Kiliziya Gatolika: Irari ry’umubiri, gukenera gukunda no gukundwa zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma abapadiri biyambura ikanzu
Ku Isi yose hakomeje kuvugwa ikibazo cy’isezera rya hato na hato ry’abapadiri muri Kiliziya Gatolika, iki kibazo kikaba cyarakomeje kugaragara mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda. Nkubwo mu mwaka wa 2023, mu gihugu cy’ U Bufaransa abagera kuri 24 basezeye mu gipadiri, naho mu Rwanda muri rusange, umupadiri umwe yikura mu butumwa buri mwaka.
Nubwo ubupadiri ari inzira ikomeye yo kwiyemeza kubaho nta gushinga urugo ( celibat) no kwiyegurira Imana, ubuhamya bw’abasezeye bugaragaza ko ubuzima bw’amarangamutima n’urukundo (affectivité) ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abapadiri bamwe batakibasha gukomeza inzira biyemeje.
Abenshi bahitamo gusezera kugira ngo babone ubwisanzure bwo kubaho mu rukundo rweruye, kubaka urugo no kugira abana, mu gihe abandi bavuga ko ubupadiri ari inzira ibaha amahoro y’imbere ariko ikabatera guhangana n’imbogamizi z’ihungabana n’igitutu cy’imibereho.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri izo mpamvu zikomeje gutuma hari abari basezeranye kuba intore z’Imana bahitamo kwikuramo ikanzu, bagahindura icyerekezo cy’ubuzima mu minsi baba basigaranye kuri Iyi Isi.
Dore izo mpamvu:
- Celibat ( ubuzima bwo kudashaka0 na affectivité ( Gukenera gukundwa no gukunda, kugira incuti, kubaho mu mibanire isanzwe y’abantu)
Ubuzima bw’ubupadiri bushingiye ku isezerano rikomeye rya celibat, aho umupadiri yiyemeza kubaho mu budahemuka no ntiyubake urugo. Muri icyo gihe ariko mu buzima busanzwe, kuri bamwe amarangamutima n’urukundo ntibihagarara; NIyo mpamvu benshi bahura n’ikibazo cy’affectivité, aho kumva bakeneye gukunda no gukundwa bibabera igitutu gikomeye. Hari abagerageza kubihisha mu ibanga, ariko nyuma y’igihe kinini bikaba intandaro yo guhitamo gusezera kugira ngo babone ubwisanzure bwo kubaho mu rukundo rweruye, kubaka urugo no kugira abana.
Muri make Kubera ingorane zo kudashobora kwifata, bamwe mu bapadiri bagira ubuzima bw’ibanga bwo kugira abo bakundana rwihishwa, ariko ibyo bikunze kurangira bibabereye umutwaro ukomeye, bikaba ngombwa guhitamo uwo bakundana aho gukomeza imirimo ya gitumwa.
Marc Fassier wo mu gihugu cy’ u Bufransa, wahagaritse ubutumwa bwe muri 2021 amaze imyaka 15 mu gipadiri, kugira ngo abane n’umukuzi we Ingrid Marienval, yavuze ko ikibazo ari uko Kiliziya isaba abapadiri kubaho mu bubeshyi, mu gihe benshi bafite abakunzi cyangwa abana batemerewe kumenyakanisha, ibi akaba abihurizaho n’abandi bagenzi be basezeye mu gipadiri.
Fidèle de Charles Ntiyamira we yahoze ari Umupadiri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, wahawe ubupadiri ku wa 9 Kanama 2008, ariko ku wa 18 Nyakanga 2021 yanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze kugira ngo ashinge urugo. Muri iyi baruwa Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.
Hari n’andi makuru avuga ko abarenga 50% by’abapadiri baba bafite abakunzi ndetse ubushakashatsi bumwe buvuga ko bashobora kugera kuri 70%.
Tubabwire ko Celibat mu mateka ya Kiliziya Gatolika ari inzira yashyizweho mu kinyejana cya 4–5 kugira ngo abapadiri babe abiyemeje kubaho mu bwigenge bw’amarangamutima, batitaye ku mIryango yabo bwite, ahubwo bitangira Kiliziya n’ivugabutumwa. Ibyo byemejwe burundu mu kinyejana cya 12 mu nama y’i Latran, aho celibat yabaye itegeko ku bapadiri bose.


2. Crise de sens (Ita ry’agaciro k’ubupadiri) n’ikibazo hiérarchie ( n’imiyoborere itanoze)
Uretse celibat n’affectivité, hari n’ikibazo gikomeye cyitwa crise de sens (kubura icyerekezo, gucika intege, no kumva ko ubuzima bwe nta ntego ifatika bugifite)) ndetse na hiérarchie (imiyoborere n’ubuyobozi bwa Kiliziya). Abapadiri bamwe bavuga ko bagira ikibazo cyo kumva ubutumwa bakora butakibaha icyerekezo cyangwa agaciro, bigatuma batakibona impamvu yo gukomeza inzira biyemeje.
Abandi bagaragaza ko imiyoborere ya Kiliziya, cyane cyane uburyo inzego zishyirwaho zakanakorana ( hiérarchie) , bibatera kumva batishimye cyangwa harimo igisa n’akarengane, bikabaviramo guhitamo gusezera.
Koko rero Kiliziya Gatolika ifite ubuyobozi bukomeye kuva kera na kare , bushingiye ku mategeko n’amahame akomeye, bityo bamwe mubaba barahisemo kuba abapadiri bakumva babangamiwe n’imyanzuro y’abayobozi bakuru (Abepiskopi, Papa), bakaba badahabwa n’umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo. Hari ubwo ubuyobozi bukarishye butuma umupadiri yumva atagifite ubwisanzure mu murimo we. Ibi bishobora gutera kumva ko ari “abakozi” b’ubuyobozi aho kuba abashumba b’ukuri, bikabaviramo guhitamo gusezera.
Ibi bibazo byombi bituma abapadiri bamwe bumva ko gusubira mu buzima busanzwe ari bwo buryo bwo kongera kubona icyerekezo, amahoro y’imbere, n’ubwisanzure mu gufata ibyemezo.
Urugero ni urwa Niwemushumba Phocas wahoze ari Umupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ariko mu Ukuboza 2022 akandika ibaruwa isezera ku mirimo ye.
Muri iyi baruwa yavuze bimwe mu bitaramushimishije mu mibereho ye ya Gisaseridoti, avuga ko yabonye uburyarya (l’hypocrisie) n’ubwibone (l’orgueil) bikorerwa muri Kiliziya, avuga ko ari bimwe mu byamuteye gufata icyemezo cyo gusezera mu bupariri yari amazemo imyaka 15, no gusezera ku nshingano zose yari yaramaze guhabwa.
Naho Emmanuel Ingabire yahoze ari padiri wa Diyoseze ya Gikongoro wamaze mu butumwa igihe cy’amezi atanu gusa. Yahawe ubupadiri muri Kanama 2021 asezera muri Mutarama 2022. impamvu yatanze y’iryo sezera nuko Umwepiskopi we ngo yanze kumwumva no kumushyigikira mu bibazo by’ubuzima bwe.
Mu ibaruwa yamwandikiye yagize ati:”Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza”.

Padiri Niwemushumba wahise ashinga urugo, yemeza ko uburyarya n’ubwibone muri Kilizya aribyo byatumye asezera mu gipadiri

3.Epuisement professionnel (kunanirwa ku rwego rw’umwuga) na poids des responsabilités spirituelles (igitutu cy’inshingano z’ubupadiri)
Ibi byombi bigaragaza uburyo inshingano nyinshi, guhangayika, no kubura umwanya wo kuruhuka bishobora gutuma abapadiri bamwe bumva batakibasha gukomeza inzira biyemeje.
Koko rero abapadiri benshi bagaragaza ko gusezera biterwa n’igitutu cy’inshingano z’ubupadiri (poids des responsabilités spirituelles) ndetse no kunanirwa mu rwego rw’umwuga (épuisement professionnel), kuba umuyobozi w’umuryango w’abayoboke, kumva ibibazo byabo byose, kubaha ubufasha mu buryo bwa Roho, no kubaho nk’urugero rw’imbere mu muryango, byose bibatera igitutu gikomeye.
Iyo inshingano z’iyobokamana zikomeje kwiyongera, bigatuma batabona umwanya wo kuruhuka cyangwa kwita ku buzima bwabo bwite, bamwe batangira gucika intege no kumva ko ubutumwa bakora butakibaha icyerekezo (crise de sens). Ibi bibazo byombi bituma abapadiri bamwe bahitamo gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo bongere kubona amahoro, ubwisanzure, n’ubuzima bwuzuye.
Mathieu Jasseron, w’imyaka 36, yasezeye mu gipadiri muri Paruwasi ya Joigny mu Bufaransa mu kwezi kwa Kamena 2024, nyuma y’imyaka 10 ari mu butumwa. Ni padiri wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba yarakunze gukoresha cyane TikTok na Instagram kugira ngo ageze ku rubyiruko inyigisho z’iyobokamana mu buryo bushya, bworoshye kandi bushimishije.
Yavuze ko uburemere bw’inshingano ze n’umunaniro ku giti cye byamugejeje aho yumva ko atagishoboye gukomeza inshingano z’umupadiri, ariko yifuza gukomeza ubutumwa mu buryo bw’ubwisanzure.
Padiri Mathieu Jasseron wamenyekanye kuri Ti tok na Instagram atanga inyigisho ku rubyiruko, yasezeye mu gipadiri ahitamo gukomeza kuba hafi y’abantu mu buryo butari bufite imipaka y’inshingano z’umupadiri.
Tubabwire kandi ko uretse abapadiri bava mu gipadiri kubera impamvu twavuze hejuru, hari n’abandi bahitamo kwiyahura. Mu gihugu cya Bresil iki kibazo cyafashe indi ntera, aho mu mezi aheruka hamenyekanye inkuru z’abapadiri biyahura kubera ibibazo by’umutima n’ubuzima bwo mu mutwe, nk’uko byagaragaye ku rupfu rwa Padiri Pedro Ribeiro w’imyaka 40 muri Paruwasi ya São Jorge i Curitiba. Ibi byerekana ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu bapadiri ari ingorabahizi ikomeye, ko gikeneye kwitabwaho mu bufasha bwihariye, kuko umupadiri ari umuntu nk’abandi, ufite intege nke kandi akeneye kwitabwaho mu buzima bwe bwa Roho.
Twifashishije : www.rcf.fr, www.missionsetrangeres,fr, www.rtl,fr, www.kigalitoday.com
