Uburezi: Mu gihe iburengerazuba bataka kubura irengero ry’abanyeshuri ibihumbi 17, mu majyaruguru bo bakomeje kwirukana abiriye bakimara bakitabira ishuri
Bisa naho uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027 utangiranye ibibazo by’ingorabahizi, ibi bikaba bisaba ministeri ifite uburezi mu nshingano gufata ingamba za ngombwa zatuma ihangana n’ibi bibazo, bikabonerwa umuti mu maguru mashya.
Koko rero nyuma y’ibyumweru bibiri amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afunguye imiryango, hirya no hino mu gihugu haravugwa ikibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri bataraza gutangira ishuri, ikibazo gitunguranye cy’umubare nawo utari muto w’abakozi bo mu burezi ubu barimo gukurikiranwa n’inkiko ku cyaha cyo gukopeza abanyeshuri bakekwaho ndetse n’icy’abayobozi b’ibigo banze kumvira amabwiriza ya ministere y’uburezi bakazamura nkana amafranga y’ishuri.
Nko ku kibazo cy’abana batagaragaye mu itangira ry’amashuri, mu ntara y’iburengerazuba haravugwa abana ibihumbi 17 batigeze bakandagiza ikirenge ku ishuri, naho ku bijyanye n’abarimu barimo kwitaba ubutabera ( bafunzwe ), biravugwa ko abarenga 200 aribo ubu barimo babazwa na RIB. Ikibazo cy’izamurwa rya minerval cyo cyakomeje kuvugwa mu ntara y’amajyaruguru, aho kuri ubu ababyeyi basabwe kongera aya mfaranga, batumwa ibirimo amafranga yo kwiyandikisha, ay’inyongera ku yagennwe na ministeri yo guhahira abana ndetse n’ay’ibyo bise coaching. Aya yose akaba atari muyemejwe na ministeri y’uburezi ndetse iki kibazo ikaba yari yaragitanzeho umurongo usaba abayobozi kudahirahira ngo bazamure amafranga y’ishuri ibyabera umutwaro ku babyeyi bikaba byatuma bahitamo no kutohereza abana ku ishuri.
Ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho abana basabwa n’amashuri, imwe mu mpamvu ituma abagera ku bihumbi 17 bataragera ku ishuri
Iby’iki kibazo cy’abana bataragera ku ishuri byavuzwe mu kiganiro Guverneri w’Intara y’Uburengerazuba yagiranye n’itangazamakuru kuwa 24/09/2026, bitangazwa mu kinyamakuru Igihe ari naho hakuwe aya makuru.
Nk’uko bivugwa muri iyi nkuru yo ku Igihe, ngo Guverneri Ntibitura yabwiye itangazamakuru ko aba bana bagera ku bihumbi 17 ( ni ukuvuga abangana na 2% b’abanyeshuri bose bagombaga kwakirwa mu Ntara), bataragera ku ishuri kuva umwaka w’amashuri watangira, ubukene bukaba buri muri imwe mu mpamvu zishobora kuba zarateye iki kibazo.
Umunyamakuru ku Igihe akomeza yemeza ko ko Guverneri yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukorana n’ababyeyi kugira ngo hamenyekane impamvu zituma aba bana bataragera ku mashuri.
Guverneri ngo yagize ati” “Turacyakomeza ubufatanye ubuyobozi n’ababyeyi, kugira ngo tumenye impamvu aba bana bataraza ku ishuri.”
Umunyamakuru akomeza avuga ko mu mpamvu zigaragazwa n’ababyeyi harimo ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho abana basabwa n’amashuri.
Bamwe bavuga ko kuba badafite ubushobozi bwo kugura ibikenerwa bituma abana batangira amasomo batinze.
Nubwo bimeze bityo ariko Ubuyobozi bw’Intara buvuga ko bugikomeje gukangurira ababyeyi kugeza abana ku ishuri, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasabwa korohereza ababyeyi mu gihe umwana atarabona ibikoresho byose nk’uko uyu munyamakuru arangiza inkuru ye abivuga.
Bishyiriyeho Leta yabo, bananiza ababyeyi, birukana abana
Mu gihe i Burengerazuba bahangayikishijwe n’ibura ry’abanyeshuri, mu majyaruguru ho siko bimeze kuko benshi mu bayobozi cyane cyane abo mu karere ka Musanze bashyize imbere kunaniza abayeyi, bakabatuma amafranga ataboneka na gato muyo ministeri yashyize mu mabwiriza, n’ uyabuze ntibamwihanganire ngo abe yahabwa igihe cyo kuyashaka, ahubwo bagahita birukana abana ngo bazagaruke ari uko yabonetse.
Iby’iyi mikorere idahwitse y’aba bayobozi isanzwe yibandwaho na Virunga Today mu nkuru zayo yongeye kugawa mu kiganiro umuti ukwiye gihitishwa kuri Radiyo Musanze cyo kuri uyu wa 25/09/2026 , ubwo umubyeyi wanze ko avugwa mu mazina yasabye ubuvugizi iyi Radiyo, kubera ibibazo abareresha ku kigo cya GS Kinigi bakomeje guhura nabyo.
Avuga yitonze kandi wumva ababajwe n’ibikomeje kubabaho, yagaragaje ibibazo bitatu bakomeje guterwa n’ubuyobozi bw’iki kigo aribyo: 1. Kuba abana babyutswa igicuku bikabasaba gutegereza abarimu baza batinze, 2. Kuba aba barimu nubwo baza batinze nabo barahatiriwe gukora amasaha y’ikirenga, 3. Kuba ababyeyi bishyuzwa amafranga ibihumbi 3 buri kwezi bya coaching, wayabura ukirukanwa nk’uko byagenze ku munsi ubanziriza uwakoreweho inkuru ( umva ijwi ry’uyu mubyeyi hasi).
Ibi uyu mubyeyi yatangaje bihura neza neza n’ibyo Virunga Today yakomeje kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ariko bukinumira, abana bagakomeza kuvutswa uburenganzira bwabo. Aha abasomyi bacu baribuka inkuru y’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Bukane bwazamuyeho hafi ibihumbi 30 amafranga mu ishuri ry’incuke, bugasaba amafranga yo kwiyandikisha agera ku bihumbi 15 kuri buri mwana, ndeste bukanategeka coaching kuri buri mwana itangira saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo , ikishyurwa ibihumbi 3 kuri burimwana.
Abasomyi ba Virunga Today kandi bakwibuka ibyabereye ku bigo bya Musanze ya 1 na Cyabagarura aho abayobozi b’ibigo batse amafranga y’inyongera agera ku bihumbi 7 kuri Babyeyi, andi bakayaka mu ntoki atagaragaragara kuri babyeyi, yabibwira ubuyobozi bw’akarere bukemeza ko ibyo babifitiye uburenganzira.
Iby’iri zamuka ryavuzwe kandi no ku bindi bigo birimo Muhoza ya 1, aho abahaye amakuru Virunga Today bayibwiye ko umuyobozi w’iki kigo yategetse igurwa ry’imipira kuri buri mwana, iyi mipira ikaba igurwa mu iduka rye .
Imwe mu mpamvu zivugwa zituma aba bayobozi b’ibigo bakomeza kuvuna umuseke bakongezwa undi ni gahunda akarere ka Musanze kaba karashyize imbere yo kuza imbere mu itsindisha, aba bayobozi bakaba basabwa gukoresha uburyo bwose ubwemewe n’ubutemewe ngo heswe uyu muhigo.
Iyi niyo mpamvu kugaragariza akarere bene ibi bibazo by’abana babyuka igicuku, iby’abarimu nabo bahawe amasaha y’inyongera badahemberwa cyangwa se icya za coaching zirihishwa ku ngufu uba uta igihe, kuko iyi mikorere yose ijyanye no kwesa uwo muhigo ikaba ishyigikiwe n’akarere.
Uretse kandi akarere ka Musanze twatinzeho, no mukarere ka Burera havuzwe ikibazo cy’abayobozi b’ibigo banga kwakira abana ngo ngaho bafite amanota make kandi nyamara baroherejwe na ministere, bivuze ko aba bana nabo niba kugeza ubu ntakirakorwa ngo hakemurwe iki kibazo, nabo barimo kubarirwa mu bataye ishuri.
Bishimiye amanota meza akarere kabonye harimo n’akomoka mu gikorwa cyo gukopeza
Andi makuru agera kuri Virunga Today ni ay’uko mu rwego rwo kwishimira umusaruro wabonetse, akarere kakaza ku mwanya wa 3 mu gihugu , akarere ka Musanze gaheruka gutegura umunsi mukuru wo gushimira abayobozi b’ibigo kubera akazi bakoze.
Amakuru Virunga Today ikesha abanyamakuru bari batumiwe muri ibi birori, bakaba baranayagarutseho mu nkuru bakoze zijyanye n’uyu munsi, ni uko muri ibi birori byari byitabiriwe n’umukuru w’Inatara, Intumwa ya Ministere n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, abafashe ijambo bose bashimye akazi kakozwe n’aba bayobozi, babasaba no gukaza umurego ngo akarere gakomeze kaze mu myanya myiza mu rwego rw’igihugu.
Icyokora muri izi nkuru, ntibavuga niba harakomojwe no ku bikorwa bitari byiza byaranze iri tangira ry’amashuri twavuzeho harimo no kuba aya manota bishimiraga hashobora kuba harimo akomoka mu ikopera, ikopera ryagaragaye no muri aka karere dore ko hari amakuru yizewe yemeza ko mu karere ka Musanze hari abarimu barenga 20 barimo gukurikiranwa n’ubutabera kubera gukekwaho uruhare mu gikorwa cyo gukopeza abanyeshuri.
Kuba kugeza ubu hari abana ibihumbi 17 mu Ntara y’Iburengerazuba bataragaruka ku ishuri ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko ikibazo cyo guta ishuri gikwiye gufatwa nk’icyihutirirwa. Hakwiye gufatwa ku bw’ibyo rero ingamba zikwiye zirimo kwirinda gusaba ababyeyi amafaranga y’ikirenga nk’uko byabaye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho ayo mafranga akomeje kuba imbogamizi ku bana baturuka mu miryango ikennye. Muri icyo gihe ahubwo abadafite ubushobozi bakwiye koroherezwa mu kwishyura amafranga yemewe basabwa , hagashyirwaho n’ubufasha bwihariye ku miryango ikennye.
Umubyeyi ureresha kuri GS Kinigi asobanurira umunyamakuru Pedro amananaiza bakomeje gushyirwaho n’Ubuyobozi bw’ikigo
umunyamakuru Pedro nawe yagaye imikorere y’abayobozi batuma abana batitabira ishuri mu gihe ahandi babauze irengero ryabo
Uyu mubyeyi yaganyiye umunyamakuru wa Virunga Today ku kuba Umuyobozi wa Bukane yarahinduye ikigo cya Leta Prive, akavutsa amahirwe yo kwiga abana bo mu miryango ifite amikoro make.


Ministeri y’uburezi yasabye abayobozi b’ibigo kutazamura amafranga y’ishuri hirindwa byabera umutwaro ababyeyi, abo mu karere ka Musanze babikorera icyo.
