Musanze-Shingiro: Undi muheshawinkiko yongeye gushinjwa uburiganya arangiza urubanza, Ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’abaheshabinkiko ryongera gusabwa kugira icyo bukora ku myitwarire mibi y’abanyamuryango baryo
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 22/04/2026, umunyamakuru wa Virunga Today wari wahisemo gukorera ku cyicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ( Musanze), yinginzwe n’umudame wari aho, ko yamufasha akamurebera niba urubanza Nyirabakunzi Marcelline aburanamo na Nambajimana Phelomene ruri ku rutonde rw’iziburanishwa uwo munsi, bivuze ko uyu mudame uri mu kigero cy’imyaka 45 atazi gusoma no kwandika.
Umunyamakuru yaramurebe maze ku bw’amahirwe asanga uru rubanza ruriho ruri muziri buze kuburanishwa uwo munsi.
Ak’ubunyamakuru kaziyeho maze umunyamakuru wa Virunga Today atangira kumubaza ido n’ido ry’uru rubanza rumuzanye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza dore ko byanagaragara ko uyu mudame ashanutse, bikaba byoroshye kuba wamukuramo amakuru.
Nyurabakunzi yemeza ko yahohotewe bikomeye akanarenganywa na Me Nambajimana Phelomene
Atangira kurondorera umunyamakuru ibyamubayeho, Nyirabakunzi utuye u mu mudugudu wa Rukeri, akagari ka Kibuguzo umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, yamubwiye ko mu mwaka wa 2012 nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, yatangiye gusiragira mu nkiko aburana n’abavandimwe be izungura ry’imitungo basigiwe n’uyu mubyeyi wabo, hanyuma biza kurangira mu mwaka wa 2025 urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rutegetse ko aba bavandimwe bane bagabana ubutaka bufite no 4915 ubundi bufite bufite no 2025 na 2029, buharirwa we kuko yari yaraburazwe na nyakwigendera.
Mu rwego rwo kurangiza uru rubanza , nk’uko bikomeza bivugwa na Madame Nyirabakunzi, abari muri uru rubanza bashatse Me Nambajimana Phelomene, umuheshawinkiko w’inkiko w’umwuga, ngo abafashe kugabana ubu butaka bufite no 2915.
Nyirabakunzi akomeza inkuru ye avuga ko ku mpamvu nanubu atarasobanukirwa, Me Phelomene yarangirije urubanza ku butaka butavugwa mu myanzuro y’urubanza.
Yagize:” Mu buryo butunguranye, Me Nambajimana yaje gufata imirima 2 yari yamperejweho, aba ariyo atugabanya, mu mwanya wo kutugabanya wa murima uvugwa mu myanzuro ureba hano, ibi ninabyo byatuma nanga gusinya ku nyandiko mvugo ya ririya gabanya, ahita ajya kundega kuri RIB.”
RIB nahamaze ibyumweru 2, ku bw’amahirwe, nshobora gutanga ikirego gitambamira iri gabanya.
Nyirabakunzi yakomeje avuga ko nyuma yaho yangiye gusinya ku nyandiko mvugo ya cyamunara yabaye kuwa 18/10/2026, Me Nambajimana yagiye kumutangira ikirego muri RIB nyuma y’iminsi 4 gusa iri gabana rikozwe,ahita afungwa havuka ikibazo cyo kuba yatanga ikirego gitesha agaciro ibyakozwe na Me Nambajimana.
Yagize ati:” Nyuma yaho nanze gusinya kuri iriya nyandiko mvugo, Me yashatse uburyo yambuza kuzajuririra iri gabana maze ajya kuntangira ikirego muri RIB andega kwigomeka ku byemezo by’inkiko, mbasobanurira ko hari ibyo ntemera muri iyi nyandiko mvugo, ariko ntibahita babyumva maramo ibyumweru 2, babonye nkomeje kunangira barandekura, ariko ku bw’amahirwe, uyu mudame w’incuti turi kumwe yari yamfashije, nshibora gutanga ikirego gitesha agaciro ririya gabanya, ari narwo rubanza naje kuburana none, iyo bitaba ibyo, mba narahebye utwanjye.”
Me Nambajimana yamanitse amatangazo yo kugurisha n’inzu nari ntuyemo
Ari hafi kugera ku musozo w’inkuru ye, Madame Nyirabakunzi yabwiye umunyamakuru ko akomeje kwikorezwa umusaraba n’uyu muheshawinkiko ngo kuko n’ubutaka burimo inzu yari atuyemo Me yarangije gutanga amatangazo abuteza cyamunara.
Yagize ati: “Nk’aho ibi yankoreye bitari bihagije, uyu muheshawinkiko nyuma yaho ntangiye ikirego kiburizamo igabanya yakoze, ibyo ntacyo byamubwiye, ahubwo mu rwego rwo gushaka igihembo cye n’icy’avoka waburanye uru rubanza, yafashe igipande cyasigaye kuri ya mirima ibiri ari nacyo kirimo inzu ntuyemo, atangira ibyo kugiteza cyamunara, n’ubu amatangazo aramanitse nkibaza rero niba atazi ko natanze ikirego hano.”
Madame yarangije asubiza umunyamakuru wari umubajije impamvu atitabaje umwunganizi mu nkiko, amubwira ko uru rubanza ari urucabana ko yiteguye kuzahangana wenyine n’uyu muheshawinkiko wirengagije amategeko ku mugaragaro agashaka kumwambura utwe.
Umunyamakuru yashatse kubaza Me Nambajimana icyo atekereza ku byo ashinjwa maze ku murongo wa teleohone kuri iki kibazo, asubiza ko nta gihe afite cyo gusubiza ibibazo by’umunyamakuru.
Tubabwire ko uru rubanza byari biteganijwe kuburanishwa kuri uyu 22/04/2026, rwimuriwe ku wa 11/04/2026, bisabwe na Me Nambajimana wifuje ko yahabwa uburenganzira bwo gushaka umwunganizi.
Tubabwire ko hirya no hino mu karere ka Musanze muri iyi minsi hongeye kuvugwa ibikorwa by’uburiganya bivugwamo abaheshabinkiko, Virunga Today ikaba irimo gukurikiranira hafi ibyabereye mu murenge wa Kinigi, inkuru irambuye ni mu minsi ya vuba.

