjejwe mu maboko ya RIB yaje kumurekura nyuma y’icyumweru, imaze kumusaba kugira ibyo yubahiriza bijyanye n’akazi ko gutangaza amakuru.
Muri raporo yaryo y’umwaka wa 2026 ,Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bigenga mu Rwanda (ARJ) riherutse kugaragaza ko ihohotera rikorerwa abanyamakuru rikomeje gufata indi ntera mu gihugu.
Koko rero muri iyi raporo bagaragaza ko ihohotera rikorerwa abanyamakuru rinaboneka cyane mu gihe bari mu bikorwa byo gutara amakuru.
Abanyamakuru ngo baba babuzwa kwinjira ahabera ibikorwa bya Leta cyangwa iby’abikorera, kabone niyo baba bafite ibyangombwa bibemerera gukora akazi.
Abanyamakuru kandi ngo baratukwa bakanaterwa ubwoba. Hari aho abanyamakuru bahura n’iterabwoba, gutukwa cyangwa gusagarirwa n’abantu batifuza ko amakuru ajya hanze .
Muri icyo gihe kandi ngo bakwa ibikoresho byabo : Bamwe batakaza telefoni, kamera cyangwa ibindi bikoresho by’akazi mu gihe bari mu bikorwa byo gutara amakuru.
Reba videos zigaragaza ibihoterwa ryakorewe umunyamakuru wa Isango Star.
