Politike

Musanze-Uburezi: Virunga Today irongera kuburira akarere ku ngaruka z’inkundura gakomeje kwishoramo ngo kaze mu myanya ya mbere mu itsindisha

Mu gihugu cyacu hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibizamini bikorwa mu rwego rw’igihugu byakopejwe abanyeshuri, bikaba bivugwa ko ibyo gukopeza ibi bizamini byatangiye mu myaka mike ishize ariko bikaza gutahurwa mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri 2025-2026.

Kuri ubu inzego z’ubutabera zikomeje gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa cy’urukozasoni, amakuru ahari akaba ari uko abarenga ijana bamaze gutabwa muri yombi,  bakaba bakomeje guhatwa ibibazo ngo hamenyekane uko byagenze ngo habeho uyu muganbi uhuriweho mu gihugu cyose wo kwishora muri kirazira isanzwe iriho mu burezi ku Isi yose.

Abasesenguzi mu bijyanye na politiki y’uburezi mu Rwanda bo ntibatinze gutunga agatoki gahunda y’imihigo isanzwe itunganywa mu gihugu cyose na Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu, bemeza ko kuba yarinjije imitsindire y’uturere  mu bizamini bya Leta bisoza umwaka, ari byo byashyize igitutu ku bayobozi b’uturere, bikaba ntandaro y’iki gikorwa kigayitse kibujijwe n’amategeko.

Hari ababona ariko ko niba ari uko byagenze, cyaba ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi y’aba bayobozi kuko kugera ku mihigo bitavuze gukoresha uburyo ubwo ari bwose harimo no kwishora mu bikorwa bigayitse birimo no  gukopeza abanyeshuri, ibintu bitagakwiye  gukorwa n’umuntu ushyira mu gaciro, wo mu rwego rw’abayobozi mu karere.

Hari abandi ariko babona ko hari ibikwiye gukomeza gukorerwa ubushakashatsi hakamenyekana impamvu iki gikorwa kitahise gitahurwa hakiri kare n’inzego zibishinzwe kandi byari byoroshye kubimenya. Ikindi ngo gikwiye kumenyekana ni ukuntu abarimu aribo bafashe iya mbere mu gufasha mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mugambi kandi nyamara nta nyungu zirenze bari bafite mu ihigurwa ry’imihigo y’akarere.

Tugarutse ariko ku nkundura, ihatana uturere dukomeje kwishoramo ngo tuze ku myanya myiza mu rwego rw’igihugu muri ibyo bijyanye n’itsindisha, Virunga Today yifuje kugaruka ku bikorwa biboneka mu karere ka Musanze, ibikorwa nabyo ubona ko hatagize igikorwa ngo bihagarikwe, byazakururira akarere ibindi bibazo bikomeye, byazafatishwa abiri nk’uko bikunze kuvugwa, mu rwego rw’uburezi.

Ni ibikorwa Virunga Today yakomeje kugaragariza ababishinzwe maze aho gusuzuma iki kibazo ahubwo bigakomeza gushyirwamo imbaraga cyane ko noneho byemezwa ko umusaruro mwiza wabonetse muri uyu mwaka washojwe wa 2025-2026  bawukesha ibyo bikorwa, ibikorwa nyamara ubona ko  birengera, binyuranye n’umurongo Ministere ifite mu nshingano uburezi yashyizeho mu bijyanye n’imitunganyirize y’uru rwego.

Abana n’ababyeyi bakomeje gucurwa bufuni na buhoro.

Umusibo uyu munsi kuwa 24/09/2026, ejo hashize nibwo bamwe mu babayeyi barerera mu kigo cya Bukane babyutse baje kureba umunyamakuru wa Virunga Today, ngo bamubaze iby’ubuvugizi yabemereye ku kibazo cy’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bukane ukomeje gufata ibyemezo bikakaye ntihagire umuyobozi ukoma.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati;” Muratubeshyaga ngo muri abanyamakuru, ikibazo cya Directeur wa Bukane nticyabananaiye, iby’uko arimo gusinyisha ababyeyi ntitwabikubwiye, buno abana bose biga kuva mu wa kane bategetswe kwishyura coaching y’ibihumbi 3 buri kwezi, no mu yindi myaka urebye nuko, kuko we n’agatsiko k’abarimu yishyiriyeho, bahatira abana kujya muri coaching iyo utagiyemo umwana wawe ntawe umwitaho, akazatahiraho nyine, uhora urata ngo Virunga Virunga, Musemakweli ntiyakunaniye.”

Uyu mubyeyi yongeyeho ko uretse n’aya mafranga ya buri kwezi bigoye kubona, n’inkeke abana babao bahozwaho ari ikindi kibazo.

Uyu mubyeyi yagize : ‘‘ Aba bana bacu ntibagoheka, babyuka mu masaa kumi bakitegura ngo bashobore kugera ku ishuri mbere ya saa kumi n’imwe n’igice, hanyuma nyuma y’amasamo bagasabwa gukomeza biga mpaka mu ma saa tatu, ibi bikorwa kandi badahawe akanya ko gukina kuko nta naho bafite bakinira, none uyu mudirecteur ntubona ko arimi kutwicira abana.”

Uyu munyamakuru wabuze iyo akwirwa yahisemo kwikura mu kimwaro asezeranya aba babyeyi ko bategereza ibiri buze kuva mu nama Meya ari buze kugirana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ko ahari bashobora kuganira kuri iki kibazo, kuko we ibyo yagombaga gukora yarabikoze.

Yagize ati;” Ibibazo byanyu mpora mbikorera ubuvugizi kandi birababaje ko kugeza ubu ntacyo biratanga, mwihangane ariko numvise bivugwa ko Meya afitanye inama n’abayobozi b’ibigo, niba yarahaye agaciro amakuru namuhaye byanze bikunze aragira icyo akora kuri iki kibazo’‘.

Aba babyeyi bazamuye iki kibazo mu gihe kandi Virunga Today imaze iminsi yakira ibibazo by’ababyeyi bareresha ku bindi bigo, ababyeyi bagiye baza bitwaje Babyeyi ngo bagaragaze ukuntu bashyizweho umutwaro, abayobozi b’ibigo bakazamura amafranga y’ishuri yari yagennwe na Ministeri.

Kuri ibi bibazo byose rero, Virunga Today nta zindi nzira yari ifite ylzo gufasha aba babyeyi uretse kugeza akababaro kabo ku buyobozi bw’akarere ka Musanze, ngo harebwe icyakorwa, hakemurwe ibibazo by’aba babyeyi hisunzwe amabwiriza yatanzwe na Ministeri y’uburezi.

Igitangaje ariko nuko ku butumwa umunyamakuru wa Virunga Today yagiye yoherereza abayobozi mu karere nta na bumwe bwigeze busubizwa cyangwa ngo buhabwe igisubizo gifatika.

Nk’ubwo Meya w’akarere kuri Message zirenga 3 yohererejwe ku kibazo cya minerval yazamuwe yirinze kugira igisubizo atanga, hakekwa akazi kenshi bitabujije ko yaba yarashyize ku mutima iki kibazo.
Visi Meya we nibura ku kibazo yabajijwe yarashubije ariko agaragaza ko nta kibazo abona muri ibyo kuko ibyo abayobozi bakora bitanyuranije n’itegeko.

Ikiriho rero muri iyi gahunda yo gucura bufuni na buhoro ababyeyi bagasabwa kongera minerval naho abana bagasabwa gukora amasaha y’ikirenga, nuko akarere mu rwego rwo guhatana, kurwana inkundura ngo gashobore kuza mu myanya ya mbere, kahisemo ibi byemezo kandi nk’uko ngo ubuybozi bw’akarere bubibona, nuko iyi gahunda yatanze umusaruro, bityo abayobozi b’ibigo bakaba bakwiye gukomereza aho, bagakanda abana n’ababyeyi mpaka uyu mwanya akarere kabonye kawugumyeho cyangwa bakigira imbere kurushaho.

Coaching ku barimu bose zishobora kuzasenya ingo nyinshi

Iby’izi coaching zashizweho hafi mu bigo byose byo mu karere ka Musanze, coaching zigomba kubanziriza amasomo ya mugitondo nazo twazikozeho inkuru irambuye.
Abarimu basabwe nabo kubyuka iya rubika bagafasha abana gusubiramo amasomo, bikaba byumvikana ko imirimo bari basanzwe bakora mu rugo irimo gutegura abana babo bajya ku ishuri, gutegura amafunguro ya mugitondo, byose batakibibonera umwanya.

Inkurikizi ikazaba byanze bikunze ibibazo mu ngo z’aba barimu, ibibazo byavuka ku kutabona umwanya wo kwita ku bana cyangwa umugabo, nkuko tubizi bikaba bishobora nanone gukurura amakimbirane mu ngo aganisha nayo ku isenyuka ry’izi ngo.

Ibi bikorwa nyamara aba bayobozi barenze ku mategeko ariho anyuranye arengera abakozi harimo agena umubare w’amasaha mu cyumweru n’agenga amasaha y’ikirenga ku mukozi.

Izi gahunda zashyizweho mu mashuri ziza zisanga kandi gahunda yindi yashyizweho na Ministere y’uburezi, Remedial program, gahunda yitabazwamo abarimu muri week end no mu biruhuko hagamijwe kwita ku bana bagize intege nke mu ishuri.

Ibi byose biragaragaza ko mwarimu akomeje kuba igitambo cy’ubuyobozi bw’akarere bushaka kugera kuri iyi ntego yo kuza mu bambere, hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose kabone niyo bwaba bunyuranya n’amategeko ariho.
Mwarimu rero akomeje kabura kivugira maze agahitamo kuruca akarimira cyane ko noneho aba afite ubwoba ko isaha n’isaha ashobora kunyagwa umwanya cyangwa agashyirwaho amannaniza mu kazi aramutse yanze kubahiriza amabwiriza ya ba Boss.

Akarere ka Musanze mu turere twakoze urugendo shuri i Kirehe gakomeje gukekwaho ibikorwa byo gukopera.

Andi makuru Virunga Today yamenye nuko atari kera umwaka ushize,  akarere ka Musanze mu rwego rwo gushaka kwigira ku karere ka Kirehe kakomeje kwesa imihigo mu gutsindisha, kahisemo gukorera urugendo shuri muri aka karere. Ibi bikaba byongera kugaragaza inyota akarere ka Musanze kakomeje kugira ngo kikure mu myanya ya nyuma kari gasanzwe kazaho.  Uru rugendo shuri rukaba rwaraje rusanga izindi ngamba twavuze mbere.

Icyokora nk’uko byamaze kuba kimenyabose, aka karere kakorewemo urugendo shuri nta bundi bunararibonye kari kibutseho uretse kumaramaza mu gikorwa cyo gukopeza abana, hakaba hibazwa rero niba akarere ka Musanze karashoboye kubyaza umusaruro ibyo kashoboye kubona muri uru rugendo shuri.

Ikizwi gusa nuko kuri ubu mu karere ka Musanze hakomeje kuvugwa inkuru y’abarimu bakomeje kwitaba RIB bagahatwa ibibazo kubera icyaha cyo gukopeza abana bakekwaho. Kuri ubu harabarurwa abarimu hafi icumi bari mu maboko ya RIB, harimo abo ku kigo cy’amashuri cya Nyabirehe, Icya Kagano, icya Tero n’icya Rusheshe.

Gusa nta gihamya ko ibi biri kuba bigaragaza ishyirwa mu bikorwa by’ibyavuye mu rugendo shuri rwa Kirehe.
Ariko nanone hari abakemanga iby’uru rugendo, bakagaragaza ko ari ikindi kimenyetso cy’igitutu akarere gakomeje gushyira ku bafite uruhare bose mu burezi ngo kaze mu myanya ya mbere, uru rugendo ubwarwo akaba nta gisobanuro rwahabwa kuko amahame yo gutsindisha azwi ku Isi yose, gukurikiza amabwiriza ya ministere ifite mu nshingano uburezi iba yarashyizeho,amabwiriza adahutaza yaba abanyeshuri,ababyeyi cyangwa se abarimu.

Virunga Today izakomeza guhangana n’abarenga ku mabwiriza aba yatanzwe na Ministeri y’uburezi

Kuba akarere karanze gutega amatwi ibibazo by’ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarimu ntibyaciye intege ubuyobozi bwa Virunga Today.

Ni ku bw’ibyo mu kiganiro umunyamakuru wa Virunga Today aheruka kugirana n’umukozi wa NESA kuri ibi bibazo by’abayobozi bakomeje kurenga ku mabwiriza yatanzwe bakazamura mineravl ndetse n’ibigo byari bisanzwe ari ibya Leta cyangwa ibifashwa na Leta bakabihindura amashuri yigenga abandi bagashyiraho programe zibera umutwaro abanyeshur n’abarimu, uyu mukozi yamugiriye inama yo kwegera Ministeri y’uburezi kuko ariyo ifite inshingano zo gukurikirana ibibazo byose byavuzwe hejuru.

Bityo rero, ubuyobozi bwa Virunga Today ntibuzazuyaza kwitabaza abarimo ministre w’uburezi ubwe, kugira ngo abarenganijwe  babe basubizwa utwabo mu maguru mashya cyangwa se basobanure imikoreshereze y’ayo mafaranga batse ababyeyi, amafranga ku bindi bigo byo mu karere batigeze basaba kandi bahahira ku isoko rimwe bakanahabwa bimwe na Leta. Virunga Today kandi izakomeza kugaragariza ministere y’uburezi ibibazo akarere gateza abanyeshuri n’abarimu igihe bategekwa kubahiriza gahunda zicucitse zishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Ministre Nsengimana ntavuga rumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buha ibikombe abayobozi babyutsa abana igicuku

 

Meya agezwaho ibibazo umunyamakuru yahawe n’abaturage be, agahitamo kwicecekera, hagatekerezwa inshingano nyinshi ziremereye kuri we.
Nibura Visi Meya we afata akanya agaha igisubizo umunyamakuru kabone nubwo bombi baba batavuga rumwe ku kibazo kiriho

Niba akarere ka Musanze gakomeje kwinangira ntikumve akababaro k’ababyeyi, abanyeshuri n’abarimu,Virunga Today ntizazuyaza kugeza ibibazo byabo kuri Nyakubahwa Ministre w’uburezi

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Itangira ry’amashuri: Birangiye wa Directeur wa Bukane ikigo agihinduye privé, abana batari bake abasuka hanze

Musanze: Nyuma y’abanyeshuri, abarimu nabo basabwe kubyuka iya rubika ngo bitabire za coaching zizatuma akarere kaza mu myanya ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *