Musanze: Babajije umunyamakuru wa Virunga Today ibyo PRO w’akarere ka Musanze ahugiyemo, abasubiza ko ibyo babibaza umukoresha we
Hari benshi bakomeje gutekereza ko umunyamakuru ari kamara, ko byinshi mu bibera mu karere, mu ntara ndetse no mu gihugu cyose aba hari icyo aba abiziho bityo igihe bamubonye bahita bamubaza ibyo byose bo badafitiye igisobanuro.
Ibi niko byagenze kuri uyu wa kane, ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yatemberaga mu mujyi wa Musanze, akaza guhuriramo n’umuturage baziranye usanzwe azi ko akora itangazamakuru, maze akamubaza ikibazo atashoboye kubonera igisubizo agahitamo kumwikiza akoresheje imvugo itari nziza.
Uyu muturage usanzwe akurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze akaba akunze no gusura imbuga nkoranyambaga, yabajije uyu munyamakuru ikibazo Pro ( ukuvuga ushinzwe guhuza akarere n’abakagana) w’akarere ka Musanze yaba afite ku buryo urubuga rw’aka karere rwaba rwambaye ubusa ( nta nkuru nshya ihaboneka) mu gihe ku zindi mbuga z’utundi turere atari uko bimeze.
Yagize ati:” Ko mwe muzi gutara amakuru,ntimwamenya ibyo PRO wa Musanze ahugiyemo ko ku rubuga rw’akarere, nta nkuru ihaheruka kandi turi mu bihe byo kwibuka, ku mbuga z’uturere tundi, izi nkuru zijyanye no kwibuka zikaba zo zihaboneka.”
Mu kumusubiza, ahari kubera kamere nuko yari yaramutse, uyu munyamakuru yahise asubiza uyu muturage ko icyo kibazo kitamureba, ko yakibaza umukoresha we, Mayor w’akarere ka Musanze.
Inkuru iheruka ku rubuga rw’akarere ni iya kuwa 26/03/2026 kandi yavuze kuri gahunda yo gufasha urubyiruko rutashoboye kurangiza amashuri.
Umunyamakuru wari muri rwinshi akaba yarihutiye no gusubira ku kazi, yaaje kugarura ubwenge ku gihe maze asanga cya kibazo cy’umuturage gifite ishingiro bituma ahitamo kujya gusura urubuga rw’akarere ka Musanze, www.Musanze.gov.rw, maze asanga ibyavuzwe n’uyu muturage ari ukuri kwambaye ubusa.
Koko rero, nubwo uyu munyamakuru yakomeje gukorakora ku mashini, ngo arebe niba hari amakuru mashya mu rurimi rw’ikinyarwanda yaba aboneka kuri uru rubuga cyane cyane amakuru ajyane n’igikorwa byo kwibuka cyari cyaraye kibereye ku rwibutso rwa Musanze, byarangiye abonye ko inkuru iheruka ariyo mu kwezi kwashize kwa Werurwe.
Ni inkuru yagarutse kuri Gahunda yatangijwe mu karere, yo gufasha urubyiruko kurangiza amashuri yisumbuye ku batarashoboye kuyarangiza.
Uyu munyamakuru yagize amatsiko ashaka kumenya uko bimeze ku zindi mbuga mu ntara maze asanga ibi byavuzwe n’uyu muturage ari umwihariko w’akarere ka Musanze.
Nk’ubwo ku rubuga rw’Intara, mu nkuru za vuba wahasanga harimo ivuga ku gikorwa cyo kwibuka giheruka kubera mu Karere ka Rulindo, Ku rw’akarere ka Gakenke ho uhasanga inkuru ku gikorwa cyo kwibuka cyabereye i Busengo, mu karere ka Burera ho uhasanga ibikorwa byo kwibuka byabereye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Gicumbi ho Pro yaravuze ku gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu murenge wa Nyamiyaga, naho mu karere ka Rulindo hari inkuru nyinshi harimo n’ibyaranze umunsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Rulindo.
Nyuma y’ubushishozi bw’umunyamakuru yasanze ikibazo cyabaye ku rubuga rw’akarere ka Musanze kitumvikana, nubwo bishoboka ko uyu mukozi ashobora kuba afite izindi mpamvu zatuma ataboneka muri iki gihe, akarere kashoboraga gushakisha ubundi uburyo muri ibi bihe byihariye byo kwibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi, maze abasura urubuga rw’akarere bagashobora kubona amakuru y’ibikorwa byo kwibuka bikomeje kubera hirya no hino mu karere ka Musanze.





