Musanze: Abamotari mu mayira abiri nyuma y’izamurwa ry’igiciro cya lisansi
Mu Rwanda inkuru ikomeje kugarukwaho, ni iy’izamuka rikabije ry’igiciro cya essence cyavuye ku mafranga 2 159 kigashyirwa kuri 2 936, bituma mu gihe kitageze ku kwezi, iki giciro cyariyongereye amafranga arenga 700.
Nubwo bimeze gutyo,Ministere ifite mu nshingano ibirebana no gutwara abantu iheruka gutangaza ko nta mpinduka zigomba kubaho mu biciro biheruka gushyirwaho byo gutwara abantu kubera ko ngo imodoka nyinshi zikoreshwa mu itwarwa ry’abantu zinywa mazout, kandi ibiciro bya mazout byo bikaba bitarakozweho mu mpinduka ziheruka.
Birumvikana, bamwe mubahise bagirwaho ingaruka n’izamuka ry’ibi biciro bya essence ni abashoferi ba za moto, bizwi ko hafi ya zose zifite moteri ikoresha essence.
Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze, bagize akanya ko kugaragariza umunyamakuru wa Virunga Today uko babonye iri zamuka ry’igiciro cya essence n’ingaruka ibi byabagizeho.
Bagura bahendwa bagacuruza bahomba
Mu ndirimbo imwe y’umuhanzi wa Karahanyuze, humvikanyemo imizingo y’amagambo ivuga ku mugabo waranguraga ahendwa agacuruza ahomba.
Ibyo bihombo byegeranye akaba ari nabyo byaje kumukururira ubukene bukabije kugeza naho arwaza bwaki.
Icyokora nanone uyu muhanzi, ntiyigeze asobanura, mu gihangano cye, impamvu y’iri rangura rya buri gihe ahendwa hakibazwa niba atarashoboraga gushaka abacuruzi baranguza neza, kuko muri icyo gihe hari abandi bacuruzi byagendekeraga neza, bakarangura badahendwa, bagacuruza bunguka kandi baracuruzaga yenda bimwe nawe ahantu hamwe. .
Aba bamotari bo mu mujyi wa Musanze bo ntayandi mahitamo bafite kuko ibiciro kuri station za essence hose mu gihugu ni 2 936, igituma bemeza ko bahendwa, bagakorera no mu gihombo nk’uko babigaragarije umunyamakuru wa Virunga Today.
Koko rero, aba ba motari batangarije umunyamakuru ko bakorera mu bihombo ku buryo amafranga bunguka adashobora kugura essence ngo anakore ibindi byo kwita kuri moto maze bagire n’ayo basagura yo kwifashisha mu mibereho yabo.
Umwe muri bo yagize ati:” Turimo gukorera mu gihombo, ubanza turibuze kwisubirira mu bunyonzi kuko urimo kunywa bitanu ugakuramo birindwi; Aya mafranga ntiwakuramo bitanu waguze essence hanyuma bibiri bisigaye ngo uryemo hanyuma uzakoremo n’ibindi byo kwita kuri moto.”
Ku kibazo cyo kumenya impamvu hatabayeho kuzamurira ibiciro abakiriya ngo birinde ibi bihombo, abamotari basubije ko aba bakiriya banangiye bakaba bemeza ko nta mafranga nabo bafite, kandi ko aba bagenzi barimo gushakira umuti ahandi.
Umwe muri bo nanone yagize ati:” Ibyo kongeza twabigerageje ariko abakiriya batubereye ibamba ku buryo nko kuva mu mujyi ugana Kalisimbi (Ines), turimo kubaka 700 bakayimana,bakavuga ko bahitamo gukoresha amagare cyangwa se bakahagenda n’igitsi, nano kugera Yaounde ho ntabwo twiriwe twirushya ngo turabongeza, icyokora mu gihe cy’umugoroba ho, hari uwayaguha.”
Spiro yubahwe, unywesha kuri 2 000 Frw, ugatwara umunsi wose
Ibi ni ibyatangajwe nanone n’aba bamotari, ubwo babazwaga uko ibintu biri buze kubagendekera.
Aba bamotari bose bahurije ku kuba igisubizo ari ukugura moto za spiro zikoreshwa n’amashanyarazi nubwo ngo ari ibintu bitaboroheye.
Bagize bati:” Umuti ni ukugura spiro, aba bagenzi bacu bafite spiro, barimo gusharija batiri ku mafranga 2000 bagatwara umunsi wose, ni ukuvuga ko bashobora gutahana ibihumbi 15 ku munsi, ntawe utakwifuza gutunga bene izi moto ariko byatugora kwikuraho izi, noneho ubu bigiye guhumira ku mirari, nta muntu wayikugurira.”
Moto za Spiro zitwarwa n’amashanyarazi ni moto zashyizwe imbere na Leta y’ U Rwanda mu rwego rwo kurengera ibidukikije, zaje ziri ku giciro gito ugereranyije n’izisanzwe (750 000 Frw) ariko zikaba zaragaragaje ibibazo bya bateri n’imikorere,harimo kuba batiri zayo zishyuha vuba mu gihe zikoreshwa, no kuba zitabika umuriro igihe kirekire.
Tubabwire ko nubwo bimeze gutyo, mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara urujya n’uruza rwa za moto, bivuze ko benshi mu bamotari batarafata icyemezo cyo kureka aka kazi kari kabatunze bo n’imiryango yabo ,hakaba hari nabagaragarije itangazamakuru ko bazakomeza guhanyanyaza ari nako bakomeza gukurikiranira hafi ibibera muri muyoboro wa Hormoz, nk’uko babyivugira, ngo ahari ibintu byazongera gutungana, essence, igiciro kikaba cyazamanuka, kabone nubwo kitasubira aho cyari kiri mbere ya Mata 2026.

