Gataraga-Ikibazo cy’abana basenyewe: Virunga Today yahawe amafoto agaragaza ubukana bw’iki gikorwa cya Norbert n’abambari be
Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje gukurikiranira hafi ikibazo cy’abana basenyeho inzu yabo yari ku butaka baheshejwe n’abunzi b’akagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga ariko Ise ubabyara n’uwitwa Hategekimana Norbert bakaza kwigomeka ku myanzuro y’abunzi, bagahitamo gusenya iyi nzu no kwigarurira ubu butaka.
Amakuru ya nyuma twahawe n’abegereye uyu muryango aremeza ko ubu aba bana ntaho bafite bo kuba kandi ko umukuru muri bo ubu arembeye mu karere ka Nyabihu, aho arwajwe na nyina umubyara, watandukanye na se, nawe utagira aho akura.
Virunga Today yongeye gutabariza aba bana kugeza ubu bavuye mu ishuri kubera kubura ubitaho none ubuzima bwabo bukaba bukomeje kujya mu kaga. Muri ibyo byose ariko icyihutirwa ni uko aba bana babona icumbi, bakabona n’ubufasha bw’ibanze kandi n’abagize uruhare muri iki gikorwa cyo kubabahotera bakagezwa imbere y’ubutabera.






Ndayambaje na Madame we bataratandukana

Babiri mu bana ba Ndayambaje baheruka gusenyerwaho inzu

Ndayambaje ubu yimukiye mu karere ka Nyagatare
Inkuru bifitanye isano:
