Politike

Kiliziya Gatolika: Irari ry’umubiri, gukenera gukunda no gukundwa zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma abapadiri biyambura ikanzu

Ku Isi yose hakomeje kuvugwa ikibazo cy’isesera rya hato na hato ry’abapadiri muri Kiliziya Gatolika, iki kibazo kikaba cyarakomeje  kugaragara mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda. Nkubwo mu mwaka wa 2023, mu gihugu cy’ U Bufaransa abagera kuri 24 basezeye mu gipadiri, naho mu  Rwanda muri rusange, umupadiri umwe yikura mu butumwa buri mwaka.

Nubwo ubupadiri ari inzira ikomeye yo kwiyemeza kubaho mu nta gushinga urugo ( celibat)  no kwiyegurira Imana, ubuhamya bw’abasezeye bugaragaza ko  ubuzima bw’amarangamutima n’urukundo (affectivité)  ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abapadiri bamwe batakibasha gukomeza inzira biyemeje.

Abenshi bahitamo gusezera kugira ngo babone ubwisanzure bwo kubaho mu rukundo rweruye, kubaka urugo no kugira abana, mu gihe abandi bavuga ko ubupadiri  ari inzira ibaha amahoro y’imbere ariko ikabatera guhangana n’imbogamizi z’ihungabana n’igitutu cy’imibereho.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri izo mpamvu zikomeje gutuma hari abari basezeranye kuba intore z’Imana bahitamo kwikuramo ikanzu, bagahindura icyerekezo cy’ubuzima mu minsi baba basigaranye kuri Iyi Isi.

Dore izo mpamvu:

  1. Celibat ( ubuzima bwo kudashaka0  na affectivité ( Gukenera gukundwa no gukunda kugira incuti, kubaho mu mibanire isanzwe y’abantu)

Ubuzima bw’ubupadiri bushingiye ku isezerano rikomeye rya celibat, aho umupadiri yiyemeza kubaho mu budahemuka no ntiyubake urugo.  Muri icyo gihe ariko mu buzima busanzwe, kuri bamwe amarangamutima n’urukundo ntibihagarara; ni yo mpamvu benshi bahura n’ikibazo cy’affectivité, aho kumva bakeneye gukunda no gukundwa bibabera  igitutu gikomeye. Hari abagerageza kubihisha mu ibanga, ariko nyuma y’igihe kinini bikaba intandaro yo guhitamo gusezera kugira ngo babone ubwisanzure bwo kubaho mu rukundo rweruye, kubaka urugo no kugira abana.

Muri make Kubera ingorane zo kudashobora kwifata, bamwe mu bapadiri bagira ubuzima bw’ibanga bwo kugira abo bakundana rwihishwa, ariko ibyo bikunze kurangira bibabereye umutwaro ukomeye, bikaba ngombwa guhitamo uwo bakundana aho gukomeza imirimo ya gitumwa.

Padiri Marc Fassier wo mu gihugu cy’  u Bufransa, wahagaritse ubutumwa bwe muri 2021 amaze imyaka 15 mu gipadiri, kugira ngo abane n’umukuzi we Ingrid Marienval yavuze ko ikibazo ari uko Kiliziya isaba abapadiri kubaho mu bubeshyi . mu gihe benshi bafite abakunzi cyangwa abana batemerewe kumenyakanisha, ibi akaba abihurizaho n’abandi bagenzi be basezeye mu gipadiri.

Hari n’andi makuru avuga ko abarenga 50% by’abapadiri baba bafite abakunzi ndetse ubushakashatsi bumwe buvuga ko bashobora kugera kuri 70%.

Tubabwire ko Celibat mu mateka ya Kiliziya Gatolika ari  inzira yashyizweho mu kinyejana cya 4–5 kugira ngo abapadiri babe abiyemeje kubaho mu bwigenge bw’amarangamutima, batitaye ku muryango yabo  bwite, ahubwo bitangira Kiliziya n’ivugabutumwa. Ibyo byemejwe burundu mu kinyejana cya 12 mu nama y’i Latran, aho celibat yabaye itegeko ku bapadiri bose.

2. Crise de sens (Ita ry’agaciro k’ubupadiri)  n’ikibazo hiérarchie ( n’imiyoborere  itanoze)

Uretse celibat n’affectivité, hari n’ikibazo gikomeye cyitwa crise de sens (kumva ubuzima bw’ubupadiri butakigira icyo bubamariye) ndetse na hiérarchie (imiyoborere n’ubuyobozi bwa Kiliziya). Abapadiri bamwe bavuga ko bagira ikibazo cyo kumva ubutumwa bakora butakibaha icyerekezo cyangwa agaciro, bigatuma batakibona impamvu yo gukomeza inzira biyemeje.

Abandi bagaragaza ko imiyoborere ya Kiliziya, cyane cyane uburyo inzego zishyirwaho zakanakorana ( hiérarchie) , bibatera kumva batishimye cyangwa harimo igisa n’akarengane, bikabaviramo guhitamo gusezera.

Ibi bibazo byombi bituma abapadiri bamwe bumva ko gusubira mu buzima busanzwe ari bwo buryo bwo kongera kubona icyerekezo, amahoro y’imbere, n’ubwisanzure mu gufata ibyemezo.

3.épuisement professionnel ((kunanirwa ku rwego rw’umwuga) na poids des responsabilités spirituelles (igitutu cy’inshingano z’ubupadiri)

Ibi byombi bigaragaza uburyo inshingano nyinshi, guhangayika, no kubura umwanya wo kuruhuka bishobora gutuma abapadiri bamwe bumva batakibasha gukomeza inzira biyemeje.

Koko rero  abapadiri benshi bagaragaza ko gusezera biterwa n’igitutu cy’inshingano z’ubupadiri (poids des responsabilités spirituelles) ndetse n’ukunamira ku rwego rw’umwuga (épuisement professionnel). Kuba umuyobozi w’umuryango w’abayoboke, kumva ibibazo byabo byose, kubaha ubufasha mu buryo bw’umwuka, no kubaho nk’urugero rw’imbere mu muryango, byose bibatera igitutu gikomeye.

Iyo inshingano z’iyobokamana zikomeje kwiyongera, bigatuma batabona umwanya wo kuruhuka cyangwa kwita ku buzima bwabo bwite, bamwe batangira gucika intege no kumva ko ubutumwa bakora butakibaha icyerekezo (crise de sens). Ibi bibazo byombi bituma abapadiri bamwe bahitamo gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo bongere kubona amahoro, ubwisanzure, n’ubuzima bwuzuye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *