Politike

Paruwase Gahunga: Padiri Mukuru Audace arashinjwa kubuza epfo na ruguru abatuye mu rugo rw’ababikira kugeza naho abafungira inzira igana ku macumbi yabo, nabo bakazinukwa kwitabira igitambo cya Misa.

Inkuru y’ihagarikwa ry’ibikorwa by’umuryango w’aba Oblati b’umutima mutagatifu wa Yezu ikomeje Kubica bigacika mu itangazamakuru ryo mu  Rwanda kandi Virunga Today yo yarangije gukora ubusesenguzi ku ibaruwa Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yandikiye umuyobozi w’uyu muryango amumenyesha nyine ihagarikwa ry’ibikorwa by’uyu muryango.

Ntabwo byagarukiye aho kuko mu rwego rwo kumenya ukuri kose ku byabaye muri Paruwase ya Gahunga, Akarere ka Burera, umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye kuri iyi paruwase yifuza kumva icyo ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ku byabaye ndetse no gutega amatwi abakristu basanzwe basengera kuri iyi paruwase ngo bayivire umuzi inkomoko y’amakimbirane y’aba baturanyi babiri: Paruwase n’urugo rw’ababikira, bisanzwe bizwi ko basangiye ubutumwa bumwe bwo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.

Icyokora ntibyoroheye uyu munyamakuru kubonana n’ubuyobozi bw’uyu muryango, ku murongo wa Telefone uyu muyobozi akaba yarijeje umunyamakuru kuzamwakira igihe azaba yahawe uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru kuko agomba kubanza gusaba uruhushya abamukuriye bari mu gihugu cy’Ubutaliyani. Byarangiye umunyamakuru aganiriye gusa n’abakristu naho ubuyobozi bwa Paruwase bwo birazwi ko nta burenganzira bufite bwo gutangaza amakuru, Padiri Mukuru akaba yaragiriye inama umunyamakuru kuzashaka amakuru ku Buyobozi bwa Diyoseze buri mu mujyi wa Musanze.

 

Urugo rw’ababikira bo mu muryango w’aba Obalti b’Umutuma Mutagatifu wa Yezu mu murenge wa GAahunga, akarere ka Burera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *