Politike

Musanze-Rwambogo: Hasojwe igikorwa cyo kubarura imitungo itimukanwa y’ahazubakwa Stade nshya y’akarere ka Musanze

Nyuma y’igihe kitari gito akarere ka Musanze gashakaisha ahazubakwa Stade nshya izasimbura Stade Ubworoherane itakijyanye n’igihe kandi iherereye rwagati mu mujyi, noneho kuri ubu byamaze kwemezwa ko iyi stade izubakwa mu murenge wa Musanze, mu kagari ka  Rwambogo, umudugudu wa Gakoro, ni hirya gato y’ishuri rikuru rya Ines, hafi mu bilometero 5 uvuye rwagati mu mujyi wa Musanze.

Iby’aha hazubakwa Stade nshya ya Musanze, Virunga Today yari yabigarutseho mu nkuru yahitishije umwaka ushize, ikaba yari ihereye ku byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze ubwo yari yitabiriye Gahunda ya RBA hafi yawe yari yabereye mu murenge wa Busogo, wemeje ko ntagihindutse iyi stade izubakwa mu gace master plan y’akarere yageneye ibikorwa by’imyidagaduro mu murenge wa Musanze.

Iyi nkuru rero ibaye impamo nyuma yaho bamwe mu baturage bafite imitungo itimukanwa muri kariya gace   batangarije Virunga Today ko habayeho ibikorwa byo kubarura imitungo yabo ngo ikorerwe igenegaciro, banemeza ko iki gikorwa cyarangiye hagati muri uku kwezi kwa Werurwe 2026, bakaba barabwiwe ko ingurane zabo zizagezwa ku makonte yabo bitarenze impera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Virunga Today yamenye kandi ko urebye igiciro aba baturage babariweho gishimishije ugereranije n’abimwe ahazagurirwa icyanya cy’inganda cya Musanze, kuko bo bahawe amafranga ari munsi gato y’ibihumbi 20 kuri metero kare y’ubutaka, mu gihe abo mu Mbugayera bahawe agera hafi ku bihumbi 9 gusa.

Kubaka iyi stade bizajyana no kugeza ibikorwaremezo muri kariya gace ndetse no kuhatunganya ibibanza byo guturamo dore ko mu busanzwe hari hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Kimwe mu gikorwa remezo gitegerejwe akaba ari icy’umuhanda wa Kaburimbo mwiza kandi mugari wazajya wifashishwa n’abashaka kujya kwidagadura mu bibuga binyuranye bizaba biri muri iyi stade ariko cyane abafana batabarika bazaba baje kwirebera umukino w’umupira w’amaguru dore ko Musanze isanzwe ifite ikipe mu icyiciro cya mbere muri shampiyona y’ U Rwanda, Musanze FC.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’ibikorwaremezo byo mu mujyi wa Musanze, bemeza uyu muhanda ushobora kuzubakwa ahari umuhanda usanzwe w’igitaka, ufatira ku muhanda Musanze -Rubavu ahitwa kuri Station Olempiki, ugaca ku rusengero rwa Zion Temple. ukambukiranya centre nto ya Gaturo ubanje kunyura hafi y’ishuri rya Gs  Cyabagarura, ukambukiranya  umugezi wa Muhe, ugahita ugera kuri Stade nshya mbere yo guhura n’undi muhanda INES -Kinigi kuri ubu urimo kaburimbo. Bivuze ko abifuza kujya kuri iyi stade bazaba bafite amahitamo ku mihanda ibiri ariyo Musanze Stade unyuze kuri Station Olempeki na Musanze Stade unyuze Kalisimbi- Rwambogo.

Tubabwire ko akarere ka Musanze kaza muri duke mu gihugu tudafite stade ijyanye n’igihe, iriho ubu yitwa Ubworoherane yubatswe mu myaka irenga 50 ishize, aho iherereye ni rwagati mu mujyi, hafi y’inzu z’ubutegetsi n’ibitaro, imikoreshereze yayo ikaba yabangamiraga muri rusange service zitangirwa muri ibi bigo cyane cyane mu gihe cy’imikino y’umupira w’amaguru, bikanabangaira urujya n’uruza muri uyu mujyi byemezwa ko ariwo wa kabiri ku mujyi wa Kigali.

 

Stade nshya izaba iherereye hafi na Comet House, inzira zigerayo zifatira ku muhanda Musanze Rubavu. Iya mbere Izamukira kuri Zion Temple unyuze kuri Gs Cyabagarura, iya kabiri kuri Ecole des Sciences de Musanze, ukanyura kuri Ines Ruhengeri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *