Politike

Ruhengeri-Inkuru nziza: Wa mubyeyi watwitiye kuri bombone, yabyariye kuri bombone bamubaze, umuryango we ukomeza kwizera ubuvugizi wemerewe na Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru

Ni inkuru nziza umunyamakuru wa Virunga Today yamenye kuri uyu wa gatatu taliki ya 03/06/2026,  nyuma y’impungenge yari amaranye igihe ku buzima bw’uyu mubyeyi watwite mu buryo bugoranye, ari kuri bombone.

Byose byatangiye ubwo uyu munyamakuru wa Virunga Today yahitagamo gusaba amakuru y’uyu mubyeyi umwe mu bakozi ku bitaro bya Ruhengeri, maze akamuhakanira ko ntayo afite kubera impinduka nyinshi zabaye kuri ibi bitaro kuko hari service zimwe zimuriwe hanze harimo niyo uyu murwayi yivurizamo.

Uyu munyamakuru yahisemo kwibariza umuvandimwe w’uyu murwayi utuye mu karere ka Burera umurenge wa Cyanika, maze amubwira iby’iyi nkuru nziza muri aya magambo. ‘’ Turimo gushima Imana igitangaza yadukoreye, wa muvandimwe wacu ( amuvuga mu mazina), kuwa gatandatu w’igishize yashoboye kubyara, byose byagenze neza, yabyaye bamubaze, ubu umwana ameze neza akomeje kwitabwaho n’abaganga’’.

Baracyategereje ubufasha basezeranijwe na Guverneri w’Intara.

Umunyamakuru wa Virunga Today yifuje kumenya ikiri buze gukurikiraho nyuma yuko uyu mubyeyi ashoboye kwibaruka ku bw’igitangaza, maze uyu amutangariza ko kugeza ubu ari ibisanzwe, ko nubwo bitoroshye, umuryango ukomeje kumwitaho mu bushobozi buke usigaranye.

Yagize ati: ‘’ Buriya icyangombwa nuko uyu mubyeyi yabyaye neza nubwo twese ntawari afite umutima mu gitereko. Twishatsemo ubushobozi rero umubyeyi abona igikoma cy’ababyeyi, naho ikizakurikiraho cyo, turacyategereje ko Leta yagira icyo itumarira kuko nkuko Mama we yabibwiye Guverneri, imyaka 4 ni myinshi, umurwayi ari ku gitanda, ibintu byose byadushyizeho; Turizera ko ubufasha Guverneri yatwijeje buzaboneka, nubwo kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, ibitaro bikaba bikomeje kutubaraho umwenda mbona bitatworohera kwishyura’’.

Tubabwire ko mu mu mwaka wa 2022 ariho uyu mubyeyi w’imyaka hafi 30 yakiriwe mu  bitaro bya Ruhengeri, kuva icyo gihe kugeza ubu, ibitaro bikaba bikomeje kumwitaho acumbikiwe kubera imiterere y’uburwayi bwe, imusaba kuba buri gihe ari ku mwuka wa Oxygene.

Hagati aho nk’uko twakomeje kubigarukaho mu nkuru zacu, mu buryo butigeze busobanurwa n’ibitaro, uyu murwayi yaje gusama inda, hibazwa ukuntu azabyara amaze imyaka 4 ku myuka, none ku bw’amahirwe yashoboye kubyara bitagoranye.

Naho ku bijyanye n’ubufasha umuryango we wakomeje gusaba, ubwo yari mu nteko y’abaturage yabereye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika/ Burera, ku busabe bw’ubufasha umubyeyi w’uyu murwayi yari asabye, Guverneri Mugabo wa Gahunde yasezeranije ubuvugizi uyu mukecuru, ahita asaba na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Burera kwita ku kibazo cye, ariko magingo aya, amezi 6 ari hafi kurangira, nta bufasha uyu muryango uragenerwa.

Inkuru bifitanye isano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *