Politike

Musanze-Gataraga: Birangiye Ruharwa Norbert aciye murihumye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, asenyeraho inzu ba bana yari yarangaje bari bacumbitsemo

Ni inkuru ibabaje igeze mu buyobozi bwa Virunga Today kuri iki gicamunsi cyo kuwa 06/08/2026, aho uwatanze aya makuru ku murongo wa telephone, avuze ko ibyo kuba iyi nzu y’aba aba bana twavuze mu nkuru zacu ziheruka ari impammo kandi ko byakozwe na Ruharwa Norbert nawe Virunga Today itasibye gutunga agatoki ku bwo kwigira intakoreka, cyane cyane yishyingikirije ibikorwa akora bitemewe n’amategeko by’urunguze.

Aya makuru akomeza yemeza ko hakomeje kuvuka ikibazo mu irangiza ry’urubanza ise w’aba bana Nzabarinda yatsinzwemo na Sekuru ubarera witwa Musekura, aho mu myanzuro y’uru rubanza rw’abunzi bo mu kagari ka Rungu, Nzabarinda yategetswe guha aba bana isambu imwe yari isigaye mu mutungo yari afite ngo yifashishwe mu kurera aba bana kuko indi mitungo yari yari yarashakanye na nyina w’aba bana bakaza gutandukana, yari yarayimariye inshoreke.

Ikibazo cyakomeje kubaho rero abana ntubegurirwa iyi sambu , kuko imyanzuro nubwo yari yaratewe kashe mpuruza, ntabwo higeze haba irangiza ry’uru rubanza, dore ko ngo n’ubu butaka butari bwakabarujwe.

Ejo bundi mu byumweru bibiri bishize, Nzabarinda usigaye uba mu karere ka Nyagatare, yaraje maze mubyo umuntu yakwita uburiganya, aza kumvikana na Ruharwa Norbert, bwa butaka Norbert arabwigarurira ahita asenya na ya nzu ba bana bari bacumbitsemo dore ko byabaye ngombwa ko bagaruka mu Gataraga bavuye Nyabihu aho babanaga na nyina ubabyara.

Tubibutse ko nyuma yaho abunzi b’akagari bamaze guha aba bana iyi sambu, yaje kwigarurirwa na Norbert wemeje ko yayiguze na papa wabo kandi nyamara imyanzuro y’inteko y’abunzi iha aba bana iyi sambu yararangije kuba itegeko. Bikaba rero bikekwa ko Norbert yakomeje gutsimbarara kuri ya masezerano y’ubugure yakozwe ku mutungo wari wararangije guhabwa aba bana, akaba ariyo mpamvu yaje kwishora muri iki gikorwa kigayitse cyo gusenyeraho inzu aba bana.

Aya makuru kandi akomeza yemeza ko ubwo Norbert nabo yari yitwaje batangiraga gusenya iyi nzu, abaturage baratabaye ariko ngo kubera bari bitwaje imihoro n’imipanga, ntibatinyuka kubegera, bahitamo gutabaza inzego z’umutekano, ariko zihagera barangije kuyisenya.

Inkuru kuri Norbert ntizaherukaga mu itangazamakuru, Virunga Today ikaba yarakomeje kugira icyizere ko yenda inzego z’akarere zahagurukiye iki kibazo, none amakuru mashya duhawe none nuko ibi bikorwa bitigeze bihagarara, ko ahubwo abaturage bahisemo kutongera gusaba ubuvugizi mu itangazamakuru kuko ntacyo byigeze bitanga, Norbert akaba yarakomeje ibikorwa by’urunguze n’ibifitanye isano nabyo harimo no guhohotera abaturage abambura utwabo.

Tubabwire ko uyu wahaye amakuru Virunga Today, yemeje ko kuri ubu Norbert afungiye kuri station ya Police ya Busogo, abana bahohotewe bakaba barangije gutanga ikirego bamushinja kubabahotera akabasenyeraho icumbi aba bana uko ari batatu bibanagamo mu kagari Rungu , umurenge Gataraga.

Norbert n’ingabo ze, bitwaje imihoro n’imipanga, bajya gusenya icumbi ryabagamo abana batatu bibana
Nanubu Virunga Today iracashinja ubuyobozi bw’akarere kutita ku kibazo cy’aba bana bakomeje gukorerwa ihohoterwa

 

Inkuru bifitanye isano:

Affaire Urunguze Gataraga: Inkuru iteye agahinda y’abana bangajwe na papa ubabyara bagasongwa na Norbert Kabuhariwe mu runguze

Musanze-Gataraga:Hategekimana Norbert, Ruharwa m’ urunguze, akomeje kuyogoza umurenge yihesha akanagurisha ibintu by’abandi ku bw’uburiganya, ubuyobozi burebera

affaire-urunguze-abandi-babyeyi-babiri-basabye-virunga-today-kubakorera-ubuvugizi-ku-bwuburiganya-bakorewe-na-norbert-hibazwa-icyo-ubuyobozi-bukimubitsemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *