Rc Musanze-Affaire Koperative “Agira gitereka”: Umunyamakuru Yakubu yongeye kwifatira mu gahanga Perezida Nubaha ukomeje gufata koperative nk’akarima ke.
Kimwe mu bibabaza umunyamakuru uba wakoze ubuvugizi ku kibazo runaka cyumvikana ariko cyane cyane kirimo akarengane, ni uko birangira ababwirwa cyangwa abakagombye kugira icyo bagikoraho baruca bakarumira, bakagufata nk’icyo imbwa igaye, ibyo gushakira umuti ikibazo bikagenda nka nyomberi ari nako umuturage akomeza guhohoterwa.
Kugeza ubu biragoye kumva imikorere nk’iyi ikomeje kuranga abayobozi mu nzego zinyuranye, uretse ko hari bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko ibikomeje kuvugwa mu itangazamakuru ntacyo bibabwiye, aka ba bantu bo hambere bakoreshaga ijambo, mamfu mamfu ryo mu rurimi rwo mu gifransa.
Ibyo kudategwa amatwi ntihagire igikorwa ku bibazo biba byagaragajwe, ubanza ari nabyo byatumye kuri uyu wa gatanu, umunyamakuru wa RC Musanze witwa Yakubu, mu kiganiro umuti ukwiye :Gushima no kunenga, yarafashwe na kamere akarakarira bikomeye abataragize icyo bakora ku bibazo yari yagaragaje ku mikorere ya Koperative yitwa “Agira gitereka ” iherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Ni nyuma yo kubwirwa, muri iki kuganiro, ko ahubwo nuwatanze amakuru ku bibazo byugarije iyi koperative yarangije gusezererwa muri koperative ari icyo azira.
Baranyirukanye uzambarize ahubwo niba mu mategeko agenga koperative harimo irivuga ko utanze amakuru yirukanwa
Iki ni igisubizo uyu mugabo wari wumvikanye mu kiganiro cya mbere abwira Yakubu amakuru y’ibibera muri Koperative Agira Gitereka, yahaye Yakubu ubwo basuhuzanyaga maze Yakubu akitanguranwa amubaza amakuru yo muri koperative abanje ku mubaza niba umusanzu winyongera basabwaga yawutanze.
Koko rero muri ya nkuru yabanje, uyu muturage yari yabwiye umunyamakuru ko nk’uko bisanzwe bimenyerewe muri iyi koperative, abanyamuryango bongeye gusabwa umusanzu ungana n’ibihumbi 50 kuri buri munyamuryango mu rwego rwo gukura igihombo muri Koperative, uyu muturage we akaba yari yarahiye ko atari buze kuyatanga kubera nta nyungu abibonamo.
Kudatanga aya mafranga rero kongeraho kuba yarahaye umunyamakuru amakuru atanga ishusho mbi ya kooerative, bikaba bishoboka ko aribyo byakururiye uyu muturage ibihano byo kwirukanwa.
Icyokora mu rwego rwo kumurema agatima, Yakubu yakomeje amubwira ko ibibazo by’iriya koperative abizi kandi ko byose biterwa n’ubiyobozi bubi burangwa muri iyi koperative, ku isonga hari bwana Nubaha Faustin Perezida wa Koperative.
Yagize ati: ” Iyi ni koperative twamenye ibyayo, hashize imyaka irenga 20 iriho ariko kugeza ubu, nta nyungu abanyamuryango barahabwa, ahubwo bahora basabwa imisanzu ngo yo gukura koperative mu bihombo bitarangira, turabizi byose, bafite perezida utihanganira umuntu wese washaka kumubaza ku buzima bwa koperative, yayigize akarima ke”.
Mu kumusubiza wa muturage, yabajije Yakubu impamvu azi ayo makuru yose ariko akaba atarkoze ikiganiro kirambuye kuri iyi koperative ikomeje guhombera abayishinze, icyatumye Yakubu afata akanya akavuga ku bibera muri iyi koperative muri iki kiganiro kiba gifite iminota mike ntarengwa.
Mu kurangiza Yakubu yongeye kunenga inzego zishinzwe kureberera amakioperative mu karere avuga ko zagakwiye kuba zaragize icyo zikora kuri iki kibazo.
Yagize ati:” Ibikomeje kubera muri koperative Agira Gutereka ni amahano, umuntu umwe araza akifatira abantu muri koperative izwi, maze abashinzwe kureberera amakoperative mu karere bakinumira, habuze iki ngo iyi koperative ikorerwe igenzura.”
Ikiganiro umuti Ukwiye: Gushima no kunenga, ni umwihariko wa RC Musanze, igitangazamakuru cya RBA kuva mu myaka yo hambere, kikaba cyarahanzwe n’abanyamakuru babaye ibyamamare kuri iyi Radiyo harimo Setora Janvier ubu usigaye akorera ikinyamakuru Karibu media.
Benshi bitabira iki kiganiro gihitishwa buri wa gatanu mu masaha ya kare mu gitondo, ni ababa basaba ubuvugizi ku bibazo binyuranye biba bibugarije byiganjemo iby’akarengane, benshi mubayobozi mu ntara bakaba bemeza ko bakurikira iki kiganiro, ari ko nanone kugikurikira ni kimwe no gutanga ibisubizo ku bibazo biba byagaragajwe ni ikindi
