Musanze-Gataraga: Ngo abarimu bo muri GS Gatovu bavanwa mu ishuri, bagategekwa kujya gutegura ibyo kurya, uwabyanga ngo agahimbirwa ibyaha


GS GATOVU, ni ikigo cyatangiye 2021 nyuma ya covid kubera ko cyari ikigo gishya abarimu hafi 90% bari bashya aribwo batangiye akazi. Batangiye bajya gushaka ibyo kurya mu ducentres twegereye ikigo aritwo centre ya Kiraro n’iya Gatovu gusa bagiye babona utwo ducentres nta restaurant ibakwiriye ihari.
Hari n’igihe baburaga ibyo kurya cyangwa bagakererwa nyuma ya saa sita.
Nk’abarimu n’umuyobozi wari uhari icyo gihe bifuje ko bashaka uko bishakamo ibisubizo bakabona uko bafata ifunguro ariko bagira imbogamizi y’umukozi kuko abenshi bari bagitangira akazi.
Nyuma baje kumvikana ko bagomba kubyikorera.
Igihe cyarakomeje bikorwa gutyo ntawe ubyinubira kuko bari barabyemeye bose nta n’amasomo byicaga kuko buri wese yari afite igihe cyo kujya gutegura ifunguro kandi yabaga nta masomo afite.
Igihe cyarageze abarimu bashya baje mu ntangiro z’uyu mwaka w’amashuri 2025/2026, ntibabyumva bagenda babirwanya bafotora abarimu bari guteka no gusebya ikigo kandi zari gahunda ikigo cyumvikanyeho. Amafoto yafashwe mu kwezi kwa cumi muri 2025
Nyuma ubuyobozi bwafashe gahunda yo gushaka umukozi,ufasha mu gutegura amafunguro ubu nta mwarimu ukijya mu gikoni kuhera mu kwezi kwa kabiri.
N. B : Umwarimu uvugako yahaniwe ko yanze guteka ntabwo aribyo ahubwo azira amakosa y’akazi arimo no kwanga gutegura amasomo no gusiba akazi ndetse no gukererwa.
Thanks
