Politike

Ruhengeri-Kinoni: Yubile yakagombye kuba yaritabiriwe n’amazina aremereye yizihijwe mu gisa n’ubwiru

Iby’imyiteguro ya Yubile y’imyaka 75 Paruwase Gatolika ya Kinoni imaze ishinzwe  Virunga Today yari yabikomojeho mu mpera z’umwaka wa 2025 kandi umunyamakuru wayo nawe wabatirijwe muri iyi Paruwase imaze ibinyacumi ishinzwe, yizeraga kuzitabira ibirori byo kwizihiza iyi Yubile bita iya Diyama.

Ndetse aha niho uyu munyamakuru yahereye yizera ko akarere kazafatanya na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, hagatunganywa umuhanda werekeza kuri iyi paruwase utari umeze neza, mu rwego rwo kwitegura ibi birori.

Icyatunguye uyu munyamakuru nuko kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/09/2026, ubwo yari ahamagaye umuyobozi w’inzego z’ibanze muri kariya gace ka Kinoni ngo amwake service, undi yamushubije ko ataboneka kubera bari mu birori bya Yubile ya Paruwase Gatolika ya Kinoni, ibirori byari byitabiriwe na Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Byari byitabiriwe n’abakristu mbarwa ugereranije n’abakagombye kwutabira kandi umushyitsi mukuru yari Visi Meya hari kandi na Gitifu wa Rugarama

umunyamakuru wa Virunga Today wakomeje gutangazwa n’iyi nkuru ya Yubile yabaye mu gisa n’ubwiru yahisemo gutangira gushakisha ukuri ku byo yari amaze kubwirwa maze ahitamo gucisha ubutumwa ku rubuga MIA ruhurirwaho n’abagera kuri 250, ubutumwa bwari bugenewe urebye uwitwa Jean Baptiste usanzwe ari umunyamakuru wa Radio Maria .

Yagize aAi;’‘ Ese kuri Radio Maria ntabwo mwagiye muri Yubile ya Kinoni! tekereza ko batantumiye kandi ariho nabatirijwe mu mwaka wa 1968, bahemutse ?”

Undi yashubije agira ati;” Ntabwo uzwi, nibereye muri JOC, turimo kwakira Padiri aumonier  mushya w’abakarisimatike:”

Umnyamakuru yongeyeho ko byaba bibabaje Radio Maria itaratumiwe muri ibyo birori ngo ibe yanabicisha kuri radio mu gihe hari imihango idafite uburemere nk’iyo icishwamo inyumva nkuve: live.

Yagize ati;” Ese Baptiste, niba koko ari uko byagenze ntimuboneke muri Yubile y’imyaka 75 Paruwase yacu imaze yogeza Ivanjile hariya iwacu mu Murera, kuki noneho muhitisha indi mihango nko guherekeza umupadiri witabyimana cyangwa yubile y’ikigo cy’ishuri, imihango atari kera mperutse kumva ifata igihe nk’icy’amasaha 5 kuri Radio Maria, iki ni ikibazo, nta gaciro mwahaye Yubile yacu!”

Uyu munyamakuru ntiyahagarariye aho ahubwo yahisemo guhamagara imwe mu ncuti ze zituye muri imwe muri Centrale za paruwase ya Kinoni kandi wakomeje kumuha amakuru y’imitegurire y’iyi Yubile, amubaza niba koko inkuru ari impamo, uwo munsi hakaba hizihijwe Yubile ya Paruwase y’imyaka 75 ya Kinoni.

Undi yamushubije amuhamiriza iyo nkuru ndetse amubwira ko n’ibirori biri hafi guhumuza.
Yagize ati” Nibyo koko Yubile yizihijzwe none kuwa 19/09/2026, habanje igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Mge Visenti Harolimana, buno turi mu birori byo kwizihiza iyi Yubile, nabyo biri hafi gusozwa.”

Ku ibazo cyo kumenya impamvu hatatanzwe ubutumire ku bakristu kavukire b’iyi Paruwase barimo ndeste n’abo mu maparuwase yabyawe na Paruwase ya Kinoni, uyu mukristu yashubije ko nawe byamutunguwe kuko ibirori ubwabyo byari byitabiriwe ku buryo budashimishije kandi akaba atigeze abona intumwa zoherejwe na Paruwase zabyawe na Paruwase ya Kinoni.

Uyu mukristu yongeyeho ko aheruka Padiri mukuru wabo bamusaba kuzageza ubutumire ku bakristu batuye hirya no hino harimo n’abo mu mujyi wa Musanze ariko ko bishoboka kuba ubu butumire butarigeze butangwa.

Ku kibazo cy’uko ibirori byagenze, niba kuri uyu munsi wa Yubile hagaragaye bamwe mu bakristu ba Paruwase ya Kinoni bafite amazina aremereye mu gihugu harimo nk’Uwahoze ari Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ubu akaba ari umunyamanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Bwana Musabyimana Jean Claude cyangwa se Brigadier General Ngendahimana J.Chrysostonw ukiri mu kazi muri MINADEF, PS Kamana Olivier muri Mingari,

uyu mukristu yamutsembeye agira ati ; ” Yewe Musabyimana mwene Rwubatse ntawe nigeze mbona, ndetse na Generale uramuzi ko yabaye umuhereza igihe kirekire hano mu Kinoni, ndetse na Ps Kamana wize hano mu iseminari nabo ntabo nabonye, nabonye umushyitsi mukuru yari Vice Mayor Jean Baptiste ndeste na Gitifu wa Rugarama, yari ahari, ni ibyo;”

Umunyamakuru yongeye kumubaza ku migendekere ya Yubile, amubaza niba nta mutambagiro cyangwa akarasisi byagaragaye muri ibyo birori.

Umunyamakuru yagize ati:” Ese muri byo birori nta baseminariste barerewe nabo muri iyi paruwase cyangwa umutambagiro w’abasaza babonye iyi paruwase ishingwa byagaragaye muri ibi birori.

Umunyamakuru yagize ati:” None se aba baseminari bo muri St Jean ko bacumbikiwe igihe kirekire muri iyi paruwase ntabwo bigaragaje mu karasisi cyangwa ngo abasaza nka ba Damaseni, ba Ignace cyangwa abitwa ba Ngororabanga bize hariya paruwase igishingwa ngo babe bakoze umutambagiro.

Ibi nabyo uyu mukristu yongeye kubimuhakanira amubwira nta karasisi nta n’umutambagiro w’aba wigeze ubaho.

Umunyamakuru utigeze yorohera uyu mukristu yamubajije icyo abona cyatumye Yubile idahabwa agaciro kayo, niba yenda intandaro ari umuhanda  yigeze gukomozaho werekeza kuri iyi Paruwase utari umeze neza undi amusubiza muri aya magambo:” Nta kibazo cy’umuhanda cyari gihari kuko abakristu bafatanyije n’abandi baturage bakomeje gutunganya uyu muhanda hitegurwa Yubile, mu bushobozi bwabo ni hariya bagarukije kandi abashyitsi nta kibazo cy’umuhanda bigeze bagira, ahubwo njye mbona ari Diyoseze itarahaye agaciro iyi Yubile, Paruwase yacu iyoborwa  n’abapadiri b’abapalotini, tubona Paruwase ziyoborwa n’iyi miryango zititabwaho nk’uko bimeze ku ziyoborwa n’aba padiri bihariye ba diyoseze.”

Paruwase Kinoni ni izina rikomeye mu iyogezabutumwa ryakorewe muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri

Nubwo mu nkuru iheruka twakoze kuri Paruwase yiteguraga Yubile twagaragaje hamwe muhagaragaye intege nke mu iyogezabutumwa ryakozwe na Paruwase ya Kinoni, ariko kuri urundi ruhande ntigahagakwiye kwirengagizwa akazi gakomeye kakozwe n’abayoboye iyi Paruwase kuva yashingwa kuya 15/09/1951.

Koko rero, birazwi ko iyi paruwase yakoze akazi gakomeye muri iki gice , habatizwa ibihumbi  n’ibihumbi by’abakristu, ibyara paruwase zinyuranye uhereye kuya Runaba muri 1956 hakurikiraho paruwase za Gahunga, Mwange, Butete na Nkumba, ibi bikaba byarakomeje kuzamura umubare w’abakrustu muri iki gice cyari cyugarijwe n’ubuyobe, benshi mubahatuye bakaba bari abayoboke ba Nyabingi.

Iri yogezabutumwa ryo mu rwego rwo hejuru ubanza ariryo ryatumye haboneka abiyeguriye Imana nu gihe gito harimo abasaserdote n’ababikira.
Nk’ubwo umusaserdoti wa mbere muri iyi paruwase ,Nyakwigendera Padiri Sarto Bagambiki, yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1976, nyuma y’imyaka 25 gusa paruwase ishinzwe mu gihe paruwase ya Janja, imfura mu bupadiri yabonetse mu mwaka wa 1982, hahabwa ubupadiri Andre Nzitabakuze, nyuma y’imyaka 47 paruwase ya Janja ivutse.

Ku bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ntawakwirengagiza ko amashuri arimo aya Kinoni, Butete, Gitare, Karangara,Gahunga yacungwaga na Paruwase ya Kinoni ariyo yakomeje kuba igicumbi cy’ubumenyi,akavamo intiti zinyuranye zagiye zitanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Mu rwego rw’ubuzima kandi ivuriro rya Kinoni ryaje guhinduka Ikigo Nderabuzima cya Kinoni, birazwi ko cyakoze akazi gakomeye mu kwita ku buzima bw’abaturage dore ko kuva iryo vuriro ryashingwa rigacungwa n’ababikira ba ba Sant Vincent mu myaka ya za 60 ariryo ryonyine ryatangaga ubuvuzi ku baturage kuri ubu babarizwa mu mirenge ya Cyanika, Rugarama, Kinoni Gahunga ndetse na Gitovu, services batanze zikaba zarakomeje gushimwa n’abaturiye biriya bice.

Ikindi kandi ntawakwirengagiza ko iyi Paruwase ariyo yaje gucumbikira irerero rya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Seminari nto ya Nkumba kuva mu myaka ya za 1988, icumbikira kandi Ishuri ry’abakateshiste.

Tubabwire ko na nyuma yaho ibirori byo kwizihiza iyi Yubile birangiye, ahari abantu benshi bakomeje guhamagara muri Virunga Today babaza niba koko iyi Yubile yarabaye n’impamvu ihimbazwa ryayo ryaba ryaragizwe ibanga. Mu kubasubiza Ubuyobozi bwa Virunga Today burabihanganisha, bukababwira ko nabwo bwababajwe n’ibybaye ko ariko hagati aho nta kindi cyakorwa uretse gutegereza mu myaka 25 iri mbere, Yubile y’imyaka 100 ya Paruwase yabo, abazaba bakiriho bakazashobora kwishimira izindi ntambwe ( twizera ko zakorewe igenamigambi) zizaba zaratewe n’iyi paruwase mu ngeri zose.

Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana niwe watuye igitambo cy’Ukaristiya hahimbazwa Yubile ya Kinoni, Igitambo kitigeze kigaragaramo abakristu bo mu maparuwase yabyawe na Kinoni


Umukristu wari witabiriye ibirori bya Yubile yemeje ko abarimo Brigadier Geneal Jean Chryso, Ex Ministre Seo muri NEC Musabyimana Jean Claude na PS Olivier Kamana, atigeze abaca iryera muri Yubile y’imyaka 75 ya Paruwase yabareze/caption]

Umukristu yemeje ko imikoranire itari myiza hagati y’abapadiri b’aba Saint Vincent Palotti na Diyoseze ya Ruhengeri ariyo yatumye haba ikibazo mu itegurwa rya Yubile

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *