Rc-Musanze: Bavuze imyato service ntamakemwa za Virunga Express, hakekwa akantu batewe
Mu itangazamakuru cyane cyane irikoresha amashusho n’amajwi, ntibikunze kubaho ndetse ubanza binabujijwe ko umunyamakuru runaka, mu kiganiro aba ashinzwe gutegura, yahitamo gusingiza, gushima ikigo runaka gitanga service atabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bw’ikigo, kuko ibi umunyamakuru aba akoze bifatwa nk’iyamamaza, publicite, aba akoze kandi hari gahunda iba yihariye yagenewe abakeneye kwamamaza ibikorwa byabo, iyi service ikaba inishyurwa.
Kubikora hagati mu kiganiro rero icyo ari cyo cyose cyateguwe n’umunyamakuru bikaba byafatwa nko gushaka guhombya ikigo ukorera.
Ibi ariko nibyo byabayeho kuri Radio y’abaturage ya Musanze kuko kuri uyu wa mbere taliki ya 16/03/2026, mu kiganiro umuti ukwiye, gisanzwe gitegurwa n’abanyamakuru Robert na Media, aba bombi bumvikanye bavuga imyato Sosiyete itwara abantu Virunga Express, ni sosiyete isanzwe itanga service yo gutwara abantu mu byerekezo binyuranye byo mu gihugu cyacu, byiganjemo ibyambukiranya intara y’amajyaruguru.
Byose byatangiye ubwo muri gahunda isanzwe itangira iki kiganiro bise agaciyemo, aba banyamakuru bahisemo kuvuga ku bashoferi ba zimwe muri sosiyete zitwara abantu, baha service mbi ababagana, harimo gutwara imodoka ku muvuduko urengeje no kutubahiriza n’andi mategeko y’umuhanda.
Bisa naho rero aba banyamakuru bageze aho bagacikwa cyangwa ntibihanganire kudatanga urugero, maze bahitamo kurata service za Virunga Express.
Hari kandi nababonye muri iki gikorwa cy’aba banyamakuru, uburyo bwo kwiyegereza Boss w’iyi company bisanzwe bizwi ko ari mubafite iritubutse mu mujyi wa Musanze, ndetse hari n’abemeje ko ibi bibaho ko mu mayeri menshi abanyamakuru batanga aka kafatwa nka lift bamaze kugenerwa akantu, ba boss ntibasobanukirwe.
Abashoferi biganjemo abasaza bazobereye mu kazi, muri sosiyete ifite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu gutwara abantu
Ubwo bari barangije ibyo kugaya abashoferi ba zimwe muri sosiyete zitwara abantu, batwara imodoka ngo zaba zitagira speed governor bakarangwa no kugendera ku muvuduko wo hejuru, bakadepasa aho babonye hose kabone niyo haba ari mu ikorosi ribi, umwe muri aba banyamakuru yahisemo gusoza aka agaciyemo ashima service nziza zitagira amakemwa za Virunga Express.
Yagize ati:” Abashoferi ba Virunga, ubanza ari uko benshi ari abasaza barangwa no gutanga service nziza ku bagenzi, batwarana ubushishozi bwinshi, nta mugenzi bahutaza kandi na mbere yuko urugendo rutangira, ibyo kubanza kwibwira abagenzi no kubifuriza urugendo rwiza babigize umuco.”
Aba banyamakuru bakomeje kugaragaza itandukaniro rya service zitangwa na Virunga Express n’izitangwa n’izindi company zitwara abantu, barangiza bashimangira ubwiza bwa service nta makemwa z’iyi comany, bemeza ko mbere yuko benshi mu bagenzi bafata icyemezo cyo kugana izindi company,babanza kureba niba amatike ya Virunga yarangiye.
Umunyamakuru wa Virunga Today wakurikiye iki kiganiro uko cyakabaye akaba yaranakomeje kuryoherwa na Service za Virunga Express kuva yashingwa ahagana mu myaka ya 1999, ntabwo yatunguwe n’ibyatangajwe n’aba banyamakuru, ahubwo yabonye ko kubera impamvu zumvikana,bavuze bike mu byakomeje kuranga service Virunga Express ikomeje guha abayigana mu ngendo zabo zinyuranye.
Koko rero uretse ziriya ndangagaciro z’umuconyarwanda abashoferi batojwe zagarutsweho n’aba banyamakuru, hari n’ibindi byakomeje kuranga service zitangwa na Virunga Express.
Muri izo iz’umunyamakuru wa Virunga Today yahagararaho akazibera umuhamya harimo:
– Umutekano: Imodoka zimeze neza zigenzurwa buri gihe: Mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda. Bivugwa ko nta modoka zikoreshwa muri Virunga mu gihe kirenze imyaka 5 kandi ziba zaraguzwe ari inshya, ibi bikaba bigaragaza impamvu izi modoka zikomeje kwizera n’abatagira.
Kuri ubu kandi Virunga Express yifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi mu gutwara abagenzi, ibi bikaba biri muri gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije kandi muri rusange n’abagenzi bakaba barishimiye cyane izi modoka kubera ukuntu zibatwara mu mudendezo.
– Kugera ku gihe: Virunga Express Izwiho kubahiriza amasaha yagenwe, ntihabeho gukereza abagenzi.
– Kugera mu bice byinshi by’igihugu. Kuri ubu service za Virunga Express zigera mu ntara zose z’ U Rwanda birumvikana no mu mujyi wa Kigali, ibituma umugenzi ukeneye ubufasha aho yaba ari hose bumugeraho dore ko za agence zose ziba zikorana.
Tubabwire ko kuri ubu nyiri Sosiyete Virunga Express yarangije no kugura imigabane yose yo muri Sosiyete Volcano Express, Sosiyete isanzwe nayo ari kimenyabose muri Afrika y’iburasirazuba, akaba yaramenyekanye cyane mu ntara y’amajyepfo, bikaba byitezwe ko imicungire myiza yakomeje kurangwa muri Virunga Express izanimakazwa no muri Volcano Express.


