Politike

Football: Amateka atangaje ya Lamine Yamal w’imyaka 19, wabyawe n’umwangavu w ‘umwimukira ku myaka 16, bakabeshwaho no guserva muri restora none akaba yinjiza agera kuri miliyari hafi 3 ku kwezi

Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu gikombe cy’Isi giheruka. Koko rero iyi ngimbi dushaka kugarukaho muri iyi nkuru, Ku myaka 17 ye gusa, yigaragaje nk’umukinnyi udasanzwe ubwo yafashaga Espagne kwegukana Euro 2024, atsinda igitego cy’igitangaza mu mukino wa ½  ndetse anatanga assists zafashije ikipe kugera ku ntsinzi.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, ku myaka 19, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru ubwo yafashaga Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi 2026, aba umukinnyi muto wa mbere mu mateka wegukanye Euro na World Cup mu gihe gito.

Ibi byatumye Yamal yemerwa nk’icyizere gishya cy’umupira w’amaguru w’isi, ndetse benshi bamubonamo  kuzandika  amateka mu myaka iri imbere, agatera ikirenge mu cya Messi na Pele, ibyamamare by’ibihe byose mu mupira w’amaguru ku Isi.

1.Imbuto y’umugisha yasaruwe ku giti cy’umuruho

Amateka ya Lamine Yamal ahuzwa cyane n’ubuzima bwa nyina Sheila Ebana kuko ari we wamureze wenyine mu bukene no mu bihe bikomeye, amuha urukundo n’icyizere. Lamine akunda kuvuga ko nyina ari “umwamikazi we” n’intangarugero yamutoje kwihangana no gukunda inzozi ze. Ni yo mpamvu iyo uvuga Lamine, abantu bahita banakomoza ku ruhare rwa Sheila, kuko ubuzima bwe bwubatse fondasiyo y’intsinzi ye mu mupira w’amaguru.

Sheila  Ebana yavukiye muri Guinée équatoriale ahagana mu mwaka wa 1991. Nyuma yaje  kwimukira muri Espagne ashaka imibereho nk’umwimukira. Yaje gutura mu nkengero za Barcelone, aho yabayeho mu bwo mu kazi  no mu ngorane zikomeye z’ubuzima.

Ageze muri Catalonia ( Barcelone) , yabanje gutura i Mataró, nyuma yimukira i Granollers. Ni ho yahuriye na Mounir Nasraoui ukomoka muri Maroc. Ku bw’urukundo rwabo havutsemo Lamine Yamal ku wa 13 Nyakanga 2007, icyo gihe Sheila yari fite imyaka 16, naho Nasroui afite 15.

Nyuma y’uko bombi batandukanye Lamine  afite imyaka 3 gusa, Sheila yahise arera wenyine Yamil, yikorera inshingano zose zo kurera umwana kandi kugira ngo  ngo abone ibibatunga, yakoraga imirimo yoroheje, harimo kuba umukozi wa resitora. Nubwo yakoraga amasaha menshi, yakomeje kwita cyane ku burere bwa Lamine..

Mu  kazi ko ko muri  rwa resitora niho Sheila yahuriye n’umukobwa wa Inocente Díez, wari umuyobozi w’ikipe y’abana CF La Torreta. Aho ni ho yabashije kwandikisha Lamine muri iyi kipe afite imyaka 4 gusa ,iyi ikipe  iza no kumufasha  mu kwishyura ibice by’amafaranga yari akenewe. Vuba na vuba, FC Barcelone yamubonye, maze Lamine yinjira muri La Masia ( akademi ya  FC Barcelone) afite imyaka 7.

Nubwo byari bitoroheye Sheila kurekura umwana we,  yashyizeho ikintu kidakuka: amasomo agomba kuza imbere y’umupira. Lamine Yamal yaje kurangiza ESO (icyiciro cya sekondari) mu gihe cy’Euro 2024, byose abikesha imbaraga za nyina.

Ubu, nubwo Lamine Yamal ari icyamamare ku isi, Sheila Ebana akomeza kubaho mu buzima bworoheje. Ni umubyeyi ukunda kurinda abana be, akirinda itangazamakuru, akishimira intsinzi y’umwana we ari mu bafana. Yaje gushakana n’undi mugabo ukomoka muri RDC bafitanye umwana w’umuhungu witwa Keyne.

Muri make  Sheila yigaragaje mu buzima bwa Lamine Yamal  kubera:

  • Kumubyara akiri muto: Sheila Ebana yabyaye Lamine Yamal afite imyaka 16, ari umwimukira, bivuze ko urebye yamubyaye mu nda idateganijwe;
  • Kurera mu buzima bugoye: Yamal yakuriye mu buzima bw’ubukene, aho nyina yakoraga akazi k’ubuyaya cyangwa mu mahoteli/restora kugira ngo abone uko amutunga. Yamal yibuka ko yamuguriye PlayStation ( igikoresho gihenze  gikoreshwa mu gukina imikino ya mudasobwa, harimo ni iy’umupira w’amaguru)  n’ubwo nta bushobozi yari afite, ikaba ari ikimenyetso cy’urukundo n’itanga ry’icyizere.
  • Guhitamo kumurera mu mucyo: Nyuma yo gutandukana na se Mounir Nasraoui ubwo Yamal yari afite imyaka 3, Sheila yahisemo kuguma muri Granollers kugira ngo atamuhindurira ubuzima. Yamal yibuka ko n’ubwo nyina yakoraga amasaha menshi, yageraga mu rugo akamukorera amafunguro kandi akamwereka urukundo.
  • Kuba isoko y’icyizere: Yamal ubwe yavuze ati: “Nta na kimwe nashobora kumuha cyangana n’ibyo yampaye. Mama ni umwe mu ntangarugero zanjye.”
  • Gushyigikira inzozi ze: Sheila yahinduye aho atuye kugira ngo abe hafi y’ikibuga cy’umupira aho Yamal yakiniraga akiri muto (CF La Torreta). Ibi byerekana ko yashyize imbere inzozi z’umwana we kurusha ibindi byose.

Uretse nyina wigaragaje cyane mu buzima bwa Lamine Yamal, Nyirakuru we Fatuma, ubyara se wa Lamine, nawe yagize uruhare rwe rutandukanye: yamubereye urufatiro rw’indangagaciro, amutoza gukunda umuryango no kwicisha bugufi, kandi akamwitaho mu buzima bwa buri munsi mu gihe nyina yakoraga amasaha menshi.

2.Uwari utunzwe no guseriva mu kabare, umwana we kuri ubu,  ku munsi yinjiza arenga miliyoni 95

Kuri ubu Lamine Yamal, ufite imyaka 19, ari mu bakinnyi bahembwa menshi ku isi ( ku mwanya wa 9): umushahara we muri FC Barcelona ugeze kuri miliyoni €20–21 ku mwaka (asaga miliyari 27 Frw), kandi ibarura rya Forbes ryerekanye ko mu 2026 yinjije hafi miliyoni $43 ku mwaka, harimo $33M avuye ku kibuga n’andi $10M avuye mu masezerano y’ubucuruzi. Afite kandi release clause ya miliyari €1, ikaba ari yo ya mbere mu mateka ya Barcelona.

Dore imiterere y’umushara we harimo n’ibihembo warangije gukuramo imisoro

Ku mwaka: ≈ Frw 34,670,000,000 (miliyari 34.7 Frw).
Ku kwezi: ≈ Frw 2,890,000,000 (miliyari 2.9 Frw).
Ku cyumweru: ≈ Frw 667,000,000 (miliyoni 667 Frw).
Ku munsi: ≈ Frw 95,000,000 (miliyoni 95 Frw).

3.Lamine, Sheila, Fatuma na Keyne

Hari amagambo Lamine Yamal ubwe yavuze ku mubyeyi we, kuri Nyirakuru ubyara se  we ndetse no kuri  murumuna we, agaragaza urukundo n’ishimwe rikomeye kuri bo.

Amagambo ku mubyeyi we, Sheila Ebana

  • Lamine yigeze kuvuga ati: “Nakomotse mu nzu aho igikoni n’icyumba byo kuraramo byari hamwe. Ubu mbona mama yishimye, mbona murumuna wanjye afite ubuzima nashakaga kugira, kandi ibyo nibyo bintera ibyishimo.
  • Yashimangiye ko ibyishimo bya nyina ari byo byishimo bye  kurusha byose, kandi ko byose abikesha imbaraga n’ubwitange bwa Sheila.
  • Yigeze kuvuga  ati: “Nta kintu na kimwe nshobora kumuha ngo kigereranye n’ibyo yampaye. Mama wanjye ni umwe mu ntwari zanjye.”Yongeyeho ati: “Mama wanjye ni Umwamikazi wanjye”.
  • Yamuguriye inzu nziza mu gace mama we yahisemo, nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ishimwe.Yise iyo nzu “Umwamikazi wanjye” (Mi Reina / My Queen), izina rifitanye isano n’amagambo akunda kuvuga kuri nyina: “She’s my queen.”Iyi nzu ni ikimenyetso cy’uko yashatse guha nyina ubuzima bwiza nyuma y’imyaka y’imirimo yoroheje no kwitanga kutagira urugero.
  • Mu gihe cy’Euro 2024, Lamine yasoje amashuri yisumbuye (ESO) mu gihe yari mu irushanwa, ibintu byari inshingano nyina yashyizeho nk’itegeko ritavogerwa.

Amagambo ku murumuna we, Keyne

  • Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Nyakanga 2026, Lamine yagize ati: “Ndanyurwa iyo mbona murumuna wanjye yishimye, kimwe no kubona mama n’inshuti zanjye bariho mu buzima bahoraga bifuza. Murumuna wanjye ni byose kuri njye. Ndumva nkunda murumuna wanjye nk’aho ari umwana wanjye.Keyne akunda kugaragara mu bafana, ashyigikira mukuru we, kandi Lamine avuga ko kumubona yishimye bimugira nk’aho ari we se.

Amagambo ku Nyirakuru Fatima

  • Lamine yavuze ko nyirakuru Fatima ari we nkingi y’umuryango, kuko yavuye i Tangier muri Maroc mu 1990, akora amasaha menshi kugira ngo abone amafaranga yo kuzana abana be muri Espagne, barimo Ise na nyirasenge bari bakiri abana bato.
  • Yamal yagize ati: “Kureba nyogokuru afite ituze mu nzu ye, se afite amahoro mu rugo rwe, na mama afite byose ashaka, ni byo byose umwana yakwifuza.  ”  Lamine yamal 2025 hi-res stock photography and images - Alamy
  • Lamine Yamal yigaragaje mu gikombe cy’Isi cya 2026: yabaye uwa mbere mu gucenga, ku macenga 30 mu mikino yose
  •   Lamine yamal 2025 hi-res stock photography and images - Alamy
  • Byitezwe ko Lamine atera ikirenge mu cya Messi wakinnye mu ikipe nawe akinamo buno                                                                                                                                                                            Messi a donné le bain à Yamal quand il était bébé; ils s'affronteront en finale dimanche | Le DevoirMu kwezi k’ Ukuboza 2007, Lionel Messi wari ufite imyaka 20 icyo gihe, yitabiriye gahunda y’igikorwa cy’urukundo  cyo gufasha abana, gahunda yateguwe n’ikinyamakuru Sport hamwe na UNICEF. Muri iyo gahunda, abakinnyi ba FC Barcelona bafatwaga amafoto bari kumwe n’abana bato. Messi yahiswemo gufatanya n’umwana w’amezi make, uwo mwana akaba yari Lamine Yamal, wavukiye muri Nyakanga 2007. Bivuze ko Messi yamwuhagiye mu mafoto y’icyo gikorwa cy’ubugiraneza.
  • Espagne - Argentine. Dans un duel très attendu, Lamine Yamal s'est démené et Lionel Messi a - Caen.maville.com
  • Uwo yuhagiye ku myaka 3, niwe bahanganiye mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

 

  • Lamine Yamal en 2011, quand il avait 3 ans.🥴😅
  • Ku myaka itatu gusa, Lamine Yamal ( wahawe izina ry’umuryango w’incuti za famille kubera ubufasha wabageneraga mu bihe bikomeye by’ubukene)  yasigaye arerwa na mama we, nyuma yaho ababyeyi be batandukanye kubera ibibazo by’ubukene
  • INCROYABLE🚨 Sheila Ebana, cette mère célibataire qui a éduqué seule un champion du monde et futur GOAT 🥹🙌🏽⚽️ Originaire de Guinée équatoriale, Sheila Ebana est arrivée en en Espagne en tant qu'immigrée.
  • No photo description available.
  • Un fils aimant : Lamine Yamal a partagé des photos de sa mère lors de la célébration du 8 mars | Dailysports
  • Sheila Ebana niwe wiriye arimara arera uwagombaga kuzaba igihangage mu mupira w’amaguru mu rwego rw’Isi
  • Sheila #Ebana : La force tranquille derrière l'ascension de Lamine Yamal Sheila Ebana est née en Guinée équatoriale avant d'émigrer en Espagne à la recherche d'un avenir meilleur. C'est dans la banlieue
  • Sheila, Lamine na Keyne mu mafoto bakira igikombe cy’Isi
  • No photo description available.
  • Lamine n’ababyeyi be bombi

 

  • r/Barca - a group of people standing on a football field
  • Umuryango wose wa Lamine havugururwa contrat mu ikipe ya Barca
  • No photo description available.
  • Ifoto ya Lamine na nyirakuru Fatima
  • Meet Lamine Yamal's Little Brother, Keyne
  • Lamine avuga ko afata murumuna we Keyne nk’umwana we
  • Sheila Ebana, mother of Lamine Yamal of Spain attends the UEFA EURO 2024 final match between Spain and England at Olympiastadion on July 14, 2024 in...
  • Sheila akunze gukurikiranira hafi imikinire y’umuhungu we. Aha ni mu gikombe cy’Isi cya 2026 ari hamwe n’umugabo we
  • Sheila Ebana, mãe de Yamal, foi a responsável por ele jogar pela ...
  • Sheila Ebana, Mother of Lamine Yamal of FC Barcelona looks on prior to the LaLiga EA Sports match between FC Barcelona and Real Oviedo at Spotify...
  • Uwahoze ahereza mu tubari no muri za restora , ubu ni umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ( aka rya buye abubatsi bajugunye rikaza kuba ibuye ndemyanzu) , afite abamukurikira barenga miliyoni 2.6 kuri Instagram. Nyuma yo gukorera imyaka myinshi mu rwego rwa serivisi n’amahoteli, yahindutse umufatanyabikorwa mu bikorwa by’imyidagaduro n’ibirori mpuzamahanga, aho akunda gutumirwa nk’umushyitsi w’icyubahiro akaba kunda gutumirwa mu bikorwa mpuzamahanga by’ibirori n’imyidagaduro nka “Football Fans Christmas Party” i Londres.
  • Lamine Yamal :« C’est ma reine et je veux juste qu'elle soit heureuse », la maison de rêve qu’il a offerte à sa mère près de Barcelone
  • Inzu nziza y’igitangaza Lamine yubakiye mama we iherereye mu gace ka Premià de Dalt, mu nkengero za Barcelona (El Maresme)
  • Où habite Lamine Yamal en 2026 : la maison de Lamine Yamal à Barcelone
  • Inzu Lamine atuyemo i Barcelone
  • Sheila yakoze urugendo rungana n’ibilometero 4500 ava Bata agera Barcelone

 

Twifashishije: www.wikipedia.org, www.lebledparle.com, www.townandcountrymag.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *