Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge: Bijeje kuzakora amaperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu gikorwa cyo kwenga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, RIB ibaheraho ikora amaperereza, birangira ibataye muri yombi
Abo dukomozaho ni abayobozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA.
Koko mu ntangiriro z’igikorwa cyo gufunga inganda zari zarahawe uburenganzira bwo kwenga ibinyobwa ariko bikaza kugaragara ko bitujuje ubuziranenge, ubuyobozi bw’iki kigo mwakomeje gusohora amatangazo ahamagarira abanyarwanda guhagarika ikoreshwa ry’ibi binyobwa iboneraho gusaba abafite ibicuruzwa byahagaritswe gucuruzwa, kwihutira kubisubiza aho babiranguye, aba nabo bamara kubikusanya, bikoherezwa mu nganda zabikoze. Ubuyobozi bwa FDA bwakomezaga bwemeza ko ibyo birangiye,FDA ngo izagatangira iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare, mu gikorwa cyo kwenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Gusa nanone ubusesenguzi Virunga Today yakoze kuri ibi bikorwa by’iperereza byari byatangajwe na FDA yari yibajije ukuntu aya maperereza azakorwa mu gihe FDA nta nshingano yahawe zo gukora bene aya maperereza byongeye bikaba bitakumvikana ukuntu FDA yakwikoraho ubwayo amaperereza yarangiza ikajya no kuyakorera mu bigo bindi byigenga ariko bifite aho bihurira n’itangwa ry’impushya zo kwenga ibinyobwa binyuranye.
Aha ninaho twahereye twemeza ko iki gikorwa ubwacyo kutashoboka, ko ibyo abayobozi bayo barimo byari bisa no kwikura mu kimwaro kubera ibi bikorwa byo kuroga abanyarwanda byabaye barebera kandi bari bafite inshingano zo kubikumira.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA n’abayobozi banyuranye muri iki kigo, bari mu maboko ya RIB
Kera kabaye rero, uyu munsi kuwa 13/08/2026, niho amakuru yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko abarimo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Dr Emile Bienvenu batawe muri yombi.
Nko ku mu kinyamakuru Igihe abatanze aya makuru bemeje ko RIB yerekanye abantu 18 barimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA.
Mu kinyamakuru Igihe bakomeza bavuga ko aberekanywe bose ari abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA.
Iyi nkuru ikomeza yemeza ko Abantu 10 ba Rwanda FDA aribo bari mu maboko y’ubugenzacyaha, hakaba harimo Dr Nyirimigabo Eric ukuriye ishami ry’ibiribwa, Dr Nyamwasa uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi, harimo kandi Christian Namahoro, inzobere mu gutanga impushya ku bigo bikora ibiribwa, Muhimpundu Alice, inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibirbwa, Kangabe Benitha, inzobere mu ikoranabuhanga ry’ibiribwa n’ubugenzuzi, Uwamahoro Elizabeth, inzobere mu mutekano w’ibiribwa no gukurikirana imikoreshereze y’umutekano wabyo.
Ngo harimo kandi Niyigena Claudine, inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibiribwa, Ndayishima, inzobere mu gukurikirana imiti y’abantu nyuma yo kujya ku isoko, na Nizeyimana Janvier, inzobere mu by’ubwubatsi bw’inganda zitunganya ibiribwa.
Ku bijyanye n’ibyaha Emile akurikiranyweho, umuvugizi wa RIB yavuze ko Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ibyangombwa yagiye atanga adashingiye ku myanzuro ya ka kanama ka tekinike [Internal Technical Licensing Committee.] Kandi nyamara umwanzuro w’aka kanama ari wo yagombaga gushingiraho.
Tubabwire kandi ko mu bandi batawe muri yombi harimo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.
Mu bisanzwe Inshingano za Rwanda FDA,n’iza RSB ziratandukanye ariko zose zigamije kurengera ubuzima n’umutekano w’abaturage: Rwanda FDA ireba ubuziranenge bw’ibiribwa, inzoga n’imiti; RSB ishinzwe gushyiraho no kugenzura amabwiriza y’ubuziranenge (standards).
Inkuru bufitanye isano:

