Politike

Ubukungu: Byinshi wamenya kuri inflation, izamuka ry’ibiciro mu gihugu, rishobora kugira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu, igihe iri ku bipimo byo hasi no kubuzahaza igihe yatumbagiye

Mu Rwanda, ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kugira ingaruka ku  mibereho y’abaturage no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) gihora gitangaza buri gihembwe uko ibiciro by’ibicuruzwa na services byahindutse, bigatanga ishusho ry’uko ubukungu buhagaze.

Ibi byegeranyo bigaragaza uko ibiciro by’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, n’ibindi bikoresho by’ingenzi byiyongera cyangwa bigabanuka, bityo bikafasha abayobozi n’abashakashatsi gusobanukirwa ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro ku buzima bwa buri munsi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bisobanuro bihabwa inflation, twibande no ku bwoko bubiri bwa inflation bukunze gushegesha ubukungu bw’ibihugu.

I.Inflation ni iki ?

Inflation ni izamuka rimara igihe ( durable) kandi rikaba rusange (generale)  ry’ibiciro by’ibicuruzwa na services by’ingenzi mu gihugu, bigatuma amafaranga ahabwa agaciro gake ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Inflation z’ingenzi zigaragara mu bukungu ni ebyiri: Demand pull inflation (izamuka riterwa n’ubusabe bw’abaguzi buri hejuru kurusha ibicuruzwa bihari) na Cost push inflation (izamuka riterwa n’izamuka ry’ikiguzi cyo gukora ibicuruzwa cyangwa services).

Izamuka ry’ibiciro ritewe n’ubwiyongere bw’abaguzi ku isoko/bakeneye ibicuruzwa (Demand pull inflation)

Bavuga ko habayeho Demand pull inflation  igihe ibiciro by’ibintu n’ib ya service  bizamuka bitewe n’uko abantu benshi cyangwa ibigo bifite ubushobozi bwo kugura byinshi, mu gihe ibicuruzwa bihari ari bike cyangwa bidahagije. Ibi biba iyo amafaranga ari menshi mu maboko y’abantu ugereranyije n’ibintu biri ku isoko.

Iyo igitutu cy’abashaka kugura kiruta ubwinshi bw’ibicuruzwa bihari, abacuruzi bazamura ibiciro kuko biba bishakishwa cyane. Mu buryo bworoshye, ni “amafaranga menshi akurikira ibintu bike

 1.Impamvu zitera demand pull inflation

Dore ibintu by’ingenzi (facteurs déclenchants) bitera iyi inflation:

1) Kuzamuka k’ ubushobozi bwo kugura ku baturage ( purchasing power)

Iyo abaturage babonye amafaranga menshi  nko kongererwa imishahara cyangwa kugabanyirizwa imisoro, , amafranga yoherezwa n’abenegihugu baba hanze,…,batangira kugura ibintu byinshi cyane  (nk’imodoka, amazu, cyangwa ibikoresho byo mu nzu). Iyo ibyo bashaka kwigura bibaye byinshi kurusha ibiri ku isoko, ibiciro bihita bizamuka.

 2) Politiki y’ifaranga (monetary policy expansion) yoroshye

  • Banki nkuru igabanya inyungu ku nguzanyo (interest rate): Abantu n’ibigo bifata inguzanyo nyinshi kuko zihendutse bityo  amafaranga menshi ajya mu ishoramari no mu bikorwa by’ubucuruzi maze ubusabe ku bicuruzwa na sevices bukiyongera.
  • Banki nkuru yongera amafaranga ari mu gihugu  (money supply): Ishobora kugura impapuro z’agaciro (bonds) cyangwa kongera amafaranga mu mabanki bityo abaturage n’ibigo babona amafaranga menshi yo gukoresha maze n’ubusabe ku bicuruzwa na services bukiyongera bukaruta ibiri ku isoko.Muri Niba ibyo bashaka kugura bidahagije ku isoko, ibiciro bizamuka.

Muri make Politiki y’ifaranga yoroshye ituma  masse monetaire ( cash, amafranga abitswe mu mabanki, n’andi ashobora guhindurwa  vuba) yiongera , ubushobozi bwo kugura bukiyongera, bityo ibiciro bikazamuka bigatera inflation.

3) Politiki ya Leta y’ingengo y’imari (fiscal policy expansion)

Leta ishobora kongera amafaranga ishyira mu bikorwa byo guteza imbere igihugu (gukora imishinga minini, gutanga inkunga ku baturage). Ibi bituma amafaranga menshi ajya mu bantu, ubusabe bukazamuka.

4) Kuzamuka kw’icyizere cy’abaguzi (consumer confidence)

Ibi bivuga uko abaturage bizera ko ubukungu buzagenda neza mu gihe kiri imbere. Iyo iki cyizere kiri hejuru,  abaturage bumva ko bazabona akazi, amafaranga, n’iterambere rigakomeza bityo bagahita bashora  amafaranga menshi mu kugura.

5) Izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga

Iyo ubusabe bw’amahanga ku bicuruzwa na services by’igihugu bwiyongera  cyane, ibyo bicuruzwa bigabanuka ku isoko ry’imbere mu gihugu. Abaturage b’imbere basigara bafite ibicuruzwa bike, ariko ubushobozi bwo kugura ntibugabanutse , bigatuma  ibiciro bizamuka.

2.Uburyo bwo gukumira Demand pull inflation

Inflation par la demande (Demand-pull inflation) iterwa nuko  abantu n’ibigo bagira amafaranga menshi yo gukoresha, bigatuma ubwiyongere bw’ibyo bakeneye burenze ibyo ubukungu bushobora gutanga. Kugira ngo bigabanye ibiciro, Leta na Banki Nkuru bikoresha politiki z’ubukungu zigabanya ayo mafaranga mu baturage.
1) Kugabanya amafaranga ari mu gihugu (Politique monétaire restrictive)
  • Kuzamura inyungu za banki: Banki Nkuru y’Igihugu izamura inyungu ku nguzanyo.
  • Kugabanya inguzanyo: Ibi bituma gufata amafaranga mu mabanki bigorana.
  • Gushishikariza abantu kuzigama: Abantu bahitamo kubika amafaranga aho kuyakoresha.
2) Ingamba za Leta mu gukoresha umutungo (Politique budgétaire rigoureuse)
  • Kugabanya  amafranga Leta  ikoresha mu mishinga minini cyangwa mu nkunga.
  • Kongera imisoro (taxes)
  • Kugabanya inkunga cyangwa amafaranga Leta itanga  ( subsides)

3) Kongera ingano y’ibikorerwa mu gihugu (Augmentation de l’offre)

  • Gushyigikira imishinga yongera umusaruro : Guha inguzanyo abahinzi n’aborozi cyangwa abanyenganda ngo hongerwe umusaruro mu gihugu.
  • Kugabanya imisoro ku bintu bituruka hanze bikenewe cyane.
  • Gukoresha ikoranabuhanga: Kuzamura umusaruro mu buryo bwo kubona  ibintu byinshi mu gihe gito.

 1) Izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho fatizo ndetse n’iby’ingufu. Iyo igiciro cy’ibikoresho fatizo cyiyongereye, ikiguzi cyo gukora ibikoresho (production cost).

2) Imishahara y’abakozi (Labor costs): Iyo abakozi basabye imishahara y’isumbuye kandi n’amashyirahamwe (unions) agaharanira ko uburenganzira bwabo bwitabwaho, abakoresha bishyura amafaranga menshi bityo bakazamura ibiciro kugira ngo bahangane n’ukwiyongera kw’ingengo y’imari y’ikigo.

3) Imisoro ya Leta (Taxes): Kongera imisoro ku musaruro cyangwa ku bicuruzwa (nk’imisoro isanzweho y’inyongagaciro nka VAT) bigabanya urwunguko maze  abakora ibicuruzwa bagasiba icyo gihombo bazamura ibiciro ku muguzi.

4) Kugabanuka kw’agaciro k’ifaranga (Currency Depreciation): Iyo ifaranga ry’igihugu rifite agaciro gake ugereranyije n’ay’ibindi bihugu, bituma ibicuruzwa bituruka hanze (imports) bihenda. Ibi  kandi bigira ingaruka no ku nganda zikoresha ibyatumijwe hanze. 

5) Ibibazo mu ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa (Supply chain disruptions): Imvururu, ibiza, cyangwa ibindi bibazo bikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bituma bigabanuka,  ibiciro bigahita bizamuka. 

6) Guhomba cyangwa kugabanya ingano y’ibikorwa (Decreased Aggregate Supply): Iyo ubucuruzi buhuye n’ibindi bintu byongera ibiciro (nk’ubukode bwo mu nganda, kugabanuka k’umusaruro kubera amapfa, politiki zirengera ibidukikije, intambara n’imvururu..), bamwe barahomba bakava mu mwuga, isoko rikagira ibicuruzwa bike nuko ibiciro bikazamuka

 2.Ibikorwa byo guhangana na cost push inflation

Dore politiki z’ingenzi zikoreshwa mu kugabanya izi ngaruka no guhuza ubukungu mu gihugu:

1) Politiki z’Imari (Fiscal Policy): Leta igabanya imisoro cyangwa ikongera inkunga ku bikoresho by’ibanze nk’ifumbire n’imbuto ku bahinzi, cyangwa ikagabanya imisoro ku bintu by’ingenzi bitumizwa mu mahanga (nk’amavuta) kugira ngo ibiciro byorohe ku muturage.

2) Politiki y’Ivunjisha n’Inguzanyo (Monetary Policy): Banki Nkuru y’Igihugu,  ifata ingamba zirimo kuzamura inyungu fatizo kugira ngo icunge ubwinshi bw’amafaranga mu baturage. Ibi bifasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro ndetse no gutuma ifaranga rihamye. 

3) Politiki yo guteza imbere ubuhinzi no kongera ibikorerwa mu nganda (Supply-Side Policies): Kongera umusaruro w’imbere mu gihugu no guteza imbere inganda zikora ibikoresho by’ibanze (import substitution), kugira ngo igihugu kitajya kigendera ku biciro byo ku isoko mpuzamahanga gusa. 

4) Kwagura Ubwikorezi n’Ingendo: Gushyiraho uburyo bunoze bw’ubwikorezi  kugira ngo ibiciro byo gutwara ibintu bituruka hanze bitazamuka cyane. 

II.Ibipimo bya inflation n’ibisobanuro byabyo ku birebana n’ URwanda

Igipimo cya inflation ntigisobanurwa kimwe mu bihugu byose, ahubwo gishingira ku miterere y’ubukungu bw’igihugu runaka. Urugero: Igihugu gikize gishobora gufata 1–3% nk’igipimo cyiza, kigaragaza ubukungu buringaniye, mu gihe Igihugu kiri mu nzira y’iterambere gishobora kwemera 3–7%   nk’igipimo kiranga ubukungu bukura ariko bugira ingaruka ku bushobozi bwo kugura.

Mu Rwanda, Banki Nkuru (BNR) igena ko igipimo cyiza (mu rugero) kiri hagati ya 2% na 8%, intego ikaba ari 5%. Iyo iri munsi ya 2% cyangwa hejuru ya 8%, habaho gufata ingamba z’ubukungu. 
1) Mu rugero (Mu bipimo byemewe: 2% – 8%)
    • Icyerekezo: Iyo inflation iri hagati ya 2% na 8%,  Mu Rwanda ubukungu bufatwa nk’ubuhagaze neza (ibiciro ntibihinduka cyane, kandi abashoramari n’abaturage babasha kubiteganya.
    • Intego y’u Rwanda: Intego nyamukuru ya BNR ni ugukomeza ibiciro ku gipimo kigereranyije cya 5%. 

2) Iri hasi (Munsi ya 2%)
    • Icyerekezo: Iyo izamuka ry’ibiciro riri munsi ya 2% (cyangwa rikaba negative), babyita  Deflation.
    • Uko bifatwa: Nubwo abantu babona ko ibiciro biba byamanutse, si byiza buri gihe. Bishobora kugaragaza ko ubukungu bwahagaze, abantu n’inganda badakoresha amafaranga, cyangwa ubushomeri bwiyongera kuko ibicuruzwa bibura abaguzi. 

3) Iri hejuru (Hejuru ya 8%)
  • Icyerekezo: Iyo inflation irenze 8%, ifatwa nk’iri hejuru cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage.
  • Uko bifatwa: Iyo iri hejuru cyane, amafaranga y’abantu agira agaciro gake (ntibiba bigishoboka kugura ibintu byinshi nka mbere).
  • Ingamba: Iyo igeze kuri uru rugero, nka Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe ingamba zo kuzamura inyungu fatizo kugira ngo igabanye inguzanyo ziri ku isoko n’ikoreshwa ry’amafaranga, bityo ibiciro bigabanuke.

   IV.Ingaruka za Inflation

 1.Ingaruka mbi (Negative Impacts)

Izamuka ry’ibiciro (inflation) riri hejuru rigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, zirimo kugabanya agaciro k’amafaranga, kuzamura igiciro cy’inguzanyo, no guca intege ishoramari. Ibi bituma ubushobozi bwo kugura bw’abaturage bugabanuka, cyane cyane ku bafite imishahara idahinduka.

1) Kugabanuka k’agaciro k’amafaranga: Amafaranga abantu batunze agenda atakaza ubushobozi bwayo; ibintu byari bihenze bitangira guhenda cyane.

2) Ubwiyongere bw’abakene: Abaturage cyane cyane abo mu cyiciro cya rubanda rugufi n’abinjiza make, ntibaba bakibasha kwikemurira ibibazo by’ibanze nk’ibiribwa n’icumbi.

3) Ihindagurika mu ishoramari: Iyo ibiciro bizamuka cyane, abacuruzi n’abashoramari ntibamenya uko isoko rizaba ryifashe ejo, bikaba byatuma bahagarika imishinga mishya.

4) Kuzamuka kw’inyungu za Banki: Banki Nkuru zikoresha ingamba zo kuzamura inyungu fatizo kugira ngo zigabanye umuvuduko w’ifaranga. Ibi bituma inguzanyo zihenda, abantu n’inganda bakabura ubushobozi bwo kwaka inguzanyo zo gukora ibikorwa by’iterambere.

2. Ingaruka nziza ku gipimo gito (Positive Impacts)

Urugero rwa inflation ruringaniye (nk’iri hagati ya 2% na 5%) rugira ingaruka nziza zifatika ku bukungu, cyane cyane ku bashoramari, abafite imyenda, n’abakora mu nzego zibyara umusaruro.
Zimwe mu ngaruka nziza za inflation ku bukungu bw’igihugu zigaragara mu buryo bukurikira

1) Kuzamuka kw’ishoramari n’umusaruro: Iyo abacuruzi n’inganda babona ibiciro bizamuka buhoro, birabashishikariza kongera umusaruro kuko bazi ko bazasubiza ibicuruzwa ku isoko bafite inyungu ishimishije.

2)Kongera abahabwa akazi: Kubera ko inganda ziba zishaka kongera umusaruro ngo zicuruze ku giciro cyiza, bituma zifata abakozi bashya, bityo imishinga y’akazi ikiyongera mu gihugu.

3) Gukoresha amafaranga mu buryo bwihuse: Abaguzi n’abashoramari bahitamo kugura ibintu cyangwa kubizana mu mishinga vuba na bwangu aho kuyabika muri banki, kuko bazi ko ejo azaba yaragabanutse agaciro. Ibi bituma ifaranga ryikuba kenshi mu bukungu (high velocity of money).

4) Kworohereza abafite imyenda (Debtors): Ku bantu bafite imyenda y’igihe kirekire, ifaranga ryatakaje agaciro bituma kwishyura byoroha kuko agaciro k’umwenda kaba kagabanutse mu buryo bwa nyabwo.

5) Kuzamura ibyoherezwa mu mahanga (Exports): Iyo ifaranga ry’igihugu ritakaje agaciro ho gato bitewe na inflation, ibicuruzwa byacyo bihinduka bishya kandi bihendutse ku masoko y’amahanga. Ibi bituma abanyamahanga bamikora cyane, bityo amadevise akinjira mu gihugu.

  • Twifashishije: www.imf.org, www,tradingeconomics,com, www.wikipedia.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *