Rc-Musanze: Bavuze imyato service ntamakemwa za Virunga Express, hakekwa akantu batewe
Mu itangazamakuru cyane cyane irikoresha amashusho n’amajwi, ntibikunze kubaho ndetse ubanza binabujijwe ko umunyamakuru runaka, mu kiganiro aba ashinzwe gutegura, yahitamo gusingiza, gushima ikigo runaka gitanga service atabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bw’ikigo, kuko ibi umunyamakuru aba akoze bifatwa nk’iyamamaza, publicite, aba akoze kandi hari gahunda iba yihariye yagenewe abakeneye kwamamaza ibikorwa byabo, iyi service ikaba inishyurwa.
Kubikora hagati mu kiganiro rero icyo ari cyo cyose cyateguwe n’umunyamakuru bikaba byafatwa nko gushaka guhombya ikigo ukoreye.
Ibi ariko nibyo byabayeho kuri Radio y’abaturage ya Musanze kuko kuri uyu wa mbere taliki ya 16/03/2026 mu kiganiro umuti ukwiye, gisanzwe gitegurwa n’abanyamakuru Robert na Media, bumvikanye bavuga imyato Sosiyete itwara abantu Virunga Express, isanzwe itanga service yo gutwara abantu mu byerekezo binyuranye byo mu gihugu cyacu, byiganjemo ibyambukiranya intara y’amajyaruguru.
Byose byatangiye ubwo muri gahunda isanzwe itangira iki kiganiro bise agaciyemo, aba banyamakuru bahisemo kuvuga ku bashoferi ba zimwe muri sosiyete zitwara abantu, baha service mbi ababagana, harimo gutwara imodoka ku muvuduko urengeje no kutubahiriza n’andi mategeko y’umuhanda.
Bisa naho rero aba banyamakuru bageze aho bagacikwa cyangwa ntibihanganire kudatanga urugero, maze bahitamo kurata service za Virunga Express.
Hari kandi nababonye muri iki gikorwa cy’aba banyamakuru, uburyo bwo kwiyegereza Boss w’iyi company bisanzwe bizwi ko ari mubafite iritubutse mu mujyi wa Musanze
Abashoferi biganjemo abasaza bazobereye mu kazi muri sosiyete ifite uburambe bw’imyaka irenga 26 mu gutwara abantu
Ubwo bari barangije ibyo kugaya abashoferi ba zimwe muri sosiyete zitwara abantu, batwara imodoka ngo zaba zitagira speed governor barangwa no kugendera ku muvuduko wo hejuru, bakadepasa aho babonye hose kabone niyo haba ari mu ikorosi ribi, umwe muri aba banyamakuru yahisemo gusoza aka agaciyemo ashima service nziza zitagira amakemwa za Virunga Express.
Yagize ati:” Abashoferi ba Virunga, ubanza ari uko benshi ari abasaza barangwa ngo gutanga service nziza ku bagenzi, batwarana ubushishozi bwinshi, nta mugenzi bahutaza kandi na mbere yuko urugendo rutangira, ibyo kubanza kwibwira abagenzi no kubifuriza urugendo rwiza babigize umuco.”
Aba banyamakuru bakomeje kugaragaza itandukaniro rya service zitangwa na Virunga Express n’izitangwa n’izindi company zitwara abantu, barangiza bashimangira ubwiza bwa service nta makemwa bemeza ko mbere yuko benshi mu bagenzi bafata icyemezo cyo kugana izindi company,babanza kureba niba amatike ya Virunga yarangiye.
